2020
Ugufasha binyuze mu Kwigira
Kanama 2020


“Ugufasha binyuze mu Kwigira ,” Liyahona Kanama 2020

ugufasha

Amahame y’Ugufasha, Kanama 2020

Ugufasha binyuze mu Kwigira

Gufasha abandi kwigira ni ugutanga n’gufasha mu nzira ya Nyagasani.

Benshi mu bavandimwe, inshuti n’abaturanyi bacu bashishikajwe no kwigira birushijeho. Hakoresheje igitekerezo cy’Itorero cyo kwigira, abanyamuryango b’Itorero bari kubona uburyo bwo gukorera, kwita no gufasha banaha imigisha abandi n’amahame azana “ibyiringiro,amahoro n’ iterambere byinshi.”

“Nari ndi mu Rugo”

Ya Chrissy Kepler, Arizona, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Narwanaga cyane n’iby’amafaranga nyuma yo gutana n’uwo twashakanye, njyerageza gushaka inzira yangarura mu kazi nyuma yo kuba umugore uba mu rugo imyaka umunani. Narwanaga kandi n’iby’umwuka , nshaka ukuri n’ukwizera, nubwo ntari narashyize ikirenge cyanjye mu rusengero kuva nkiri inkumi.

Ku cyumeru rimwe, nari ndi gufura mu rugo rwa mukuru wanjye, Priscilla, umunyamuryango witabira cyane w’Itorero. Ubwo nari ndiyo, Priscilla yantumiye kujya mu rusengero n’umuryango we, ubutumire bwanjye bwa mbere mu myaka 15.

Narashidikanyije bwa mbere, ariko ijoro ribanziriza iryo, nari nasabye Imana kunyereka uko nayegera. Nyuma yo kumva imbaraga nyinshi muri njye, nibonye ko “Kubera iki se utajya kwiyumvira no Kwirebera nk’umuntu mukuru n’umutima n’amaso yawe?”

Ubwo twari turi mu iteraniro ry’isakaramentu, nabonye itangazo muri raporo yo ku cyumweru ivuga ku masomo yo kwigira ku by’imitungo y’umuntu ku giti cye. Sinari niteguye gusubira ku rusengero ariko numvishe nkuruwe n’ayo masomo y’ibyumweru 12. No gushishikarizwa kwinshi kwa mukuru na muramu wanjye, nariyandikishije, ntegereje kwiga gusa uko nagenga no kwishyura amadeni. Amasomo, ariko, yampinduye mu by’umwuka.

Natangajwe n’ubutumwa bwa rohomu byumweru bibiri bya mbere, ariko mu cya gatatu, nasanganywe n’icyiyumviro ko nari ndi mu rugo numva ukuri gushya ariko nsanzwe nzi. Navuye mu ishuri mpita njya kureba Priscilla. N’amarira menshi, namubajije nti “Ni gute nagira iki cyiyumviro kurushaho mu buzima bwanjye?” Yateguye uko abavugabutumwa batangira kunyigisha.

Abo twiganaga amasomo yo kwigira baje kunshyigikira mu masomo yanjye n’abavugabutumwa. Byangizeho imbaraga nyinshirwinshi ku by’umwuka binamfasha kugira ubuhamya mu nkuru nziza no ku bahanuzi b’ubu.

Mu gihe byamfashe kurangiza amasomo, nakoze impinduka nyinshi ku mubiri n’umwuka Natangiye umwuga mushya n’ikigo cyiza, natangira kwishyura amadeni menshi .

Ariko imigisha bimbitse, inaryoshe yavuye muri ayo masomo irimo gutangira ubucuti bwiza, kugira umubano mwiza n’umwepiskopi wanteraga imbaraga, kubona ubuhamya by’icya cumi, kubona icyemezo cy’ingoro y’Imana, kubona ingabire, no kubona abana banjye bakuru babatizwa.

Inzira yanjye ku kwigira iracyirambura, ariko mu rugendo rusigaye, nzimakaza amasomo nize, n’ubucuti nakoze.

“Navuye muri Buri Somo Numva Nkunzwe”

Igihe yasuraga Temple Square muri mujyi wa Salt Lake, Utah n’umuhungu we w’imyaka icumi, Vincent mu Ukuboza 2016, Kati Funk yibonaga nk’ “utizera Imana kandi ntacyo byari bimutwaye.” Yavuye mu Itorero ku myaka 16, aba umubyeyi wenyine ku mwaka 17, atangira kwishyiraho ibishushanyo, anatangira gusogongera ikawa. Ariko igihe yasuraga Temple Square, Vincent yumvishe Umwuka Wera abaza nyina niba yafata amasomo n’abavugabutumwa.

Nubwo yakoraga utuzi tubiri, amasaha 80 icyumweru, Katie yiganye inkuru nziza na Vincent, bashaka ibisubizo by’ibibazo bye mu gusura kw’abavugabutumwa. Mu mpeshyi 2017, Katie yatangiye kujya mu nama z’Itorero, aho yigaga iby’amasomo yo Kwigira y’Itorero.

Yavuze “Nabonye ko ari ikintu cyamfasha,” “Wenda sinakenera gukora utuzi tubiri, cyangwa ngo nshingikire ku babyeyi banjye ubuzima bwanjye bwose busigaye”

Kati yise amasomo ye “akomeza umubiri numwuka bitangaje,” atari gusa kubera ibyo yize, ahubwo kuko itsinda ryo kwigira ryamwemeye rikanamufasha.

Aho byavuye

  1. “Ubutumwa bw’Ubuyobozi Bukuru, muri” Amikoro y’Umuntu ku giti cye yo Kwigira (2016), i.