“Ugufasha binyuze muri Ngwino, Unkurikire,” Liyahona, Nzeri 2020
Amahame y’Ugufasha, Nzeri 2020
Ugufasha binyuze muri Ngwino, Unkurikire
Ni gute Ngwino, Unkurikire yagufasha gukora ikinyuranyo mu buzima bw’abandi?
Waba uri kumwe n’umuryango wawe, mu cyumba cy’Ishuri cyo ku Cyumweru nk’umwarimu cyangwa umunyeshuri, cyangwa ku ishuri, ku kazi, cyangwa ahandi hantu, kwiga ibyanditswe binyuze muri Ngwino, Unkurikire bitanga uburyo buhagije bwo gufasha abandi. Kwigisha, n’ubundi, “ntabwo ari ukuyobora ikiganiro ku Cyumweru gusa, bisaba ugufasha mu rukundo no guha abandi umugisha mu nkuru nziza.”1
Guhuza n’Abanyeshuri
Ubwo Ofelia Trejo de Cárdenas yahamagariwe kwigisha urubyiruko rukuze muri paruwasi ye y’umujyi wa Mexico, yiyumvishemo ko kugirana umubano wa hafi n’abanyeshuri be b’Ishuri ryo ku Cyumweru byakongera ubushobozi bwe bwo kubigisha no kubakomeza.
ati “Niba ntafite umubano wa hafi n’abanyeshuri ndetse niba batiyumvamo urukundo rwanjye, ntabwo banyizera ubwo ndikwigisha isomo cyangwa ndigutanga ubuhamya,” “Bashobora kumva ko ndi umwarimu w’Ishuri ryo ku Cyumweru gusa .”
Ariko ni gute Mushiki wacu Cárdenas yakubaka uwo mubano niba yarigishaga rimwe mu by’umweru bibiri gusa? Yabonye igisubizo binyuze mu ikoranabuhanga. Yifashishije porogaramu ya telefoni igendanwa ya WhatsApp, we n’abanyeshuri be bahise bahuza buri munsi binyuze mu butumwa bwanditse n’ubw’ijwi. Ubu, buri munsi mbere y’isomo ry’Ishuri ryo ku Cyumweru rikurikiyeho, umukoranabushake mu cyumba cy’ishuri yohereza abo bigana umurongo w’ibyanditswe uva muri iryo somo rikurikira hamwe n’igitekerezo cyo ku giti cye bijyanye. Nyuma yo gusoma umurongo n’igitekerezo, abo bigana basubiza n’ibitekerezo byabo.
Mushiki wacu Cárdenas “Iyo basoma ibyanditwe, bohereza agashushanyo k’isura yishimye kugirango menyeko basomye cyangwa bize ibyanditswe kandi ko babitekerejeho,” Iyo ari igihe cy’isomo rikurikira ryo ku Cyumweru, abanyeshuri baba biteguye kurigiramo uruhare.
Iri sano rya buri munsi riherutse guha umugisha umusore umwe ufite ababyeyi batitabira Itorero.
Mushiki wacu Cárdenas ati “Ndabikunda iyo mbonye aje mu rusengero kuko nzi ko kugirango agere aho, yanyuze mu nzitizi nyinshi,” “Nzi neza ko ibyanditswe n’ibitekerezo bagenzi be bigana bohereje n’ibyanditswe n’ibitekerezo yohereje igihe cye kigeze byamukomeje cyane.”
Mushiki wacu Cárdenas avuga ko gufasha binyuze mu byanditswe bitarangirana n’isomo ryo ku Cyumweru ndetse no guhuza buri munsi ibyanditswe n’ishuri rye.
Ati “Ukwitegura kwanjye kurimo no gusengera abanyeshuri banjye,” “Mbatekerezaho atari ku Cyumweru gusa ahubwo na buri munsi w’icyumweru. Buri umwe muri bo afite ibyo akeneye bitandukanye kandi byihariye. Buri umwe ni umwana w’Imana. Ndabatekereza iyo ndimo ntegura amasomo yanjye.”
Kandi iyo yigisha, atega amatwi abanyeshuri be na Roho Mutagatifu.
“Umwarimu ni Roho,” akunda kumva mu majwi y’abanyeshuri be. “Ngomba gukurikira kuko ibyo bavuga ari ibyahishuwe Roho ari kubaha.”
Ishuri ryacu ni “Nk’Umugoroba w’Umuryango”
Carla Gutiérrez Ortega Córdoba yumva ari umunyamugisha kuba ari umunyamuryango w’Ishuri ryo ku Cyumweru rya Mushiki wacu Cárdenas kubera umwuka mwiza w’ubwuzu n’ugufasha byaryo. Carla aranga impamvu zitera uwo mwuka mwiza, harimo:
-
Imyiteguro: Gusangira ibyanditswe n’ibitekerezo bifasha abanyeshuri kwitegura isomo rikurikiraho. Arasobanura “Ibyanditswe bya buri munsi biratugaburira bikanagura ubumenyi bwacu,”
-
Uruhare: “Twese turavuga. Ibi bimfasha kumenya bagenzi banjye twigana byimbitse kurushaho, nk’inshuti n’abavandimwe.”
-
Urukundo: Mushiki wacu Cárdenas agufata ukuboko. Ishuri ryacu rimera nk’umugoroba wo mu rugo, hamwe n’abavandimwe benshi. Birihariye.”
-
Roho Mutagatifu: “Dufite umwuka mwiza ushimishije unaduhuza mu ishuri ryacu kuko tuba turi ku murongo umwe na Roho.”
-
Ubuhamya: “Ngwino, Unkurikire yamfashije kwitegurira gusangira ubuhamya bwanjye. Mfite ubumenyi bwimbitse bw’Igitabo cya Morumoni na Bibiliya. Ibi bimfasha gusangira ibyo ndikwiga na bagenzi banjye twigana ku ishuri n’abantu ku kazi.”
Ugufasha ku Bikenerwa bya Roho.
Ubwo Greg na Nicky Christensen bo muri Kentucky muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika basomye kuby’igihango cya Aburahamu mu byanditswe hamwe n’abahungu babo batatu, basanze bigoye kubibasobanurira. Banzuye nk’umuryango ko buri umwe muri bo aziga igihango cy’Aburahamu ku giti cye hanyuma bagasangira ibyo bakuyemo.
Greg ati “Twabonye ibitekerezo bishishikaje.” “Umwana wacu w’imyaka umunani yize ko izina ry’Aburahamu ryahoze ari Aburamu. Izina rye ryahindutse Aburahamu kuko yasezeranyije Nyagasani kuva mu byaha akabaho ubuzima bwo gukiranuka. Naratunguwe by’ukuri kuba yarashoboye kubona ibyo.”
Bose bize ikintu gishya ndetse bagirana ikiganiro kiza ku cyo igihango cy’Aburahamu ari cyo n’icyo kivuze ku Bera b’Iminsi ya Nyuma uyu munsi.
Nicky ati “Twakundaga kuzenguruka icyumba tugasimburana dusoma imirongo y’Ibyanditswe twiga ibyanditswe mu muryango,” “Ngwino, Unkurikire yibanda cyane ku kwigisha kubwa Roho. Ubu iyo twigira hamwe, niyumvamo integuza ziva kuri Roho zijyana ibiganiro byabo mu kindi cyerekezo bitewe n’ibyo umuryango wacu ukeneye.”
Gukoresha Ngwino, Unkurikire ntabwo byafashije umuryango wabo gusa kwirundumurira no gushishikazwa no kwigira inkuru nziza mu muryango, byanafashije Greg na Nicky gufasha ku bikenerwa bya Roho by’abana babo.
Nicky ati “Ngwino, Unkurikire imfasha kwigisha abana banjye,” “Inamfasha guhangana n’imbogamizi mpura nazo rimwe na rimwe n’abana banjye. Numva ndushijeho guhuza na Roho, ntega amatwi kurushaho, kandi nakiriye integuza z’ukuntu nshobora gufasha buri mwana.”
Greg aryoherwa n’ibiganiro birerebire kurushaho Ngwino, Unkurikire ifasha kubyara mu muryango. ati “Abahungu bacu bose baratandukanye mu bijyanye n’aho bari mu bumenyi bwabo bw’inkuru nziza,”“‘Ngwino, Unkurikire yaduhaye ukuntu ko gufasha buri umwe muri bo kwiga bitewe n’ibikenerwa byabo. Kubabona bakurira mu rukundo rwabo rw’inkuru nziza no kubareba bashakisha uko bashyira mu bikorwa ubumenyi bw’inkuru nziza mu buzima bwabo byabaye umugisha uhebuje.”
© 2020 na Intellectual Reserve, Inc. Uburenganzira bwose burarinzwe. Cyacapiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Byemejwe mu Cyongereza: 6/19. Icyemezo cy’ubusemuzi: 6/19. Ubusemuzi bwa Ministering Principles, September 2020 Kinyarwanda. 16724 716