2019
Urabura Iki Gice Cyingenzi cyo Gukora umurimo w’Imana?
Ukwakira 2019


Amahame y’Umurimo w’Imana, Ukwakira 2019

Urabura Iki Gice Cyingenzi cyo Gukora umurimo w’Imana?

Gukora umurimo w’Imana ni “ukwishimana n’abishima” kimwe nko “kurirana n’abarira” (Abaroma 12:15).

ministering

Amashusho ya Augusto Zambonato

Iyo dutekereje ku gukora umurimo w’Imana, biroroshye gutekereza kuri bariya bakennye. Tuvuga ku bijyanye no gutunganya ubusitani bw’umupfakazi, kuzanira umurwayi ifunguro ry’umugoroba, cyangwa guha abakomerewe. Twibuka inama ya Pawulo yo “kurirana n’abarira,” ariko se twibanda cyane ku gice cya mbere cy’uriya murongo— “kwishimana n’abishima”? (Abaroma 12:15). Kwishimana n’abo dukorera umurimo w’Imana—niba ibyo bivuze kwizihiza ishya ryabo cyangwa se kubafasha gushaka umunezero mubihe bikomeye—ni igice cy’ingenzi mu gukora umurimo w’Imana nkuko Umukiza yakawukoze.

Ibi ni ibitekerezo bitatu bishobora gufasha (n’icyo kwirinda) iyo tugirango twibande ku byiza Imana ishyira mubuzima bwacu.

1. Menya ko

Bonnie H. Cordon, Perezida w’Abangavu b’itorero ku rwego rw’ isi, adufasha kumva ko dukeneye ku reba abo dukorera umurimo w’Imana—ntiturebe imitwaro n’ingorane zabo gusa ahubwo n’ingufu zabo, impano, ndetse n’ishya n’ihirwe byabo. Yavuze ko dukeneye kuba “igihangange n’umwizerwa—umuntu uzi imimerere yabo ndetse utera akanyabugabo ibyiringiro n’indoto zabo.”1

Mu mugani w’intama n’ihene, Umukiza yavuze ko abazaba bari mu kuboko kw’iburyo Kwe bazabaza:“Nyagasani, ni ryari twakubonye ushonje, nuko tukakugaburira? cyangwa unyotewe, tukaguha icyo kunywa?

“Ni ryari twakubonye uri umugenzi, tukagucumbikira?” (Matayo 25:37-38).

Mushiki wacu Cordon yavuze “Bavandimwe na bashiki banjye, ijambo ry’ingenzi ni twabonye,” . “Abakiranutsi babonye abakennye kubera ko barimo bareba bakanazirikana. Natwe rero twaba ijisho ryitegereza dufasha n’ihumure , kwizihiza ndetse no kurota.”2

2. Shaka Impamvu zo Kwizihiza

Izihize ishya n’ihirwebyaba binini cyangwa bito. Bishobora kuba gukira kanseri cyangwa gukira ugutandukana, gushaka akazi gashya cyangwa gushaka urukweto rwabuze, kurokoka ukwezi nyuma y’ibura ry’uwo wakundaga cyangwa kurokoka icyumweru nta sukari.

Hamagara ushimira, siga ikarita, cyangwa mujyane kurya ifunguro rya saa sita hanze. Ugusangira imigisha yacu, tubana dushimira, no kwizihiza imigisha n’ishya n’ihirwe by’abandi, “twishimira mu munezero w’abavandimwe bacu” (Aluma 30:34).

3. Reba Ikiganza cya Nyagasani

Rimwe na rimwe kwishimana nabandi bisobanura kubafasha kubona impamvu zo kwishima—byaba mu byiza cyangwa mu bibi byinjira mu buzima bwacu. Ukuri koroheje ko Data wo Mu Ijuru atuzi kandi yiteguye kutuzamura gushobora kuba isoko ihambaye y’umunezero.

Wafasha abandi kubona ikiganza cya Nyagasani mu buzima bwabo ubasangiza uko wakibonye mu bwawe. Icishe bugufi bihagije usangize abandi uko Data wo mu Ijuru yagufashije kuva mu ngorane zawe. Ubu buhamya bushobora gufasha abandi kumenya no kuzirikana ukuntu Yabafashije (reba Mosiya 24:14).

Ntukigabanyirize Ubushobozi bwawe bwo Kwishima

Ikibabaje ni uko, rimwe na rimwe dushobora kwigabanyiriza ubushobozi bwacu bwo kwishimana n’abandi, by’umwihariko iyo twumva tudatekanye kubijyanye n’icyo twatanga cyangwa aho turi mu buzima. Aho gushakira umunezero mu byishimo bya mugenzi wacu, tukagwa mu mutego wo kwigereranya. Nk’uko Umukuru Quentin L. Cook wo mu Ihuriro ry’Intumwa Cumi n’Ebyiri yigishije: “Kugereranya imigisha ni nko kwirukana umunezero. Ntitwashimira ndetse tukagira ishyari icyarimwe.”3

“Nigute twanesha aka kamenyero kaba hafi muri buri umwe?” Umukuru Jeffrey R. Holland wo mu Itsinda ry’Intumwa Cumi n’Ebyiri yarabajije. “… Dushobora kubara imigisha yacu myinshi ndetse tugacuririra ibyo abandi bagezeho. Byiza kurushaho, twakorera abandi, umwitozo mwiza w’umutima kurusha indi yose yatanzwe.”4 Aho kwigereranya, twashimira abo dukorera umurimo w’Imana. Sangiza ibyo ubashimira bo ubwabo cyangwa imiryango yabo wisanzuye.

Nkuko Pawulo atwibutsa, twese turi ingingo z’umubiri wa Kristo, kandi igihe “urugingo rumwe ruhawe icyubahiro, ingingo zose zishimana na rwo” (1 Abakorinto 12:26). Hamwe n’ubufasha bwa Data wo mu Ijuru, twamenya ibyo abandi bacamo, tukizihiza ishya n’ihirwe byabo binini n’ibito, tubafasha kumenya ikiganza cya Nyagasani, no kunesha ishyari kugira ngo twishime by’ukuri twese hamwe mu migisha, impano, n’ibyishimo by’abandi

Aho byavuye

  1. Bonnie H. Cordon, “Guhinduka Umwungeri,” Liahona, Ugushyingo 2018, 75.

  2. Bonnie H. Cordon, “Guhinduka Umwungeri,” 75.

  3. Quintin L. Cook, “iIshime!” Ensign, Ugushyingo 1996,30.

  4. Jeffrey R. Holland, “Ikindi Kirara,” Liahona, Gicurasi 2002, 64.