Amahame y’Umurimo w’Imana, Nyakanga 2019
Ni Gute Twashyiraho Umuco wo Gutuma Abandi Bumva Bisanga MW’ITORERO?
Iyo turebye mu ma paruwasi n’amashami atandukanye, tubona abantu bameze nkaho bamenyereye biboroheye. Icyo tutamenya ni uko no muri bariya baba bameze nkaho bamenyereye, hari benshi bumva ko basigajwe inyuma. Hari ubushakashatsi, nk’urugero, vuba aha bwavumbuye ko hafi kimwe cya kabiri cy’abakuze muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ko baba bumva bigunze, baratakaye, cyangwa bakitandukanya n’abandi.1
Ni byiza kumva wisanga. Ni ikintu cy’ibanze ikiremwamuntu gikeneye, kandi iyo twumva twatereranywe, biratubabaza. Kumva utitaweho byazana ibyiyumviro by’akababaro cyangwa urwango.2 Iyo twumva turi ahantu tutakabaye turi, dutangira gushaka ahantu twumva dutekanye. Dukeneye gufasha buri umwe kumva ko abarizwa kw’itorero.
Tanga ikaze nk’Umukiza
Umukiza yari urugero ntakemwa rwo guha abandi agaciro ndetse no gutuma bumva bisanga. Igihe Yahitagamo Intumwa Ze, Ntiyitaye kubo baribo, ubutunzi, cyangwa uburemere bw’imirimo yabo. Yahaye agaciro umugore w’Umunyasamariya ku iriba, amuhamiriza Ubumana bwe atitaye ku kuntu Abayahudi basuzuguraga Abanyasamariya (reba Yohana 4). Areba ku mutima kandi nta muntu atonesha (reba 1 Samweli 16:7; Inyigisho n’Amasezerano 38:16, 26).
Umukiza yaravuze ati:
“Itegeko rishya mbahaye, mukundane nk’uko nabakunze, mube ari ko namwe mukundana.
“Ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana ” (Yohana 13:34-35)
Ni Iki Twakora?
Rimwe na rimwe birakomera kumenya ko umuntu yigunze. Abantu benshi ntibabivuga—cyangwa se bakabivuga mu buryo butumvikana. Ariko hamwe n’umutima ukunda, inama za Mwuka Wera, ndetse n’umuhati wo kwitondera ibintu, twamenya igihe umuntu yumva atisanga mu materaniro ndetse no mu bindi bikorwa ku rusengero.
Ibimenyetso Bigaragaza ko Umuntu Yumva ko Yatereranwe:
-
Uko umuntu yifata, nko kwipfumbata akihambiriza amaboko cyangwa agakunda kuba areba hasi.
-
Kwicara inyuma y’abandi cyangwa kwicara wenyine.
-
Kutaza gusenga cyangwa agaterana rimwe na rimwe.
-
Kuva mu materaniro cyangwa mu bindi bikorwa mbere y’uko birangira.
-
Kwiheza mu biganiro by’abandi cyangwa mu masomo.
Ibi byaba ibimenyetso by’andi marangamutima, nko kugira isoni, igihunga, cyangwa kumva adatuje. Abanyamuryango bashobora kumva “batandukanye” igihe bakiri abanyamuryango bashya b’itorero, abo mu kindi gihugu cyangwa umuco, cyangwa se baba bamaze iminsi baciye mu buzima bubabaje, nko gutandukana n’abo bashakanye, urupfu rw’umwe mu muryango, cyangwa se kuva ku murimo w’ivugabutumwa mbere y’igihe.
Tutitaye ku mpamvu, ntitugomba kujijinganya kubageraho mu rukundo. Ibyo tuvuga ndetse n’ibyo twakora byateza ibyiyumviro ko bose bahawe ikaze kandi ko bose bakenewe.
Bumwe mu Buryo bwo Gutuma Abantu Bumva Bisanga no Gutanga Ikaze:
-
Ntukicarane buri gihe n’abantu bamwe mu rusengero.
-
Nturebe abantu uko bagaragara inyuma ahubwo urebe umuntu nyawe. (Byinshi kuri iki cyigisho, reba “Gukora Umurimo w’Imana Ni Ukubona Abandi nk’uko Umukiza Abikora,” Liahona, Kamena 2019, 8-11.)
-
Injiza abandi mu biganiro.
-
Ujye uha ikaze abandi mu buzima bwawe. Ushobora gutuma abandi bumva bisanga mu bikorwa urimo gutegura.
-
Shaka ndetse wubake ikintu muhuriyeho kibashishikaza.
-
Ntuzahagarike ubushuti kubera ko umuntu atujuje ibyo ushaka.
-
Igihe ubonye ikintu cyihariye ku muntu, shishikarizwa no kukimenya aho kugisesengura cyane cyangwa kucyirengagiza.
-
Erekana urukundo kandi ushime abandi utabaryarya.
-
Fata umwanya wo gutekereza ngo bisobanuye iki iyo tuvuze ngo Itorero ni irya buri wese, utitaye ku bidutandukanya. Ni gute ibi twabishyira mu bikorwa?
Ntabwo buri gihe byoroshye kumva dutekanye iyo turi kumwe n’abantu batandukanye natwe. Ariko hamwe n’imyitozo, twaba beza mugushaka indangagaciro muri uko gutandukana ndetse tugashimira ubufasha bwihariye buri wese azana. Nkuko Umukuru Dieter F. Uchtdorf wo mu Itsinda ry’intumwa Cumi nebyiri yigishije, ugutandukana kwacu kwatugira beza, abantu bishimye: “Ngwino, udufashe kubaka no gushimangira umuco wo gukiza, ubugwaneza, n’impuhwe ku bana bose b’mana. ”3
Yahawe imigisha yo gutuma abandi bumva bisanga
Christl Fechter yimukiye mu kindi gihugu nyuma y’uko intambara yangirije igihugu cye cy’amavuko. Ntiyavugaga ururimi rw’aho neza kandi nta muntu yari azi mu gace gashya yari atuyemo, kubw’ibyo yumvaga ari wenyine.
Nk’umunyamuryango w’Itorero, yishatsemo imbaraga maze atangira guterana muri paruwasi ye nshya. Yari ahangayikishijwe nimivugire ye igoranye yashoboraga gutuma abantu badashaka kuvugana nawe cyangwa se ko yarebwa nabi kuko yari umugore utarashaka.
Ariko yabonye abandi birengagije ibimutandukanya nabo kandi bamuhaye ikaze ngo abane ninshuti zabo. Baramwegereye mu rukundo, maze mugihe gito yisanga mu kazi kenshi ko kwigisha ishuri ry’abato. Abana bari urugero rwiza rwo kwemerwa, ndetse nibyiyumviro byo gukundwa kandi byari bikenewe ngo bikomeze ukwizera kwe kandi byamufashije kwatsa ibyo yahoze akora mu buzima bwe bwose ari byo gukorera Nyagasani.
© 2019, by Intellectual Reserve, Inc. All rights reserved. Gicapiwe muri Amerika. Byemewe mu Cyongereza: 6/18. Icyemezo cy’ubusemuzi: 6/18. Ubusemuzi bwa Ministering Principles, July 2019. Kinyarwanda. 15768 716