2020
Gukora umurimo w’Imana binyuze mu Mateka y’Umuryango
Gashyantare 2020


Amahame y’Umurimo w’Imana, Gashyantare 2020

Gukora umurimo w’Imana binyuze mu Mateka y’Umuryango

ministering

Byashushanyijwe na Joshua Dennis; ishusho y’inyuma n’ifoto guturuka Getty Images

Gufasha umuntu gukusanya amateka y’umuryango we ni uburyo bufite imbaraga bwo gukora umurimo w’Imana. Iyo uhuza abandi n’abakurambere babo binyuze mu nkuru z’umuryango n’ibisobanuro birambuye, urangiza wujuje ubwuzu mu cyuho kiri mu mitima yabo batari bazi rimwe na rimwe ko bafite (reba Malaki 4:5–6).

Yaba ari umunyamuryango w’Itorero w’ibihe byose cyangwa umuntu utari wigera yumva inkuru nziza ya Yesu Kristo yagaruwe, abana b’Imana bose bafite amatsiko yo kumenya aho baturutse.

Kenshi na kenshi ntibifata igihe kinini gukora ku mutima bikomeye kandi biramba, nkuko byagaragajwe mu nkuru zikurikira.

Kubona Umuryango kuri metero 9100

Vuba aha ndi mu ndege ntaha, Nisanze negereye Steve, wansangije bimwe mu bice by’inkuru ye. Yari yararangije segonderi, yarinjiye igisirikari cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nk’impuguke mu itumanaho afite imyaka 18, hanyuma vuba aho yatangiye gukora mu biro bya perezida, atanga ubufasha bw’itumanaho kuri Perezida wa Leta Zunze Ubumwe. Guhera ku myaka 18 kugeza kuri 26, yakoreye abaperezida babiri ba Leta Zunze Ubumwe. Inkuru ze zari zishishikaje!

“Steve,” Naravuze, “ugomba kwandikira izi nkuru abazagukomokaho! Bagomba kwakira izi nkuru ari wowe bwite bazumvanye.” Yarabyemeye.

Nuko Umwuka wanteye guhita mubaza ibyo yari azi ku bakurambere be. Steve yari azi byinshi ku gice cyo kwa nyina, harimo inkuru y’ukuntu umuryango we wigeze rimwe gusangira ifunguro rya nijoro na Abraham Lincoln ubwo yari arimo yiyamamariza mu cyaro mu matora ya perezida wa Leta Zunze Ubumwe mu mwaka w’1860.

Yari azi bike cyane ku gice cyo kwa se, icyakora. Yashakaga kumenya ibirushijeho by’ukuri. Nafashe telefoni yanjye hanyuma mfungura porogaramu ya Shakisha Umuryango. “Steve, dushobora kubona umuryango wawe nonaha!”

Nakoresheje interineti ya Wi-Fi yo mu ndege. Nafashije telefoni yanjye ku kameza kari imbere yanjye kugirango twembi turebe. Twashakishije Igisekuru. Mu minota gusa twari turi kwitegereza icyemezo cy’abashakanye cya sekuruza na nyirakuruza.

“Abo nibo!” yaravuze. “Ndibuka izina rye ubu!”

Amarangamutima yo gushishikara yatwisutseho. Twakoze ku gushyiraho imyirondoro y’abakurambere be atari azi neza mu minota mirongo ine n’itanu yakurikiyeho. Yansabye kumusezeranya ko twakomeza gushakishiriza hamwe muri Colorado. Twahanye aderesi na nimero za telefoni ubwo indege yamanukaga.

Aha twarimo, tuguruka metero 9145 mu kirere, n’igikoresho cya eregitoroniki gitoya nk’ikiganza cyanjye, dushakisha umugabo n’umugore bashakanye imyaka 100 ishize we n’umuryango we bari barabuze. Birarenze! Ariko twarababonye. Imiryango yarahujwe. Inkuru zaributswe. Niyumvishemo ugushimira kubw’ ikoranabuhanga n’ibikoresho. Byari bihwanye n’igitangaza.

Jonathan Petty, Colorado, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika

Nkikijwe n’Umuryango Mushya

Maria ntiyateranaga mu gihe kiruta imyaka 20. Amezi make ashize, twamaze amasaha abiri turi kumwe na we mu rugo rwacu, dushakashaka umuryango we binyuze mu ibarura n’izindi nyandiko. Byageze aho araturika ararira yiyamira, “Namenye ibirenze ku muryango wanjye mu masaha abiri kurusha ibyo nari nzi ubuzima bwanjye bwose!”

Ku mpera y’igihe twamaranye, twamubwiye ingingo ya Relatives Around Me (Bene Wacu Hafi Yanjye) ya porogaramu y’Igisekuru. Twaje gusanga umugabo wanjye nanjye dufitanye isano rya kure na Maria. Yarongeye araturika ararira, avugako yatekerezagako yari wenyine. Ntiyigeze amenyako yari afite umuryango muri ako gace. Nyuma y’ibyumweru bike Maria yahuye n’Umushumba wacu. Ari gukora ku kwitegurira ingoro, kandi yahuye n’abavandimwe benshi “bashya” muri paruwasi yacu!

Carol Riner Everett, Carolina y’Amajyaruguru, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika

Gahunda yo Gukora umurimo w’Imana

Ashley, umuvandimwe nkorera umurimo w’Imana, nanjye dufite ibitabo by’ubutetsi twahawe na banyogokuru. Icye cyaturutse kwa nyirakuruza, icyanjye ni igitabo negeranyije ubwo narazwe isanduku y’amabwiriza ya Nyogokuru Greenwood nyuma yo kwitaba Imana.

Ashley nanjye twahisemo amabwiriza yo mu bitabo by’abatetsi, hanyuma turahura nyuma y’akazi ijoro rimwe kugirango tuyagerageze. Yahisemo amabwiriza y’ibyo kurya byo kwikuza, nuko tubitegura mbere hanyuma tubishyira mu ifuru. Nahisemo isosi y’ifiriti—ikiribwa cy’ibanze mu kirori cyose cy’umuryango wa Greenwood. Alice umukobwa wa Ashley yadufashije gupima uburyohe bw’ibiryo. Nuko, kuberako Ashley atashakagako abana be barya ibyo kurya byo kwikuza byose, yahaye bike abavandimwe be akorera umurimo w’Imana.

Ikintu nakunze cyane kurusha ibindi ku mabwiriza yo guteka y’iryo joro ni uko twatetse ku ziko no mu ifuru, tuvuga ku ngingo zisanzwe z’umurimo w’Imana—ingorane ze n’izanjye. Ariko twanavuze kuri banyogokuru na ba mama bacu, byari byuzuye ubwuzu kuri twembi.

Jenifer Greenwood, Utah, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika

Uburyo Bwihariye bwo Gufasha

amateka y’Umuryango ashobora gufungura imiryango y’amahirwe yo gukora umurimo w’Imana iyo bigaragara nkaho ntakindi cyabikora. Dore ibitekerezo bike wagerageza.

  • Bafashe gufata amajwi no kubika amajwi bafashe y’inkuru z’amateka y’umuryango, cyane cyane ahuye n’amafoto.

  • Rema imbonerahamwe y’umuryango cyangwa indi nyandiko ushobora gutanga nk’impano.

  • Igisha uburyo bwo kubika amateka yabo biciye mu kubungabunga aho bandika mu buryo bubanezeza. ububiko bw’Amajwi? alubumu y’Amafoto? ububiko bw’Amashusho? Hari amahitamo menshi kuri abo badakunda aho bandika hasanzwe.

  • Mujyane mu ngoro gukorera imihango abakurambere. Cyangwa wemere gukorera imihango amazina y’umuryango yabo niba bafite irenze iyo bashobora.

  • Muhure musangire imigenzo y’umuryango.

  • Mujye mu ishuri rimwe ry’amateka y’umuryango.