Amahame y’Umurimo w’Imana, Ukuboza 2019
Icyo Inkuru ya Noheli Itwigisha kubyo Gukora Umurimo w’Imana
“Icyi ni igihe cy’umwaka gikunzwe. Ririmba igisigo; igihe cya Noheli cyiregereje vuba aha. Bara inkuru mpamo y’ivuka rya Yesu, ubwo, nk’ uruhinja, yaje ku isi” (“Indirimbo y’Ivuka rya Yesu,” Igitabo cy’Indirimbo z’abana, 52).
Birambuye kuva muri Murebe Umwana w’intama, na Walter Rane
igihe cya Noheli ni igihe gihebuje ubwo intama, abungeri, imivure, n’inyenyeri bihita bigira ubusobanuro bushya mu kanya nk’ako guhumbya. Bahita bahinduka abakinnyi b’ingenzi mu kongera Kuvuga cyimwe mu bintu byabayeho by’ingenzi cyane mu mateka y’ikiremwa muntu: Ivuka rya Yesu Kristo. Imiryango myinshi imurika ishusho y’ivuka rya Yesu mu ngo zabo. Abandi biyemeza gusoma inkuru y’Ivuka Rye cyangwa bakitabira ikirori cy’imyiyereko cy’iyi nkuru. Nk’izindi nkuru zose za Kristo, inkuru y’Ivuka Rye yuzuye amasomo dushobora kwiga kubijyanye no gukora umurimo w’Imana, gusakaza umucyo We mu kumurikira isi. “Inkuru ya Noheli n’inkuru y’urukundo,” byavuzwe na Perezida Henry B. Eyring, Umujyanama wa Kabiri mu Buyobozi Bukuru.
“… Mu nkuru z’ivuka rya Kristo, dushobora kubona no kwiyumvamo Uwo yari we n’Uwo ari we. Ibyo byoroshya umuzigo wacu mu nzira. Kandi bizatugeza ku kwiyibagirwa no korohereza abandi umuzigo.”1
“Bari babuze umwanya mu icumbi” (Luka 2:7)
Nyir’icumbi yananiwe gushakira Umukiza umwanya, ariko natwe ntitugomba gukora iryo kosa! Dushobora gushakira Umukiza umwanya mu mitima yacu dushakira umwanya basaza na bashiki bacu ku meza yacu, mu ngo zacu, no mu migenzo yacu. Imigenzo myinshi y’imiryango ishobora kuryoshywa ndetse no kwibukwa kurushaho isabanywe n’abandi bantu. Daiana n’umuryango we bafite umugenzo wo gutumira umuntu gusangirana nabo Noheli. Buri Ukuboza, baraganira bakanemeza uwo bifuza gutumira.2 Wenda umuryango wawe watangiza umugenzo bimeze kimwe. Wenda umuntu ukorera umurimo w’Imana yakunda kwifatanya n’umuryango wawe mu kuririmbira hamwe indirimbo mukunda cyane za Noheli. Bigushobokeye wanashakira umuntu udafite umuryango aho atuye umwanya mugasangira ifunguro ry’umugoroba rya Noheli.
Ni ubuhe buryo bwiza bwo kwizihiza Umukiza kurusha gukurikiza urugero Rwe rwo gusabana? Ibuka ko Atumira “bose kumusanga bakanakira ku bwiza bwe; kandi nta n’umwe yangiye kumusanga, umwirabura n’umuzungu, imbohe n’ ababohotse, umugore n’umugabo; ndetse yibukagaga n’abapagani; kandi abo bose barangana ku Mana, Umuyahudi n’ Umunyamahanga bombi” (2 Nefi 26:33). Shaka umwanya unasabane.
“Muri icyo gihugu harimo abungeri bararaga ku gikumba, bahindana kurinda umukumbi wabo” (Luka 2:8)
Bigaragara nk’ibikwiye ko abungeri bari bamwe mu ba mbere baramukije Umukiza akiri ikibondo. Abahanuzi ba kera bitaga Yesu Kristo nk’ “Umwungeri w’Abisirayeli” (Zaburi 80:1) n’ “Umwungeri w’isi yose” (1 Nefi 13:41). Kandi na Kristo Ubwe yavuze, “Ni jye mwungeri mwiza, kandi menya intama zanjye” (Yohana 10:14). Kumenya intama zacu no kuzirinda ni igice cy’ingenzi cyo kuragira umukumbi no gukora umurimo w’Imana nk’uko Umukiza awukora.
Hamwe n’amatara ashashagirana n’imitako ihambaye, hari byinshi cyane byo kwitegereza mu bihe bya Noheli. Ariko wenda ubwiza buruta ubundi bw’iki gihe bushobora kuboneka iyo twibutse kwerekeza intumbero yacu kuri bariya dukorera umurimo w’Imana n’iyo dukomeje kurinda imikumbi yacu. Kurinda umukumbi bishobora kuba kuzirikana ikinezeza umuntu akunda cyane cyangwa kubaza umuntu kubijyanye na gahunda z’ibiruhuko bye. Turinda umukumbi iyo tubona tukanita ku bikenerwa by’abandi—ibyigaragaza n’ibitigaragaza cyane.
Ubwo Cheryl yapfushije umugabo we Mick bitunguranye, byamuhagaritse umutima. Ubwo Noheli ya mbere ye batari kumwe yegerezaga, ubwigunge bwariyongereye. Kubw’amahirwe, mushiki wacu Shauna umukorera umurimo w’Imana yari ahari. Shauna n’umugabo we, Jim, batumiye Cheryl mu birori byinshi byo mu minsi mikuru. Bateye imboni ikoti rishaje rya Cheryl nuko biyemeza kugira icyo babikoraho. Iminsi mike mbere ya Noheli, Shauna na Jim bazaniye Cheryl impano ya Noheli: ikoti ryiza rishya. Bari bazi ibikenerwa by’umubiri wa Cheryl bamuha ikoti rishyushye ariko na none bazi n’ibikenerwa by’amarangamutima ye bamuha ihumure banamuba hafi. Bateye intambwe buzuza ibyo bikenerwa uko bari babishoboye banatanga urugero rwiza rw’ukuntu natwe twakomeza kurinda imikumbi yacu.3
“Abungeri baravugana bati, Nimuze tujye i Betelehemu” (Luka 2:15)
“Nimuze tujyende” ni ubutumire buhimbarwa! Abungeri ntibibwiye yuko inshuti zabo zaba zinaniwe cyane ku buryo zitagenda urwo rugendo n’amaguru. Ntabwo berekeje i Betelehemu bucece bonyine. Barisuganyije banezerewe nuko baravuga, “Nimuze tujyende!”
Nubwo wenda bitadushobokera gutumira inshuti zacu kuza zikareba Umukiza akiri ikibondo, dushobora kubatumira kwiyumvamo umwuka wa Noheli (cyangwa umwuka wa Kristo) bafasha hamwe natwe. “Uburyo bwo kongera umwuka wa Noheli ni ugusanganira tutagononwa abadukikije ndetse no kwitanga,” byavuzwe na Bonnie L. Oscarson, uwahoze ari Perezida w’Abangavu b’itorero.4 Tekereza ufashe buji. Abandi bashobora kubona by’ukuri no kungukirwa n’ urumuri rwa buji yawe, ariko tekereza ubwuzu bakwiyumvamo niba ukoresheje buji yawe ucana iyabo ukanabareka bakayifatira bakimurikira.
Kristo Ubwe yigishije ko abamukurikira bazaba bafite umucyo w’ubugingo (reba Yohana 8:12). Gufasha nkuko Yabikoze ni uburyo bumwe dushobora Kumukurikira tukanaryoherwa nuwo mucyo w’isezerano. Nuko sakaza umucyo utumira abandi gufasha hamwe nawe! Ni gute ushobora ndetse nabo ukorera umurimo w’Imana gufashiriza hamwe? Hamwe mushobora gutegura ibiryo ukunda cyane cyangwa mugatungura umuntu mumuha impano nto cyangwa akabaruwa. Hamwe mwembi mushobora kwiyumvamo umucyo uturuka mu gukurikiza urugero rwa Kristo rwo gufasha.
“Babatekerereza iby’uwo mwana nk’uko babibwiwe” (Luka 2:17)
Biroroshye gutekereza umunezero wuzuye kwizihirwa by’abungeri ubwo basangizaga amakuru ahambaye y’ivuka rya Kristo n’abantu benshi bashoboka. Bayobowe n’abamarayika, Mesiya wahanuwe yari yaje! Yari hano! Na ndetse, gusakaza amakuru meza y’Umukiza ni insanganyamatsiko nini y’inkuru y’Ivuka rya Yesu. Abamarayika bararirimbye. Inyenyeri yaberekaga inzira. Ndetse n’abungeri barabisakaje.
Twakongera amajwi yacu ku nkuru ya Noheli dusakaza amakuru meza tunahamya iby’Umukiza. “Ubwo ufite igikundiro cyo guhagararira Umukiza mu mihate yawe yo gukora umurimo w’Imana, wibaze, ’Ni gute nasangiza umucyo w’ubutumwa bwiza n’uyu muntu cyangwa umuryango?’” byigishijwe na Mushiki wacu Jean B. Bingham, Perezida w’Abari n’Abategarugori b’itorero ku isi. “Ni iki Umwuka yampumekeramo gukora?”5
Ibi ni ibitekerezo bike bikugenewe kugirango ubizirikane ubwo ushaka kumenya uburyo washobora gusangiza ubuhamya bwawe bw’Umukiza n’ubutumwa Bwe:
-
Shaka icyanditswe kigukora k’umutima kijyanye n’Umukiza cyangwa kigaragaza impamvu Umushimira. Bisangize abo ukorera umurimo w’Imana.
-
Ohereza ubutumwa bugufi kuri telefoni cyangwa ubwo ku mbuga nkoranyambaga burimo videwo ya Noheli. Hari videwo zitangaje kuri ChurchofJesusChrist.org!
-
Bwira inshuti kuby’urwibutso rudasanzwe cyangwa umugenzo ukwibutsa Kristo.
izere ko Mwuka Wera azaguhamiriza ukuri k’ubuhamya bwawe, nkuko Yahamirije Simeyoni na Ana ko umwana Yesu yari Umukiza (reba Luka 2:26, 38).
“Kugirango twubahe by’ukuri kuza [kwa Yesu Kristo] mu isi, tugomba gukora nkuko Yabigenje kandi tugasanganira mu mpuhwe n’ikigongwe bagenzi bacu,” byavuzwe n’Umukuru Dieter F. Uchtdorf w’ihuriro ry’Intumwa Cumi n’ebyiri. “Ibi dushobora kubikora buri munsi, mu mvugo no mu ngiro. Reka ibi bihinduke umugenzo wacu wa Noheli, aho turi hose—tukagira neza kurushaho, tukababarira kurushaho, tugacira urubanza gake, tugashimira kurushaho, tukanasangiza tutagononwa kurushaho ubutunzi bwinshi bwacu n’abakennye.”6
© 2019 by Intellectual Reserve, Inc. All rights reserved. Cyacapiwe muri Amerika. Byemejwe mu Cyongereza: 6/18. Icyemezo cy’ubusemuzi: 6/18. Ubusemuzi bw’ Ministering Principles, December 2019. Kinyarwanda. 15773 716