Amahame y’Umurimo w’Imana, Mata 2019
Gutuma Umurimo w’Imana Unezeza
Gufashanya urukundo binezeza utanga n’uwakira.
Rimwe na rimwe uko dushaka ibyishimo muri ubu buzima bimera nko kwirukanka ubudashyika. Turiruka tukiruka ariko tukumva ntahantu na hamwe twigeze tugera. Kuri bamwe, igitekerezo cyo gukorera umurimo w’Imana ku bandi bimera nk’aho ari ukongera imirimo ku yindi bari basanganywe.
Ariko Data wa twese wo mw’Ijuru ashaka ko tugira umunezero kandi yaratubwiye ati “abantu, bariho kugira ngo bagire umunezero” (2 Nefi 2:25). Umukiza yigishije ko gukorera umurimo w’Imana abandi ni igice cy’ingenzi cy’uko tuzana umunezero mu buzima bwacu no mu buzima bw’abandi.
Umunezero ni ki?
Umunezero wasobanuwe nko “kumva ufite ibyishimo byo ku rwego rwo hejuru.”1 Abahanuzi bo mu minsi yanyuma basobanuye byimbitse aho umunezero uturuka ndetse n’uko twawubona. Perezida Russell M. Nelson yaravuze ati: “Umunezero twiyumvamo ntaho uhuriye nibyo tunyuramo mu buzima ndetse na buri kimwe mu byo dushaka mu buzima”. “… Umunezero uturuka kandi uterwa na [Yesu Kristo]. Niwe nkomoko y’umunezero wose.”2
Umurimo w’Imana Uzana Umunezero.
Ubwo Lehi yaryaga itunda ryo ku giti cy’ubuzima, roho ye yuzuyemo “umunezero urenze”(1 Nefi 8:12). Icyifuzo cye cya mbere cyari ugusangira uru rubuto hamwe n’abo yakundaga.
Ubushake bwacu mu gukora umurimo w’Imana ku bandi bizana ubu bwoko bw’umunezero kuri twe na bo. Umukiza yigishije Intumwa ze ko urubuto twera iyo twihuje Nawe bidufasha kugira umunezero wuzuye (reba Yohani 15:1–11). Gukora umurimo We dufasha kandi dushaka kumugarurira abandi bwaba ari uburyo bunejeje (reba Luka15:7; Aluma 29:9; Inyigisho n’Amasezerano 18:16; 50:22). Twagira uyu munezero ndetse no mu gihe duca mu bitugoye kandi no mu bubabare (reba 2 Abakorinto 7:4; Abakolosayi 1:11).
Umukiza yatweretse urugero rutunganye ko inkomoko nyayo y’umunezero muri ubu buzima bupfa ko iboneka binyuze mu gufasha abandi Igihe dusura abavandimwe na bashiki bacu nk’uko Umukiza yabigenje, hamwe n’urukundo mu mitima yacu, twagira umunezero urenze ibyishimo bisanzwe.
“Uko twakira [umurimo w’Imana] n’umutima ushaka, tuba twegera kuba nk’abantu ba Siyoni kandi tukiyumvamo umunezo uruta iyindi hamwe n’abo tuba twafashije mu nzira ziyobora kuba umwigishwa” byigishijwe na Mushiki Jean B. Bingham, Perezida w’Umuryango Uruhura.3
Ni gute twatuma Umurimo w’Imana unezeza kurushaho?
Hari uburyo bwinshi buzana umunezero ukomeye mu murimo w’Imana dukora. Ibi ni bimwe mu bitekezo:
-
Sobanukirwa inshingano yawe mu gukora umurimo w’Imana. Hari impamvu nyinshi zo gukora umurimo w’Imana. Nyuma y’bindi byose, imbaraga dushyiramo zigomba kujyana n’umugambi w’Imana “gushyiraho ubudapfa n’ubuzima bw’iteka ku muntu” (Musa 1:39). Uko twakira ubutumire bwa Perezida Russell M. Nelson bwo gufasha abandi kuguma mu nzira y’isezerano, twabona umunezero mu kwifatanya mu murimo w’Imana.4 (Byinshi ku bijyanye n’umugambi w’umurimo w’Imana, reba “Amahame y’Umurimo w’Imana: Umugambi Uzahindura Umurimo w’Imana” muri Liahona yo muri Mutarama 2018.)
-
Umurimo w’Imana ujyanye n’abantu si umukoro. Perezida Thomas S. Monson yakunze kutwibutsa: “Ntuzatume ikibazo cyagakemuwe kiruta umuntu wagakunzwe.”5 Umurimo w’Imana ni ugukunda abantu, ntabwo ari ugukora ibintu. Uko dukura mu rukundo nk’uko Umukiza yabigenje, umunezero uturuka kugufasha abandi uzadufungurirwa.
-
Oroshya umurimo w’Imana Perezida M. Russell Ballard, Perezida w’agateganyo w’Itsinda ry’Intumwa Cumi n’Ebyiri, atubwira ko: “Ibintu bihambaye bikorerwa mu bintu byoroshye kandi bito. … Igikorwa cyacu cyoroshye cy’ubugwaneza no gufasha biziyongera k’ubuzima bwuzuyemo urukundo dukunda Data wa twese wo mw’Ijuru, ubwitange ku murimo wa Nyagasani Yesu Kristo, n’ibyiyumviro by’amahoro n’umunezero buri gihe cyose dusuranye.”6
-
Kura imihangayiko mu murimo w’Imana. Ntabwo ari inshingano yawe gushakira umuntu agakiza. Ibyo ni hagati y’umuntu na Nyagasani. Inshingano zacu ni ukubakunda no kubafasha kugarukira Yesu Kristo, akaba ari Umukiza wabo.
Ntiwibuze Umunezero wo Gufasha
Rimwe na rimwe abantu bagononwa gusaba ubufasha, kubaha ubufasha bwacu cyaba aricyo bakeneye. Ariko kwihambira ku bantu nacyo si igisubizo. Gusaba uruhushya mbere yo gukora umurimo w’Imana ni igitekerezo cyiza.
Umukuru Dieter F. Uchtdorf wo mu Itsinda ry’Intumwa Cumi n’Ebyiri yavuze ku mupfakazi wari urwaye uruheri—nuko n’abana be bararwara. Urugo rwahoraga rukeye ruba akajagari. Amasahani yo kozwa n’imyenda yo gufurwa biba ikirundo.
Mu mwanya yari ashenguwe n’agahinda, bashiki bacu bo mu Muryango Uruhura bakomanze ku muryango we. Ntabwo bavuze ngo: “Utubwire niba twagufasha.” Babonye imimerere, biroha mu gikorwa.
“Bakuyeho umuvurungano, bazana urumuri n’umucyo mu nzu kandi bahamagara inshuti izana ibiribwa n’ibindi bikoresho byari bikenewe. Nyuma basoje imirimo yabo baranasezera, basize uwo mubyeyi wari ukiri muto mu marira—amarira y’ishimwe n’urukundo.”7
Haba abatanze n’uwakiriye buzuye umunezero.
Ihingemo Umunezero mu Buzima Bwawe
Uko dukomeza kwihingamo umunezero, amahoro no kunyurwa mu buzima bwacu, ni nako tuzashobora kubisangiza abandi uku dukora umurimo w’Imana. Umunezero uboneka binyuze muri Mwuka wera (reba Abagalatiya 5:22 ndetse Inyigisho n’Amasezerano 11: 13). Ni ikintu twasengera (reba Inyigisho n’Amasezerano 136:29) kandi tukagitumira mu buzima bwacu. Hano hari ibitekerezo bike ku buryo bwo kwihingamo umunezero mu buzima bwacu bwite:
-
Mubare imigisha yanyu. Uko usuzuma ubuzima bwawe, andika mu ikaye ibintu Imana yaguhayemo umugisha.8 Gerageza kureba ibyiza bigukikije.9 Itondere kandi umenye ibyaba bikubuza kwiyumvamo umunezero noneho wandike uburyo wabikemura cyangwa se wabisobanukirwa. Muri ibi bihe bya Pasika, fata umwanya ushake uburyo wakwihuza cyane n’Umukiza (reba Inyigisho n’Amasezerano 101:36).
-
Itoze ubwitonzi. Umunezero ukugeraho byoroshye mu gihe utuje utekereza.10 Wite cyane ku bikuzanira umunezero (reba 1 Ingoma 16:15). Kumara igihe udakurikirana ibitangazamakuru rimwe na rimwe birakenerwa mu gihe twitoza ubwitonzi.11
-
Irinde kwigereranya. Byaravuzwe ko kwigereranya ari umujura w’umunezero. Pawulo yaburiye abajya “biringaniza ubwabo kandi bigereranya ubwabo, nta bwenge bagira” (2 Abakorinto 10:12).
-
Shakisha guhishurirwa ubwawe. Umukiza yarigishije ati: “Nubaza, uzakira ihishurirwa ku rindi, ubumenyi ku bundi, kugira ngo umenye amayobera hamwe n’ibitera amahoro—n’ibizana umunezero, n’ibizana ubuzima bw’Iteka” (Inyigisho n’Amasezerano 42:61).
Icyo dusabwa Gukora
Ni gute wakongera mu buzima bwawe umunezero ukura mu murimo w’Imana?
© 2019, na Intellectual Reserve, Inc. All rights reserved. Gicapiwe muri Amerika. Byemewe mu Cyongereza: 6/18. Icyemezo cy’ubusemuzi: 6/18. Ubusemuzi bw’ Ministering Principles, April 2019. Kinyarwanda. 15765 716