2020
Ugufasha binyuze mu Bikorwa by’Itorero
Nyakanga 2020


“Ugufasha binyuze mu Bikorwa by’Itorero,” Liahona, Nyakanga 2020

ugufasha

Amafoto y’ingimbi ziri gushinga ihema ya Bud Corkin; ifoto y’umukobwa uri gutunganya ameza ya Sherie Price McFarland; amashusho ya mbuganyuma aturuka muri Getty Images

Amahame y’Ugufasha, Nyakanga 2020

Ugufasha binyuze mu Bikorwa by’Itorero

Icyitonderwa cya Muhinduzi: Iyi nkuru yanditswe mbere y’icyorezo cya COVID-19. Bimwe mu bitekerezo bikurikira ntibizakurikizwa muri ibi bihe byo kwirinda kwegerana ariko bizakurikizwa ubwo amateraniro n’ibikorwa by’Itorero bisubukuwe. Niba ari ngombwa, huza ibyo bitekerezo bijyanye n’amabwiriza y’Itorero n’aya leta ari gukurikizwa.

Ukuntu kumwe dushobora gufasha bagenzi bacu b’abanyamuryango ba paruwasi, abaturanyi n’inshuti, ni mu bikorwa by’Itorero. Niba uteganya gukora igikorwa ukurikije ibyo umuntu ufasha akeneye cyangwa inyungu ze cyangwa kumutumira kugira uruhare mu bikorwa cyangwa uburyo bwo gukorera abandi, ibikorwa ku rwego rwa paruwasi, urumambo cyangwa imambo nyinshi bishobora gutanga ukuntu kw’ingirakamaro kunahesha kwidagadura mu gushimangira ubumwe no gukomeza abanyamuryango.

Ibikorwa by’Itorero binashobora gufungurira imiryango uburyo bwinshi bwo gufasha. Urugero, ibikorwa by’Itorero bishobora gutanga uburyo bwo kugira uruhare mu mishinga yo gukorera no guha abandi umugisha bikanatsura umubano mwiza mu baturage. Ibikorwa by’Itorero binashobora kuba ari amahirwe yo kugera ku banyamuryango b’Itorero badakunze kuboneka no ku nshuti z’ayandi madini cyangwa inshuti zitagira idini.

Gushyira abantu benshi mu bikorwa by’Itorero bishyiraho uburyo bwo gutuma Nyagasani aha umugisha no gukomeza paruwasi n’amashami byacu, mu nsisiro n’aho dutuye.

Kubaka Umubano Mwiza

Itumba ryari ryegereje, naho David Dickson ntiyarazi uko yakomeza gutuma umuryango we uticwa n’imbeho.

David, umugore we n’abakobwa babo babiri bagiye kuba mu cyaro cy’umujyi wa Fredonia, Arizona, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ubutaka bwiganjemo ubutayu buzengurutswe n’imanga zitukura z’akataraboneka, ibihuru n’ibiti bihora bitoshye.

Urugo rw’aba Dickson bakodesheje rwifashishaga amashyiga akoresha inkwi nk’isoko y’ibanze y’ubushyuhe. David yamenye ko gutashya inkwi ari ubuhanga bwa ngombwa kubera ko itumba muri Fredonia riba ryuzuyemo urubura na barafu.

David ati “Sinari mfite inkwi cyangwa urukezo cyangwa nibura ubumenyi bw’uko narukoresha!” “Sinarinzi icyo nari ngiye gukora.”

Bamwe mu banyamuryango ba paruwasi babajije David niba umuryango we ufite inkwi zihagije bazakoresha mu itumba. David ati “Ntibyafashe igihe kirekire ngo babone ko zitari zihagije”. “Ihuriro ry’abakuru ryahise rimpa ubufasha bwo gutashya inkwi. Nabuze uko mbashimira, nemeye ubufasha bwabo.”

Vuba David yahise amenya ko urugendo rwo gutashya inkwi rwari rumwe mu bikorwa by’umwihariko wa paruwasi biteguye, bitunganyije kandi byitabirwa neza. Igitondo kimwe ku wa Gatandatu, David, ihuriro ry’abakuru n’abandi banyamuryango ba paruwasi berekeje ku misozi mu rugendo bari mu makamyo na rukururana.

David ati “Igicamunsi kimwe, bitewe n’ibikoresho byabo n’ubumenyi, abanyamuryango ba paruwasi bahaye umuryango wanjye umuba w’inkwi watumajije igice kinini cy’itumba ry’imyaka ibiri,”. “Kandi n’ingenzi kurushaho, nigishijwe ikintu cyose nari nkeneye kumenya ku byerekeye gutashya inkwi ku giti cyanjye. Mu gihe nari maze kuva muri Fredonia, narinzi gukoresha urukezo ndetse nafashije mu bikorwa bya paruwasi bindi byo gutashya inkwi ntabasha kubara.”

Ibyo bikorwa bya paruwasi ntibyubatse gusa umubano mwiza mu banyamuryango b’Itorero ariko na none byanubatse umubano mwiza muri buri wese aho atuye.

David ati “Ndibuka umugore umwe, utari umunyamuryango w’Itorero, wari mushya muri ako gace,”. “Byamusabye gucana imbaho zubatse inkuta z’urugo rwe kugira ngo akomeze gushyuha. Tumaze kumenya ibizazane bye, twakoze uko dushoboye kugira ngo abone inkwi zihagije zamunyuza mu itumba. Yaradushimiye cyane ku buryo kuvuga byari byamunaniye.”

Imihati y’ugufasha muri Fredonia yatumye buri wese akomeza gutekana no gushyuha mu gihe cy’itumba cyose.

Kugera ku bandi

Mu gihe bari mu ivugabutumwa muri Rumaniya, Meg Yost na mugenzi we basuraga ku buryo buhoraho umuryango wari umaze igihe utajya gusenga. Meg ati “Aba Stanica bari mu banyamuryango ba mbere b’Itorero muri Rumaniya,” “kandi twarabakundaga.”

Igihe cyo gutegura gahunda no gushyira ku murongo igikorwa cy’ishami kigeze, abayobozi bahisemo ko ishami ryagira “Ijoro ry’abapayiniya.” Uyu ukaba umugoroba wo kwizihiza abapayiniya b’abanyamurava bambutse Amerika kugira ngo bagere mu Kibaya cya Salt Lake. Ukaba n’uburyo bwo guha icyubahiro abapayiniya b’Itorero ryo muri Rumaniya.

Meg ati “Twatekereje ko byaba ari ukuntu kwiza ku banyamuryango bamwe ko gutanga ubuhamya bw’uko bahindutse n’uko babonye Itorero rishinga imizi muri Rumaniya”. “Twahise dutekereza ko umuryango wa Stanica wabigiramo uruhare. Twabatumiye kubigiramo uruhare maze barishima!”

Mu ijoro ry’igikorwa, aba Stanica ntibari bakaza ubwo igihe cyo gutangira cyari kigeze.

Meg yibuka ati “Twari duhangayitse ko batari buze”. “Ariko mu gihe gikwiye, barinjiye. Aba Stanica batanze ubuhamya bwiza bw’inkuru nziza n’Itorero. Banasabanye n’abandi banyamuryango bari bamaze igihe kirekire batabonana.”

Abanyamuryango b’ishami barambuye amaboko maze bakira aba Stanica. Ku Cyumweru cyakurikiye, Meg yatangajwe cyane no kubona Mushiki wacu Stanica aza mu rusengero.

Meg ati “Ubwo nasuraga ishami amezi make nyuma yaho, yari akiri kuza!” “Ntekereza ko amahirwe yo gutanga ubuhamya bwe, no kumva abifitemo uruhare ndetse no kuba yari akenewe mu ishami byaramufashije by’ukuri.”

Ibitekerezo 4 by’Ugufasha binyuze mu bikorwa by’Itorero

  • Tegura ibikorwa bikemura ibikenewe: Ibikorwa ni ukuntu kwiza ko gukemura ibikenewe bitandukanye. Bishobora gutegurwa ku buryo bikemura ibikenewe byihariye by’umuntu ku giti cye cyangwa itsinda. Binagomba gukemura ibikenewe by’abitabira, byaba ibyo bikenewe ari ukurushaho kumenyana, kwiga birushijeho ibyerekeye inkuru nziza cyangwa kumva Roho.

  • Tumira buri wese: Uko utegura ibikorwa byawe, shyiramo umuhati udasanzwe kugira ngo utumire abashobora kungukira mu kugiramo uruhare. Zirikana abanyamuryango bashya, abanyamuryango badakunze kuboneka, urubyiruko, abakuru bibana, abafite ubumuga n’abantu bo mu yandi madini. Bagezeho ubutumire utekereza inyungu babifitemo, unagaragaze uko wabikunda baramutse baje.

  • Shishikariza uruhare: Abo utumira bazarushaho kubyaza umusaruro ibikorwa nibabona uburyo bwo kubigiramo uruhare. Ukuntu kumwe ko gushishikariza uruhare ni ugutuma abantu ku giti cyabo bakoresha impano zabo, ubuhanga bwabo n’italanto zabo mu gikorwa.

  • Ha ikaze buri wese: Niba inshuti zawe zitabiriye igikorwa, kora uko ushoboye kugira ngo utume bumva bahawe ikaze. Mu buryo nk’ubwo, iyo ubonye abantu utazi, ubabere inshuti maze na bo ubahe ikaze!