Amahame y’Umurimo w’Imana, Mutarama 2020
Gukoranya Israel binyuze mu murimo w’Imana
Gukora umurimo w’Imana ni amahirwe mboneka rimwe yo gukurikiza impanuro z’umuhanuzi yo gukoranya Isirayeli.
Perezida Russel M. Nelson yadutumiye gufasha mu gukoranya Isirayeli— “Ikintu cyingenzi cyane kiri kuba ku isi ubu.”1
Ku bashaka gukora uno murimo wo gukoranya Isirayeli, gukora umurimo w’Imana byaba amahirwe ahebuje. Ni uburyo buhumetswe bwo guhindura ubuzima bw’abantu. Twaba dukorera umurimo w’Imana abanyamuryango bitabira gake, cyangwa kubatumira mu kudufasha iyo dukorera abo tudahuje imyemerere, gukora umurimo w’Imana bitanga amahirwe yo gukoranya Isirayeli.
Gutabara Abanyamuryango Bagarutse
“ N’urukundo nk’imbaraga zacu, ibitangaza bizaba, kandi tuzabona uburyo bwo kuzana bashiki n’abavandimwe bacu babuze mu kwakira kwa buri wese inkuru nziza ya Yesu Kristo.” Jean B. Bingham2
“Sinitabiraga nibura imyaka itandatu ubwo umugabo wanjye nanjye twimukiye mu mujyi mushya” Perezida w’Umuryango Uruhura mushya wanjye yaransuye, ambaza niba yakohereza umuvandimwe kunsura. N’ inkeke nke, naremeye Uno muvandimwe yansuye buri kwezi nubwo yafurutwaga ku mbwa- kandi mfite imbwa ikundana cyane. Umurimo w’Imana we warakomeje imyaka ibiri, kandi byangizeho impinduka nyinshi.
“Nubwo gusura kwe kwari ukw’imibanire, rimwe na rimwe, yambazaga ibibazo byatujyanaga ku biganiro by’umwuka. Ibi byatumaga ntumva meze neza, ariko byansunikiye gufata icyemezo cyo gukomeza inkuru nziza cyangwa kuguma aho nari ndi. Icyi cyemezo cyarangoye cyane, ariko nahisemo gusura n’abavugamutumwa b’abari.
“Ku munsi nagiye mu nama y’ifunguro ryera bwa mbere mu myaka itandatu, nari mfite ubwoba bwo kwinjira” Ubwo ninjiraga mu rusengero, umuvandimwe w’ umurimo w’Imana wanjye yari antegereje yinjirana nanjye mu rusengero. Nyuma, yamperekeje ku modoka, ambaza icyo yakora ngo amfashe ubwo negeraga Umukiza.
“Igihe cy’umuvandimwe w’umurimo w’Imana wanjye n’urukundo byamfashije kunyereka inzira mu bikorwa, mbona n’imbaraga ze nk’impano zikomeye naba narahawe. Ndashimira cyane yari iruhande rwanjye mu rugendo rugaruka ku rusengero rw’Umukiza.”
Izina ritatangajwe, British Columbia, Canada
Amahame yo Kwitabwaho
“Yansuye buri kwezi”
Ni gute wakerekana ko witaye kubo ukorera umurimo w’Imana kurusha ibindi bintu (Reba Inyigisho n’Amasezerano121:41).
“Ibibazo”
Kubaza ibibazo bikwiye byafasha gutekereza kwisuzuma. Ibuka ko umurimo w’Imana wacu ufite intego irenze imibanire3
“Antegereje”
Buri muntu yakagombye kumva yisanga(reba 3 Nefi 18:32).
“Iruhande rwanjye mu rugendo rugaruka”
Ubufasha bwacu bushobora gukora itandukaniro kuri bariya baguye ku garukira Umukiza bakanakira(reba Abaheburayo12:12–13).
Umurimo w’Imana no Gukoranya
“Mu buryo busa n’ubusanzwe kuri wowe, sangiza abantu impamvu Yesu Kristo n’urusengero rwe ari iby’ingenzi kuri wowe. …
“… Uruhare rwawe ni ugusangiza ibiri mu mutima wawe ukanabaho bijyanye n’imyemerere yawe” —Umukuru Dieter F. Uchtdorf4
Umurimo w’Imana no gusangiza inkuru nziza birajyana. Ubu ni bumwe mu buryo twakoranya inshuti zacu n’abaturanyi igihe dukora umurimo w’Imana- cyangwa dukora umurimo w’Imana tunakoranya inshuti n’abaturanyi bacu:
-
Gukorana. Gushaka amahirwe yo gutumira inshuti n’abaturanyi kwifatanya nawe mu gukorera umurimo w’Imana ku bikenewe n’undi. Basabe kugufasha gutegura ifunguro ry’umubyeyi, gusura umuturanyi ushaje, cyangwa gusukura urugo rw’umuntu urwaye.
-
Kwigishanya Tekereza gutumira inshuti cyangwa umuturanyi utaza ku rusengero cyane kwakira isomo ry’ivugabutumwa iwabo ry’umuntu ubonana n’abavugamutumwa. Cyangwa inshuti yawe ishobora kugufasha kwakira isomo iwawe cyangwa akajyana nawe mu isomo mu rugo rw’undi muntu.
-
Gera ku bandi nubona bikenewe. Itange mu gutunganya gutwara abantu ku rusengero. Tumira abana mu bikorwa by’urubyiruko n’ahabanza. Ni ubuhe buryo bundi wakora umurimo w’Imana ukanakoranya?
-
Koresha ibikoresho urusengero rwatanze. Urusengero rutanga ibikoresho byinshi bifasha abanyamuryango gusakaza inkuru nziza. Ushobora gushaka mu gice cya “Missionary” muri app ya Gospel Library ukanasura ComeUntoChrist.org ku bitekerezo byo gukoranya Isirayeli aho tuba.
© 2020 by Intellectual Reserve, Inc. All rights reserved. Cyacapiwe muri Amerika. Byemejwe mu Cyongereza: 6/19. Icyemezo cy’ubusemuzi: 6/19. Ubusemuzi bw’ Ministering Principles, January 2020. Kinyarwanda 16984 716