2020
Ugufasha binyuze mu Giterane Rusange
Mata 2020


“Ugufasha binyuze mu Giterane Rusange,” Liyahona, Mata 2020

ugufasha

Amahame y’Ugufasha, Mata 2020

Ugufasha binyuze mu Giterane Rusange

Hamwe n’ibyavuzwe bitera intege, imico y’imiryango, ndetse n’inyigisho ziturutse ku bakozi ba Nyagasani, igiterane rusange kiduha inzira nyinshi zo gufasha—mbere, mu gihe kiri kuba, na nyuma ya wikendi y’igiterane rusange!

Nk’abarimu b’ishuri ritegura abavugabutumwa, Susie na Tom Mullen bakunda buri gihe gushishikariza abagize amashuri yabo gutumira umuntu kureba igiterane rusange.

“Gutumira umuntu gukora ikintu runaka ni igice cy’ingezi cy’umurimo w’ivugabutumwa, kandi kikanareba ugufasha,” Aravuga. “Abanyeshuri bacu bakunze gutanga raporo y’ibijyanye n’uko byabagendekeye neza ndetse no k’umuntu batumiye.”

Hano hari zimwe mu nzira nkeya abanyeshuri babo batanzemo raporo y’uko babasanganiye:

  • “Dufasha inshuti ifite ingorane bahanganye. Twamutumiye kumva ibisubizo mu giterane rusange. Igihe twasuraga hamwe na we nyuma y’igiterane, yatubwiye ko yumvise ibitekerezo byinshi byamufasha.”

  • “Twateguye ikirori cy’igiterane rusange ndetse buri wese yazanye ibyo gusangira. Byari binejeje cyane ku buryo twiyemeje kongera kubikora.”

  • “Natumiye inshuti kureba igiterane rusange hamwe na njye. Nk’uko twabivuze, twafashe icyemezo cyo kwerekeza ku nzu y’amateraniro no kureba niba twakiharebera. Twarabikoze, ndetse cyari ikintu cyiza cyane kuba duhari!

Nk’uko ba Mullens n’abanyeshuri babo babyize, hari inzira nyinshi zo gufasha binyuze mu giterane rusange. Ni uburyo buhebuje bwo gusangira ibyavuzwe bitera intege, imico y’imiryango, n’ibiganiro by’ingirakamaro, hamwe n’inyigisho z’abakozi ba Nyagasani!

Tumira abandi mu Rugo Rwawe

“Nyagasani yategetse abayoboke be ati ‘mukundane; nk’uko nabakunze’ (Yohana,13:34,). Noneho tureba uburyo yadukunze. … Nitumugira urugero rwacu, tugomba guhora tugerageza gusanganira tunasabana na bose.” —Umuyobozi Dallin H. Oaks1

Mu myaka ishize umwarimu wacu uhebuje wo mu rugo Mike yabonye ko abana banjye batatu nanjye twari dufite mudasobwa ntoya yo kureberaho igiterane. We yahise adutumira kuza mu nzu iwe kurebera hamwe na we n’umugore we, Jackie, batwemeza ko bari bukunde kuza kwacu. Abana banjye bari bishimiye kurebera igiterane kuri televiziyo nyayo; Nishimiye gushyigikirwa bikomeye; ndetse twese twakunze igihe twagiranye.

Nyuma yaho, kurebera hamwe igiterane rusange byari umuco. N’igihe twaboneye televiziyo yacu bwite, twakomeje kwishimira kwerekeza kwa Mike na Jackie n’imisego, amakayi, n’ibyo kurya kubw’igiterane rusange . Kumvira hamwe amagambo y’abahanuzi byakigize umwihariko. Twahindutse nk’umuryango. Mike na Jackie bahindutse bamwe mu nshuti zanjye magara ndetse na basekuru ba kabiri b’abana banjye. Urukundo n’ubucuti byabo byabaye umugisha w’igitangaza ku muryango wanjye. Nishimira ubushake bwawo bwo gufungura urugo rwabo n’imitima yabo kuri twe.

Suzanne Erd, California, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika

Amahame yo Kwitabwaho

“Byabonywe”

Umukiza yafashe abikunze igihe cyo kureba icyo abandi bakeneye kandi yagize icyo akora ngo asubize ibyo bakeneye (reba Matayo 9:35–36; Yohana 6:5; 19:26–27). Natwe twakora nkabyo.

“Yahise atumira”

Tukimara kubona ibyo abo dufasha bakeneye, intambwe ikurikira ni ukugira icyo dukora.“Kumva amagambo y’abahanuzi”

Twagombye “guhura kenshi” (Moroni 6:5) tukigira hamwe, tugakurira hamwe, tukanaganira ibya roho ntagereranywa ku bugingo bwacu.

“Ngwino, wumve ijwi ry’umuhanuzi, kandi wumve ijambo ry’Imana”2 bushobora kuba ubutumire buhambaye kuruta ubundi twaha abo dufasha.

“Urukundo n’ubucuti”

Gufasha by’ukuri no kuyobora abandi, tugomba kubaka imibanire irimo impuhwe hamwe n’ “urukundo rutaryarya” (reba Inyigisho n’Ibihango 121:41).

Sangiza abandi kuri Murandasi

“Imbuga nkoranyambaga ni ibikoresho mpuzamahanga bishobora guhindura umuntu ku giti cye mu byiza ndetse n’umubare munini w’abantu n’imiryango. Kandi nemera ko igihe kigeze kuri twe nk’abigishwa ba Kristo gukoresha neza kandi ku buryo bukwiye butanga umusaruro ibi bikoresho byahumetswe kugirango duhamye Imana Data Uhoraho, umugambi Wayo w’ibyishimo w’abana Bayo, ndetse n’Umwana Wayo, Yesu Kristo, nk’Umukiza w’isi.” —Elder David A. Bednar3

Murandasi itwemerera gusangira inkuru nziza n’isi yose. Ibyo ndabikunda! Mbasangiza ibikorwa bike kubw’igiterane rusange, ariko cyane cyane ngerageza gufasha abandi gutangiza ikiganiro kivuye mu butumwa bwatanzwe mu giterane rusange. Kureba ibibazo biturutse ku bandi bishobora kenshi kudufasha kubona ibintu mu isura nshya bishobora kandi kuba imbarutso y’ibibazo bikomeye by’ikiganiro twakwibaza ubwacu.

Nasanze ko uko ukoresha ibibazo uganira ku byigisho byo mu giterane rusange n’imiryango ufasha, bituma ubona imbaraga zabo hamwe n’ibyo bakeneye. Kimwe mu bibazo nkunda kubaza giteye gitya, Utekereza ko ari iyihe nsanganyamatsiko y’igiterane rusange giheruka?

Igisubizo hafi buri gihe gituma ubona uko bahagaze mu buzima bwabo ndetse n’ikingenzi kuri bo. Bituma urushaho kuba umuvandimwe ufasha mwiza kubera ubasha kubasobanukirwa neza kurushaho.

Camille Gillham, Colorado, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika

Amahame yo Kwitabwaho

“Sangiza inkuru nziza”

Twinjiye mu gihango cyo “guhagarara nk’abahamya b’Imana mu bihe byose mu bintu byose, kandi n’ahantu hose” (Mosiya 18:9).

“Tangira ikiganiro”

Ubutumwa bw’Igiterane rusange bushobora kubyutsa ibiganiro bitangaje, byubaka, kandi biyobowe na roho. Kandi ubu bwoko bw’ibiganiro bushobora gushimangira imibanire yanyu, gufasha ubuhamya bwanyu gukura, hamwe no kukuzanira umunezero! (reba Inyigisho n’Ibihango 50:22).

“Ifashishe ibibazo”

“Ibibazo byiza bizagufasha kumva inyungu, impungenge, cyangwa ibibazo abandi bafite. Bishobora kuzamura imyigishirize yawe, gutumira Roho, no gufasha abantu kwiga.”4

Aho byavuye

  1. Dallin H. Oaks, “Love and the Law” (amashusho), mormonandgay.ChurchofJesusChrist.org.

  2. “Come, Listen to a Prophet’s Voice,” Indirimbo, no. 21.

  3. David A. Bednar, “Flood the Earth through Social Media,” Liyahona, Kanama 2015, 50.

  4. Preach My Gospel: A Guide to Missionary Service (2004), 185.