Amahame y’Umurimo w’Imana, Nzeri 2019
Ukuntu Umwuka Wagufasha (kandi Uzagufasha) Gukora Umurimo w’Imana
Umukoro w’ubutambyi wo gukora umurimo w’Imana, uhabwa abagabo n’abagore bombi, ukubiyemo uburenganzira bwo guhabwa guhishurirwa.
Ingero zishushanyije zo mu Mashusho ya Getty
Umuhamagaro wo gukora umurimo w’Imana no gukorera ndetse no gukunda nk’uko Umukiza yakundaga bishobora rimwe na rimwe gusa n’ibigora—cyane cyane iyo birimo gusanganira abo dushobora kuba tutazi neza. Mu buryo miliyoni bwo gukora umurimo w’Imana, twibaza ukuntu dushobora kumenya ubwiza cyane kugirango dusanganire abo twaherewe umukoro.
Ntabwo dukwiye kwibaza igihe kinini kubera ko imihate yacu itaryarya ishobora kuyoborwa n’Umwuka Wera.
“Umukoro wejejwe wo gukora umurimo w’Imana uguha uburenganzira bw’Imana bwo guhumekerwamo nayo,” Byavuzwe naMushiki wacu Bonnie H. Cordon, Umuyobozi Mukuru w’Abari. “Ushobora gushakana icyizere uko guhumekerwamo.”1
Iyo duharaniye gufasha nk’uko Umukiza yabikoze, dushobora kuyoborwa n’Umwuka umwe nk’uwamuyoboye. Ibi ni ukuri by’umwihariko iyo dukorera mu mikoro, nko gukora umurimo w’Imana, bikozwe biciye mu bubasha bw’infunguzo z’ubutambyi z’umushumba. Dore ibitekerezo bitandatu byo gukorana Umwuka umurimo w’Imana.
Ni Gute Nagira Umwuka Ndigukora Umurimo w’Imana.
-
Gisha Inama. Data wo mu Ijuru ashakako twashyikirana na We binyuze mu isengesho. Isengesho ntiritwemerera kurushaho Kumwegera gusa, ahubwo rinaduhesha “imigisha Imana iba ishaka kutwemerera ariko isaba y’uko twayikorera ubusabe.”2 “Ubwo dusenga tukanaharanira gusobanukirwa imitima yabo,” byavuzwe na Mushiki wacu Cordon, “Ndahamya y’uko Data wo mu ijuru azatuyobora kandi Umwuka We uzajyana natwe.”3
-
Ntutegereze Integuza. Ujye ukora mbere y’igihe. Ube “uhangayikishijwe no gushishikara” (Inyigisho n’Amasezerano 58:27), nibwo uzabona y’uko imihate yawe ishobora kuyoborwa ikanongerwa. “Kujya imbere muri serivisi yacu n’umurimo ni uburyo bw’ingirakamaro mu kuzuza ibisabwa ku guhishurirwa,” byavuzwe na Perezida Dallin H. Oaks, Umujyanama wa Mbere mu Buyobozi Bukuru. “ Mu isomo ryanjye ry’ ibyanditswe nabonye ko guhishurirwa kwinshi ku bana b’Imana kuza iyo bafashe iya mbere, atari iyo biyicariye aho batuye bategereje ko Nyagasani ababwira intambwe ya mbere batera.”4
Ni gute Namenya Integuza zo Gukora umurimo w’Imana?
-
Kurikiza Inama ya Mormoni. Ntabwo dukeneye guhama hamwe duhangayikishijwe no kwibaza niba igitekerezo cyari cyangwa kitari integuza. Bitari iyo dufite ibanga ryoroshye rya Mormoni mu kumenya: Niba ufite igitekerezo kigutera gukora icyiza no kwizera cyangwa gufasha abandi kwizera muri Kristo, ushobora kumenya ko ari icy’Imana (reba Moroni 7:16).
-
Ntibiguhangayikishe. “Hita winaga mu mazi maze woge,” byavuzwe n’ Umukuru Jeffrey R. Holland w’Ihuriro ry’Intumwa Cumi n’ebyiri. “Gana abakeneye ubufasha. Ntugahame hamwe wibaza niba ugomba koga ngarama cyangwa koga magazi. Ni dukurikiza amahame y’ibanze yigishijwe, tugakomeza kugendera ku mfunguzo z’ubutambyi, ndetse tugashaka Umwuka Wera ngo atuyobore, ntabwo dushobora gutsindwa.”5
Ni Ubuhe Buryo Bwiza cyane bwo Gukurikiza Integuza?
-
Ako kanya. Mushiki wacu Susan Bednar (umugore w’Umukuru David A. Bednar w’Ihuriro ry’Intumwa Cumi n’ebyiri) ni urugero ruhambaye rwo gukurikiza integuza. Nyuma yo gusenga “kugirango amaso y’umwuka abone abakeneye ubufasha,” acisha amaso mu iteraniro hanyuma kenshi na kenshi “yiyumvamo nk’aho umwuka umuteye gusura cyangwa guhamagara umuntu runaka,” byasangijwe n’Umukuru Bednar. “Nuko iyo Mushiki wacu Bednar ahawe icyo cyiyumviro, ahita acyakira akanacyumvira. Nibyo ko kenshi na kenshi iyo hamaze kuvugwa ’amena’ mu gusaba umugisha, aganira n’ingimbi cyangwa agahobera umuvandimwe cyangwa, akimara kugaruka i muhira, ahita afata telefoni agahamagara.”6
-
Mu butwari. Gutinya kwangirwa n’amarangamutima y’isoni, kumva ko udashoboye, cyangwa kuba imbogamizi bishobora kutubangamira mu gukurikiza integuza yo gukora umurimo w’Imana. “Mu bihe n’uburyo bitandukanye, twese twumva ko ntacyo dushoboye, tutazi neza, ahari tutabikwiye,” byavuzwe n’ Umukuru Gerrit W. Gong w’Ihuriro ry’Intumwa Cumi n’ebyiri. “Nyamara mu mihate yacu yuzuye ukwizera mu gukunda Imana no gukorera umurimo Wayo mugenzi wacu, twakwiyumvamo urukundo rw’Imana ndetse no guhumekerwamo dukeneye mu buzima bwabo n’ubwacu mu buryo bushya kandi bwera kurushaho. ”7
Mwene data umwe yadusangije ukuntu yajuyaje gusanganira umugabo w’umugore wari wagerageje kwiyahura. Ariko kera kabaye yaje gutumira umugabo mu gusangira ifunguro rya saa sita. “Ubwo navuze, ’Umugore wawe yagerageje kwiyahura. Ibyo bishobora kuba bikurenze. Urashaka ko tubiganiraho?’ yaraturitse ararira,” niko yadusangije. “Twagiranye ikiganiro gituje ndetse nk’icy’ abaziranye nuko duhita twiyubakamo ubucuti budasanzwe n’icyizere mu gihe cy’iminota.”8
© 2019 by Intellectual Reserve, Inc. All rights reserved. Cyacapiwe muri Amerika. Byemejwe mu Cyongereza: 6/18. Icyemezo cy’ubusemuzi: 6/18. Ubusemuzi bw’ Ministering Principles, September 2019. Kinyarwanda. 15770 716