2019
Nshobora Gufasha Umuntu Guhinduka?
Kanama 2019


ministering

Amahame y’Umurimo w’Imana, Kanama 2019

Nshobora Gufasha Umuntu Guhinduka?

Yego. Ariko inshingano yawe ishobora gutandukana nuko uyikeka.

Twaremanywe ubushobozi bwo guhinduka. Gukura tugana ku bushobozi buturaka ku Mana niwo mugambi w’inararibonye ry’ubuzima bwo mu isi. Imwe mu ntego ntasubirwaho zo gukora umurimo w’Imana ni ugufasha abandi kuza kuri Kristo no gukora impinduka zikenewe kugira ngo basubire mumaso He. Ariko kubera amahitamo yabo, inshingano yacu mu kubafasha ngo bamere nka Kristo ifite aho irangirira.

Aya ni amasomo arindwi akomeye ava ku Mukiza y’ukuntu twafasha abandi ugerageza mu mbaraga zabo no kurushaho kumera nka We.

  1. Ntimugatinye Kwakira Impinduka.

    Umukiza ntiyatinyaga gukangurira abandi gusiga inzira za kera inyuma maze bakakira inyigisho Ze. Yakanguriye Petero na Yakobo kureka imirimo yabo maze “baba abarobyi b’abantu” (Mariko 1:17). Yakunguriye umugore wafashwe asambana ku “genda, ntuzongere gukora icyaha” (Yohani 8:11 Yakanguriyee umusore w’umukire kureka kwihambira kubyisi akamukurikira (reba Mariko 10:17-22). Natwe rero twashira amanga ndetse dukunda uko dukangurira abandi gukora impinduka no gukurikira Umukiza.

  2. Mwibukeko ari Amahitamo Yabo Guhinduka

    Ubwoko bw’impinduka Umukiza yifuza ntibuhatirizwa. Umukiza yarigishije kandi agatumira, ariko ntiyahatirizaga. Umusore w’umukire “yagiye afite agahinda” (Matayo 19:22). Muri Kaperinawumu, benshi mu bigishwa be bahisemo “gusubira inyuma,” maze abaza Intumwa ze cumi n’ebyiri niba nabo bari bwigendere (reba Yohani 6:66-67). Bamwe mubayoboke ba Yohani Mubatiza bahisemo gukurikira Umukiza, abandi ntibamukurikiye (reba Yohani 1:35-37; 10:40-42). Twakangurira abandi kurushaho kumera nka We, ariko ntitwafabatira icyemezo cyo guhinduka. Kandi niba batarahitamo guhinduka, ntitugomba gucika intege- cyangwa ngo twumve ko twatsinzwe.

  3. Sengera Abandi’ Ubushobozi bwo Guhinduka.

    Mugihe yarimo adusengera, Yesu yasabye imana ko abigishwa be barindwa ikibi, ko barushahokumera nka We na Se, kandi ko bakuzuzwa urukundo rw’Imana (reba Yohani 17:11, 21-23,26). Kandi mu kumenya ko Petero azakenera ingufu mu muhati we wo gukura mu nshingano ye, Umukiza yaramusengeye (reba Luka 22:32) Amasengesho dusengera abandi yakora ikinyuranyo (reba Yakobo 5:16).

  4. Mubigishe Kwishingikiriza Ingufu Ze

    Ni mu Mukiza honyine twahinduka by’ukuri kandi tugakura tugana ku bushobozi bw’Imana twese dufite. Ni “inzira, ukuri, n’ubuzima: nta muntu uza kuri Data, ata[munyuzeho]” (Yohani 14:6). Ni imbaraga ze “zagira ibyoroshye ibikomeye” (Eteri 12:27) Kwari ukwizera mu bubasha bw’inshungu Ye kwashoboje Aluma Muto guhinduka (reba Aluma 36:16-23). Twakwigisha abandi kwishingikiriza Umukiza kugira ngo nabo bagire ububasha Bwe butunganya mu buzima bwabo.

  5. Mubafate nk’uko bashobora kumera

    Urukundo no kwemerwa byaba ibitera guhinduka bihambaye. Umugore wari ku iriba yabanaga n’umugabo utari umugabo we. abigishwa ba Yesu “batangajwe nuko yavuganye n’umugore” (Yohani 4:27), ariko Yesu yitaye cyane kuwo yashoboragakuba. Yaramwigishije anamuha amahirwe yo guhinduka, kandi yarahindutse. (reba Yohani 4:4–42).

    Iyo dufashe abandi nk’uko bari bameze aho kugira ngo tubafate nk’uko bashobora kumera, twabasubiza inyuma. Ahubwo, dushobra kubabarira kandi tukibagirwa amakosa yashize. Dushoborakwizera ko abandi bahinduka. Dushoborakwirengagiza intege nke maze tukerekana ibyiza bashobora kuba batiyiziho. “dufite inshingano yo kutareba abantu uko bari ahubwo tukabareba nk’abo bashobora kuba.”1

  6. Mubareke Bagende Kumuvuduko Wabo

    Impunduka ifata igihe. Tugomba twese “gukomeza mu kwihangana kugeza tugizwe abaziranenge” (Inyigisho n’Amasezerano 67:13). Yesu yihanganiye abandi ndetse yakomeje kwigisha na bamwe bamurwanyaga, ahamya ku nshingano Yahawe na Se anasubiza ibibazo byabo (reba Matayo 12:1-13; Yohani 7:28-29). Dushoborakwihanganira abandi ndetse tukanabashishikariza kwihangana bo ubwabo…

  7. Ntugacike intege nibasubira mu Nzira za Kera.

    Nyuma y’urupfu rwa Kristo Petero hamwe ni zindi Ntumwa basubiye ku byo bari bamenyereye (reba Yohani 21:3) Kristo yibukije Petero ko yari akeneye “kugaburira intama [Ze]” (reba Yohani 21: 15-17), nuko Petero asubira mu murimo w’Imana. Byakoroha cyane gusubira mu nzira za kera. Dushobora gukomeza gushyigikira dutera abandi akanyabugabo n’umutima mwiza ndetse n’ugukangurira twiyumvamo kugira ngo bakomeze gukurikira Umukiza kandi bagaharanira kurushaho kumera nka We.

Mwemerere Abandi Gukura.

Umukuru Jeffrey R. Holland wo mw’itsinda ry’Intumwa Cumi n’ebyiri avuga iyi nkuru yo kwemerera abandi gukura: “Rimwe nabwiwe iby’umusore mu myaka myinshi wahoraga anegurwa tugereranyije ku ishuri. Yari afite imbogamizi, bikorohera bagenzi be kumukinisha. Nyuma mubuzima bwe yarimutse. Yaje kujya mu gisirikare nuko ahagirira ubunararibonye bwiza mu myigire no gusiga muri rusange ahahise hiwe. Ikirenze ibyo, nk’uko benshi mu gisirikare babigenza, yavumbuye ubwiza n’uburanga bw’Itorero nuko abamo umunyeshyaka kandi aryishimiyemo.

“Maze, nyuma y’imyaka runaka, yasubiye mu mugi wo mubuto bwe. Benshi mu rungano rwe bari barimutse ariko atari bose. Uko bigaragara, ubwo yagarutse yarateye imbere kandi yarabaye mushya, imyumvire yakera yari igihari, itegereje igaruka rye. Ku bantu bo mu mugi iwabo, yari acyiri wawundi ’nuko n’uko’ …

“Gahoro gahoro umuhate uyu mugabo Pauline wo gusiga ibyahise inyumamaze afate igihembo Imana yari yaramushyize imbere wakomeje kugenda ushira kugeza apfuye ameze nk’uko yari yarabayeho mu bwana bwe. … Bibi cyane, birababaje cyane yari yongeye kuzengurukwa n’ … abo baketse ko ahahise he hari hashishikaje kurusha ahazaza he. Babashije kumukura mu biganza byo Kristo yari yaramupfumbatishije. Kandi yapfuye ababaye, nubwo byatewe n’ikosa rye rito. …

Mureke abantu bihane. Mureke abantu bakure. Mwizere ko abantu bashobora guhinduka kandi bakaba beza.”2

Aho byavuye

  1. Thomas S. Monson, “Bona abandi uko bamera,” Liahona, Ugushyingo. 2012, 70.

  2. Jeffrey R. Holland, “Icyiza kurushaho ntikiraba,” Liahona Mutarama. 2010, 19, 20.

© Harry Anderson/Umugore Wafatiwe mu Busambanyi/uruhushya rwa GoodSalt.com; Amazi y’ubugingo, bya Simon Dewey; birambuye ni muri Unkunda Cyane Kurusha Ibi? bya David Lindsley