Amahame y’Ugufasha, Werurwe 2020
Ugufasha binyuze mu Murimo wo mu Ngoro
Iyo dufasha abandi kwishimira imigisha yo mu ngoro, tuba turi gufasha.
Ishusho y’inyuma yo muri Getty Images; ifoto y’Ingoro ya Tegucigalpa Honduras
Kujya mu Ngoro bikwiriye umuhate. Umuyobozi Russel M. Nelson yigishije ko “ingoro ikomeye cyane mu gakiza n’ikuzwa byacu no ku by’imiryango yacu. …
“… Buri wese muri twe akeneye ugukomezwa k’umwuka kudahwema n’ukwigishwa bishoboka gusa mu nzu ya Nyagasani.”1
Kujya mu ngoro bisaba gucunga igihe cyacu, inshingano, n’ubushobozi bwacu, kandi tukaba twiteguye mu buryo bw’umwuka. Tuba turi gufasha iyo tugaragaje ibigwisha biboshye abavandimwe na bashiki bacu kure y’ingoro tukanabafasha gushaka ibisubizo.
Ingoro ni Umugisha Uwo ariwe wese Yakwishimira.
Umuvugabutumwa utashye vuba, Meg, yari ari kwegera inzugi z’Ingoro ya Kona Hawaii ubwo yabonaga umugore muto yicaye wenyine ku ntebe hanze. Meg yumvishe ko yavugisha umugore muto, ariko ntiyari azi icyo avuga. Nuko rero abaza ubusobanuro bw’igishushanyo cyari ku kagombambari k’uwo mugore muto. Ibyo byatangije ikiganiro cyafashije uwo mugore muto, Lani, gusangiza inkuru ye.
Lani yabwiye Meg iby’ingorane ye yo kugaruka mu Itorero byuzuye, abanyamuryango beza bamufashaga, n’ibyiringiro bye ko umunsi umwe azomekanywa n’umwana we w’umukobwa.
Meg yatumiye Lani kuza kwicara mu cyumba cyo gutegereza cy’ingoro hamwe na we. Bari badashoboye kujya kure mu ngoro, ariko bari gushobora kurenga irembo. Lani yaremeye, hanyuma barajyana baciye mu miryango y’ibanze. Umukozi w’ingoro yaberetse intebe munsi y’igishushanyo cy’Umukiza.
Ubwo bicaranaga, Lani yarongoreye, “Nashakaga by’ukuri kuza mu ngoro uno munsi, ariko nari mfite impungenge.” Kuko Meg yakurikiye Umwuka, yafashije gusubiza isengesho rituje rya Lani.
Ibitekerezo Byo Gufasha Abadafite Uruhushya
N’abo bataragira uruhushya rw’Ingoro bashobora guhabwa imigisha n’ingoro.
-
Sangiza ibyiyumviro byawe k’ukuntu Nyagasani yaguhaye imigisha binyuze mu murimo w’Ingoro.
-
Tumira umuntu gusura ahuguruye mu ngoro cyangwa aho abashyitsi bahurira. Shaka gusura ahuguruye mu ngoro kuri temples.ChurchofJesusChrist.org
-
Reba amafoto unamenye ibindi ku ngoro kuri temples.ChurchofJesusChrist.org
Orohereza Abandi kujya mu ngoro
No ku banyamuryango bafite uruhushya, kujya mu ngoro bishobora kuba imbogamizi. Bamwe bashobora gukenera kugenda ingendo ndende. Abandi bashobora kuba bafite abana bato cyangwa abo babana bashaje bakeneye kwitabwaho. Dushobora gukorana tugashoboza umurimo w’ingoro buri muntu.
Leola Chandler yumvise bimurenze kuba hafi y’umugabo we wari urwaye n’abana babo bane. Nuko rero yiyemeza gushyira ku ruhande igihe cya buri wa kabiri kujya mu ngoro yo hafi. Byamubereye isoko y’amahoro n’imbaraga mu buzima bwe.
Umunsi umwe yumvise ko hari abagore bake basheshe akanguhe muri paruwasi ye bashakaga cyane kujya mu ngoro, ariko ntibari bafite uburyo bwo kugerayo. Leola yabemereye kubatwara. Mu myaka 40 yakurikiye, ntiyakunze kujya mu ngoro wenyine.2
Leola yahawe imigisha, anaha imigisha abandi ubwo yemeraga kubatwara bakajyana mu ngoro.
Ibitekerezo byo Gufasha Abandi Kujya mu Ngoro
Ni gute wafasha abandi kujya mu ngoro kenshi kurushaho? Ushobora gusanga ibyo bitekerezo nawe bigufasha.
-
Jyana nabo. Bemerere kubajyana cyangwa ushakire undi muntu uko yagerayo. Bishobora gushishikariza umuntu wundi nawe kujya mu ngoro.
-
Baza abo mu muryango wawe cyangwa paruwasi yawe kugufasha gukora imigenzo y’abakurambere bawe, cyane cyane iyo ufite amazina y’abo mu muryango wawe biteguye imigenzo.
-
Emera gusigarana abana ku buryo ababyeyi bajya mu ngoro. Cyangwa mwumvikane uko mwasimburana kureba abana banyu.
Iyo Ingoro iri Kure
Chandradas “Roshan” na Sheron Antony b’i Colombo, Sri Lanka, biyemeje komekanywa mu ngoro. Inshuti zabo Ann na Antony Kumarasamy bari babishimiye cyane. Ariko bari bazi ko kugera ku ngoro ya Manila Philippines byari bitoroshye cyangwa bihenze.
Roshan na Sheron bazigamye amafaranga yabo banafatisha imyanya mbere y’amezi kugirango babone urugendo rw’indege bashoboraga kwishyura. Amaherezo, umunsi warageze. Ariko, bageze muri Malaysia, bamenye ko gukomeza muri Philippines, bari bakeneye viza cyangwa bakagenda n’iyindi ndege. Ntibyari gushoboka kubona viza, kandi ntibashoboraga kugura izindi tike ku yindi ndege. Ariko ntibiyumvishaga uko basubira iwabo batomekanyijwe.
Ntibari bazi ikindi bakora, Roshan yahamagaye Anton. Anton na Ann bashakaga cyane kubafasha. Bari bamwe mu bashakanye bake muri Sri Lanka bari baromekanyijwe mu ngoro, ndetse bari bazi umugisha ubirimo. Ariko bari bamaze iminsi bakoresheje ubwiteganirize bwabo mu gufasha uwo mu muryango wabo wari ukeneye ubufasha, nuko ntibari bafite amafaranga ahagije yo gufasha Roshan na Sheron kugura amatike y’indege nshya.
Muri Sri Lanka, ni umuco ko umukwe agurira umugeni urunigi rwa zahabu kugirango azasigarane amafaranga umugabo we niyitaba Imana. Ann yiyemeje kugurisha urunigi rwe kugirango afashe kugura amatike mashya. Impano y’ubuntu yashoboje Roshan na Sheron kujya kuri gahunda mu ngoro i Manila.Ann yavuze ati:“Nzi agaciro ko komekanywa mu ngoro.”
“Nari nzi ko Sheron na Roshan bazaba imbaraga zikomeye ku ishami. Sinashakaga ko babura aya mahirwe.”3
Ibitekerezo Byo Gufasha Abadashoboye Gusura Ingoro
Ushobora guhamagarwa gufasha abadashoboye kujya mu ngoro kenshi cyangwa na gato kubera ingendo cyangwa ibiguzi. Ariko ushobora kubona uburyo bwo kubafasha kwishimira imigisha y’ingoro.
-
Igisha cyangwa witabire hamwe mu ishuri ry’imyiteguro yo kwinjira mu ngoro cyangwa iry’amateka y’umuryango.
-
Bahe ifoto y’ingoro yo kumanika mu ngo zabo.
-
Niba warageze mu ngoro, basangize ibyiyumviro byawe by’inararibonye n’ubuhamya bw’imigenzo y’ingoro.
-
Bafashe kumenya byinshi ku bihango bagize n’uko babyubahiriza. Zirikana gukoresha “Understanding Our Covenants with God: An Overview of Our Most Important Promises,” muri Nyakanga 2012 Liahona.
© 2020 na Intellectual Reserve, Inc. All rights reserved. Cyacapiwe muri Amerika. Byemejwe mu Cyongereza: 6/19. Icyemezo cy’ubusemuzi: 6/19. Ubusemuzi bwa Ministering Principles, March 2020. Kinyarwanda. 16985 716