2019
Gukora umurimo w’Imana ni ukubona abandi nk’uko Umukiza Abigenza
Kamena 2019


ministering

Amahame y’Umurimo w’Imana, Kamena 2019

Gukora umurimo w’Imana ni ukubona abandi nkuko Umukiza abigenza

Yesu yamaraga umwanya we munini hamwe na babandi babonwaga nk’aho batandukanye n’abandi; Yabonye ubushobozi bwabo bwo kumera nk’Imana.

Mu mbaraga dushyira mu gukora umurimo w’Imana nk’Umukiza, dushobora gusabwa kuwukorera umuntu utandukanye natwe. Ibi bidushyiriraho uburyo bwo kwiga no gukura.

Umuco, amashuri, ubwoko, ubukungu, imyaka, imyitwarire y’ahahise cyangwa y’ubu, cyangwa se ibindi bidutandukanya byatuma bitworohera gucira abandi urubanza na mbere yuko tubamenya. Uku guca urubannza mbere y’igihe niryo pfundo ry’ibitekerezo birenganya abandi nta shingiro bifite, kandi Umukiza yatuburiye abibuza (reba 1 Samweli 16:7; Yohana 7:24).

Ese twareba twirengagije ibidutandukanya maze tukabona abandi nk’uko Umukiza abikora? Ni gute twakwiga gukunda abandi uko bari ndetse n’uko bamera?

Kwitegereza no Gukunda

Bibiliya ivuga inkuru izwi y’umusore w’umukire wabajije uko yabona ubuzima bw’iteka: “Maze Yesu aramureba aramukunda, nuko aramubwira, Ikintu kimwe ubura: genda, ugurishe ibyo utunze byose, maze ubihe abakene, nuko uzagira ubutunzi mu ijuru, hanyuma uze, ufate umusaraba, maze unkurikire”(Mariko 10:21).

Ubwo Umukuru S. Mark Palmer wo muri Mirongo irindwi yigaga iki cyanditswe imyaka ishize, igice gishya cy’inkuru cyamusigayemo.

’Nuko Yesu aramwitegereza aramukunda’.

“Ubwo numvaga aya magambo, ishusho igaragara neza yuzuye intekerezo zanjye uko Nyagasani wacu yahagaze maze yitegereza uyu musore. Kwitegereza—ni nko kureba bicengera kure muri roho ye, amenya ubwiza bwe ndetse kandi n’ubushobozi bwe, hamwe no kumenya ibyo yari akeneye cyane.

“Nuko ijambo ryoroshye—Yesu yaramukunze. Yumvise arenzwe n’urukundo n’impuhwe kuri uyu musore mwiza, kandi kubera urukundo rwe ndetse hamwe n’uru rukundo, Yesu yamubajije byinshi kuri we. Natekereje uko uyu musore yumvise ameze ubwo yari atwikiriwe n’uru rukundo no mugihe yari asabwe gukora ikintu cyari gikomeye cyane nko kugurisha ibyo yari atunze byose maze akabiha abakene. …

“[Naribajije] ’Ni gute nakuzuzwa urukundo rwa Kristo kugira ngo [abandi] bumve urukundo rw’Imana binyuzeho kandi bakagira ubushake bwo guhinduka? Ni gute nakwitegereza [abantu bari iruhande rwanjye] mu buryo bumwe nk’ubwo Nyagasani yitegereje wa musore w’umukire, ababona kubwo bari bo cyangwa abo bashobora kuba bo, bitandukanye n’icyo barimo gukora cyangwa icyo batari gukora. Ni gute narushaho kumera nk’Umukiza?”1

Iga kureba abandi

Kwiga kureba abandi nk’uko Umukiza abigenza bizana ibihembo byinshi. Aha hari ibitekerezo byafasha gukora tugana kuri iyi ntego.

  • Bamenye
    Shyiramo umuhati wo kumenya abantu birenze uko bagaragara inyuma. Menya ko kubaka umubano bitwara igihe n’imbaraga zitarimo uburyarya. (Reba Amahame yo Gukora Umurimo w’Imana Kanama 2018 inyandiko ’Kubaka Umubano Ufite Ireme” kugirango bigufashe.)

  • Isuzume
    Itondere imanza waba urimo uraca ubishaka cyangwa utabishaka. Andika ibyo uriho ukekera abandi maze ugerageze kumva impamvu urimo kubyiyumvamo muri ubwo buryo.

  • Gumana ibyo washakaga gucamo urubanza
    Menya ko ibiba ku muntu bidasobanura agaciro k’umuntu. Ishyire mu mwanya wabo maze wibaze uko washaka ko abandi bakubona uramutse uri mu mimerere imwe nkabo. Gutandukanya amahitamo y’umuntu ndetse n’imyitwarire ye karemano hamwe n’ububasha bw’Ubumana byadufasha kubabona nk’uko Umukiza yabigenza.

  • Sengera kubakunda
    Basengere buri gihe mu mazina yabo ndetse no kwihanganira gukuza ubushuti bwa nyabwo Binyuze mu isengesho reba uko ufasha. Haba hari umwanya hagati y’ibyo urimo gukora ndetse nibyo bakeneye?

Yesu yamaraga umwanya we hamwe n’abantu bo mu buzima butandukanye: abakire, abakene, ndetse n’abantu basanzwe. Akenshi yaciriweho imanza zidafite ishingiro uko abandi bamubonaga ndetse n’ukuntu yagaragaraga nk’umukene cyangwa nkutagira icyo avuze. “Nitumubona, ntabwiza buzatuma tumwifuza. … Yarirengagijwe, maze ntitwamuha agaciro” (Yesaya 53:2–3).

Ukureba kwa Kristo

Mushiki wacu asangiza iyi nkuru yo kureba umuturanyi n’amaso nk’aya Kristo:

“Julia (izina ryarahinduwe) yari atuye hafi yanjye akaba yari ameze nk’aho atagiraga inshuti. Yahoraga areba nkubabaye ndetse arakaye. Nirengagije ibyo, Nafashe umwanzuro wo kumubera inshuti. Bitari inshuti isanzwe gusa yitambukira, ahubwo inshuti nyayo. Naramuvugishaga igihe cyose mubonye ndetse nkamwereka ko nshishikajwe nibyo yabaga arimo akora. Gahoro gahoro, Naremye umubano w’ubushuti nawe, byazanye umunezero mu mutima wanjye.

“Umunsi umwe, Nafashe umwanzuro wo gusura Julia maze mubaza ku mwanzuro we wo kutaza gusenga.

“Namenye ko nta muryango cyangwa uwo bafitanye isano yagiraga hafi aho. Umuvandimwe we umwe, musaza we wari utuye kure cyane, yamuvugishaga rimwe mu mwaka kuri telefone. Ubwo namwumvaga asohora umubabaro we, agahinda nimihangayiko kubyerekeye umuryango we ndetse n’Itorero ibyiyumviro ntasubirwaho by’impuhwe n’urukundo kuri uyu mushiki wacu byanjeho bikomeye. Numvise umubabaro nimihangayiko bye. Natekereje ukuntu ubuzima bwe bwari bwigunze. Ni nk’aho numvise interuro ituje inyuma yanjye: ’Nanjye ndamukunda. Mukunde kandi umwubahe.’

“Naricaye maze ndumva kugeza ubwo atari agifite icyo kuvuga. Numvise urukundo nimpuhwe ku bwe. Uyu ni mushiki wacu utarigeze amenya uko gukundwa bimera. Nahise mwumva byimbitse cyane. Naramushimiye kubwo kunyemerera kumusura, maze ndamuhobera n’urukundo n’icyubahiro nari mufitiye. Ntabwo azigera amenya uko yankoze ku mutima kubera urwo ruzinduko. Data wo mu Ijuru yafunguye amaso yanjye maze anyigisha ko nari mfite ubushobozi bwo gukunda birimo impuhwe nyinshi. Nterwa ishyaka no kuba ntarabaye inshuti isanzwe gusa ahubwo namubereye umuryango”.

Ni ikintu cyera gutumirwa mu buzima bw’undi muntu. Hamwe n’amasengesho, kwihangana ndetse n’ubufasha bwa Mwuka, twakwiga kubikora hamwe n’indoro nk’iya Kristo

Aho byavuye

  1. S. Mark Palmer, “Maze Yesu Aramwitegereza Aramukunda,” Liahona Mata 2017, 115