“Ugufasha binyuze mu Iteraniro ry’Isakaramentu,” Liyahona, Kamena 2020
Ibishushanyo bya Edward McGowan
Amahame y’Ugufasha, Kamena 2020
Ugufasha binyuze mu Iteraniro ry’Isakaramentu
Iteraniro ry’isakaramentu ritanga amahirwe yo kubonana tukanafasha abandi.
Iteraniro ry’isakaramentu ni igihe cyo kugaburirwa na roho no gutekereza ku Mukiza n’Impongano Ye k’umuntu ku giti cye. Uko twakira isakaramentu buri cyumweru, twubakirwa hamwe (reba Inyigisho n’Ibihango 84:110). Ariko bamwe muri paruwasi n’amashami byacu bazana imitwaro iremereye cyangwa ntibabe bahari na gato.
Ubu ni bumwe mu buryo twakoresha iriya saha yejejwe dufasha abandi kandi tugakora itandukaniro mu buzima bwabo.
Fasha Kugira Iteraniro ry’Isakaramentu Ryiza Kurushaho K’ubo Ufasha
Intambwe ya mbere mu kumenya uko wafasha ni ukumenya abantu ku giti cyabo cyangwa imiryango n’ibyo bakeneye. Hashobora kuba inzira wabafashamo kugira kuramya kw’isakaramentu kwiza kurushaho ubamenye birenzeho.
Kuri Mindy, umubyeyi muto w’impanga z’ibitambambuga, imihati yoroheje y’umuvandimwe ufasha we yakoze itandukaniro rinini ku bihe agira mu iteraniro ry’isakaramentu buri cyumweru.
Mindy asobanura ko “Kubera amasaha y’akazi y’umugabo wanjye, njyana impanga z’abakobwa bacu ku rusengero njyenyine buri cyumweru,”. “Ni ukuri biragoye kugerageza kurangiza iteraniro ry’isakaramentu ryose n’ibitambambuga bibiri bihuze, ariko umuvandimwe ufasha wanjye yiyemeje ku giti cye kumfasha.
“Yicarana natwe akamfasha kwita ku bakobwa banjye buri cyumweru. Kuba mufite iruhande rwanjye byonyine bivuze byinshi kandi binagabanya impungenge zanjye mu bihe byabo byo kwirakaza no kuririra buri kantu kose. Sinkeka ko azigera amenya ukuntu ibikorwa bye byankozeho muri iki gihe cy’ubuzima bwanjye. Yabonye icyo nkeneye nk’umubyeyi muto, wuzuye impungenge, kandi afasha kugira urusengero ahantu h’umutuzo n’ibyishimo kuri twese.”
Ibitekerezo byo Gufasha Abafite Ibikenewe Byihariye
-
Menyesha abayobozi b’ihuriro ry’abakuru n’Umuryango w’Ihumure ibikenewe by’abanyamuryango.
-
Abayobozi bategura ibyigisho by’iteraniro ry’isakaramentu kugira ngo buzuze ibikenewe by’abanyamuryango. Niba abo ufasha bakungukira mu kumva ubutumwa runaka, sangiza igitekerezo n’abayobozi bawe.
-
Niba uziko umuntu afite ubumuga cyangwa ibiryo bimugwa nabi bimubuza kuryoherwa n’imigisha y’isakaramentu, babaze amakuru y’inyongera n’icyakorwa kugira ngo bagire ibihe byo kuramya byiza. Sangira ano makuru n’abayobozi banyu.
-
Niba umuntu ufasha cyangwa uzi adashobora kuva mu rugo, burundu cyangwa by’agateganyo, baza umwepisikopi wawe niba isakaramentu rishobora kubaherezwa mu rugo. Ushobora no kwandika inyandiko mu iteraniro ry’isakaramentu ukanazibasangiza kuri telefoni, binyuze muri email, cyangwa ubwawe.
-
Niba umuntu ufasha afite abana bato, ushobora kumuha ubufasha mu iteraniro ry’isakaramentu.
-
Niba abo ufasha bataza mu iteraniro ry’isakaramentu kenshi, gerageza kumva no kureba uko wafasha. Niba bakeneye itike y’urugendo, wabaha kubatwara. Niba bumva badashyigikiwe n’umuryango wabo, ushobora kubatumira kwicarana nawe. Ushobora gukora ubutumire budasanzwe kugirango ubafashe kumva bisanzuye kandi banashatswe mu iteraniro ry’isakaramentu.
Ibuka, Ibikorwa Bito Bigera Kure
Avuga k’ugufasha, Mushiki wacu Jean B. Bingham, Umuyobozi Mukuru w’Umuryango w’Ihumure, yigishije: “Rimwe na rimwe dukeka ko tugomba gukora ikintu gikomeye kandi cy’ubutwari kugirango ‘kibarwe’ nko gufasha bagenzi bacu. Nyamara ibikorwa bito bya serivisi bishobora kugera ku bandi byimbitse—no kuri twebwe ubwacu.”1
Muri paruwasi nto mu Bubiligi, Evita akunze kwitanga asemurira abashyitsi n’abanyamuryango bavuga Icyespanyoli mu nama z’Itorero. Inshuro imwe, Evita yeretswe umuntu wavaga muri Repubulika ya Dominika wari uri kwiga iby’Itorero. Yari azi Icyongereza gike, ariko Icyespanyoli cyari ururimi kavukire rwe. Nuko Evita yamwemereye kumusemurira buhoro mu iteraniro ry’isakaramentu kugirango yumve yisanzuye kurushaho.
Evita avuga ko “Gusemura rimwe na rimwe bituma Isabato yanjye iba ihuzeho gake,” “Ariko gukurikira ibyiyumviro byo kubaza abandi niba bakeneye umusemuzi, ntakabuza, bimpa umunezero n’ubwuzu mu kumenya ko nshobora kubafasha kumva Roho no kwishimira amateraniro yabo.”
Ibitekerezo byo Gufasha binyuze mu Bikorwa Bito
-
Vugana n’abayobozi bawe kureba ushobora kuba akeneye serivisi yisumbuyeho mu iteraniro ry’isakaramentu. Cyangwa niba uzi umuntu uyikeneye, wemeze neza ko abayobozi bawe bamuzi.
-
Icara bucece igihe utegerejeko iteraniro ritangira. Ibi bizafasha “Indi mitima imenetse na roho zishavuye bidukikije”2 bikeneye amahoro ava mu kubaha muhantu hera.
-
Ku Cyumweru cyo kwiyiriza, tekereza kugenera ukwiyiriza n’amasengesho yawe umuntu ufasha ushobora kuba akeneye ihumure ryisumbuyeho.
-
Sengera kumenya niba hari umuntu ushobora kungukira mu kumwicara hafi cyangwa iruhande mu iteraniro ry’isakaramentu cyangwa niba hari ubundi buryo wafashamo.
Iteraniro ry’Isakaramentu Rishobora Kuba Ahantu Buri Wese Yisanga
Umuyobozi Joseph Fielding Smith (1876–1972) yigishije, “Iteraniro ry’isakaramentu niryo ryejejwe, ryera cyane mu materaniro yose y’Itorero.”3 Nuko rero, ni ngombwa kwemeza ko abaza bose mu iteraniro ry’isakaramentu bumva bisanze kandi bagaburiwe na roho—cyane cyane abanyamuryango bashya cyangwa abanyamuryango bari bamaze igihe badaterana.
Merania wo muri New South Wales, Ositaraliya, yabaye inshuti n’umugore wari uri kwiga iby’Itorero muri paruwasi ye. Merania avuga ko “Yabaye umwe mu nshuti magara zanjye ubu,” . “Nkunda kwicarana na we mu iteraniro ry’isakaramentu buri cyumweru, kandi mubaza buri gihe amakuru niba hari ikintu icyo aricyo cyose nshobora gukora ngo mufashe.” Nyuma y’igihe, inshuti ya Merania yarabatijwe. Imihati y’abanyamuryango ba paruwasi, n’ikirere cy’ikaze mu iteraniro ry’isakaramentu, byagize uruhare runini mu cyemezo cye.
Ibitekerezo byo Gufasha Abanyamuryango Bagarutse cyangwa Bashya
-
Iyo uribuze kuvuga mu iteraniro ry’isakaramentu, ushobora gutumira inshuti, umuryango, n’abandi kuza kumva ubutumwa bwawe.
-
Ushobora gushaka ukanifuriza ikaze abigunze cyangwa abakeneye ubufasha. Baza niba ushobora kwicara iruhande rwabo cyangwa ukabatumira kwicarana nawe.
-
Igihe iteraniro rirangiye, ushobora gutumira abo ufasha n’abandi mu bikorwa by’Itorero bizaba hafi, mu ngoro, cyangwa ikirori.
-
Niba umuntu ufasha yitabiriye iteraniro ry’isakaramentu ariko akaba yari amaze igihe ataza, wababaza niba bari bafite ibibazo ibyo aribyo byose ku byigishijwe. Babwire ko bahawe ikaze kukubaza niba hari ijambo, inkuru, cyangwa igice cy’inyigisho batumvishije. Mushobora gushakira ibisubizo hamwe niba bikenewe.
© 2020 na Intellectual Reserve, Inc. Uburenganzira bwose burarinzwe. Cyacapiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Byemejwe mu Cyongereza: 6/19. Icyemezo cy’ubusemuzi: 6/19. Ubusemuzi bwa Ministering Principles, June 2020. Kinyarwanda. 16988 716