Amahame y’Umurimo w’Imana, Gashyantare 2019
Gukuza Ibambe ryo gukora umurimo w’Imana
Umurimo w’Imana ni ukuzamura abandi. Twazamura abandi tugerageza kwiyumvisha ibyo banyuramo kandi tukabereka ko twifuza kubinyuramo hamwe nabo.
Kuberako Data wa twese wo mw’Ijuru ashaka ko tumera nkawe, Ingorane duhuranazo muri ubu buzima zaba uburyo bwiza bwo kwiga nitumwizera kandi tukaguma mu nzira. Kubwamahirwe make, kuguma munzira bishora kudukomerera igihe twumva ko turimo kubinyuramo twenyine.
Ariko ntabwo twaremewe kunyura muri iyo nzira twenyine. Umukiza yasohoje Ibambe ritunganye, yicisha bugufi ndetse yishyira hasi y’ibintu byose kugira ngo amenye uko yaduhumuriza mu buribwe n’ubumuga(reba Aluma7:11–12; Inyigisho n’Amasezerano 122:8). Yiteze ko buri umwe muri twe akurikira urugero rwe kandi akerekana Ibambe. Buri munyamuryango w’Itorero yasezeranye ku “kuririra hamwe n’Abarira; yego, no guhumuriza abakeneye guhumurizwa” (Mosaya 18:9). Uretse ingorane zacu, twigishwa mubyanditswe guhinduka inyuma “tukazamura amaboko anegekaye ndetse tugakomeza amavi aregetse” kandi “tukagorora inzira zibirenge byanyu, bitaba ibyo abamugaye bagasigara munzira” (Abaheburayo 12:12–13; ndetse na Yesaya 35:3–4; Inyigisho n’Amasezerano 81:5–6).
Ubwo dufata abandi ikiganza, reka batwegamire, tujyane nabo, tubafashe kuguma munzira muburyo burambye kubw’Umukiza bitari ukubahindura gusa – nk’ ari imwe mu ntego zingenzi zo gukora umurimo w’Imana – ariko tukanabavura (reba Inyigisho n’ Amasezerano112:13).
Ukwizera ni ki?
Ibambe ni ukumva ibyiyumviro byundi Muntu, intekerezo, ndetse nimiterere y’uko babona ibintu bitari uko tubibona.1
Kuba umunyebambe ni ibyagaciro mumbaraga zo gukora umurimo w’Imana kandi twuzuza inshingano zacu zo kwigishanya nkabavandimwe. Bidufasha kwishyira mu mwanya w’Undi.
Tugasa nkaho tunyura mubyanyuramo.
Inkuru yaravuzwe y’umugabo w’umunyamuryango w’Itorero wagiraga isoni bikamutera kwicara inyuma wenyine murusengero. Igihe umwe mubagize itsinda ry’abakuru yitabaga Imana bitunguranye, Umushumba yahaye umugisha wo guhumuriza abgize umuryango w’uwo muvandimwe. Abagize umuryango uruhura bazanye ibiribwa. Abaturanyi be binshuti basuye umuryango baravuga bati, “ niba hari ikintu twabafasha mutumenyeshe”
Ariko uyu mugabo wamasoni yasuye uwo uryango nyuma mugicamunsi, arakomanga ubwo umupfakazi yafunguraga urugi, yaramubwiye gusa ati, “nje kubahanagurira inkweto” Nyuma yamasaha, inkweto zumuryango zari zihanaguye kandi zikeye bitegura gushyingura. Icyumweru cyakurikiyeho umuryango wa nyakwigendera wicaye inyuma hamwe nawamugabo wamasoni.
Yari umuntu wafashije aho byari bikenewe. Yaba bo ndetse nuwomugabo bahawe umugisha binyuze mugukora umurimo w’Imana uyubowe n’ibambe ry’uwomugabo.
Nigute nakuza ibambe?
Bamwe bisa nkaho bahawe umugisha w’imapno yo kugira ibambe. Ariko kuri bamwe bigoye, hari inkuru nziza. Imyaka 30 ishize, umubare munini w’abashakashati wize cyane kubijyanye n’ibambe. Mugihe benshi muri bo, banditse muburyo butandukanye, benshi muri bo bemeje ko ibambe ari ikintu cyakwigwa.2
Twasengera impano y’ibambe. Kugira ngo tubinoze, nibyiza ko dusobanukirwa uko ibambe ikora. Ibitekerezo bikurikira biremewe nk’ibigize ibambe.3 Kenshi ibi biba mugihe tutabyiteguye ndetse rimwe na rimwe ntituba tuzi ko birimo kuba, ariko kumenya ko birimo kuba biduha amahirwe yo kwisuzuma no kunoza.
1.Sobanukirwa
Kugira ibambe bisaba gusobanukirwa nimiterere yibyo abandi banyuramo. Uko turushaho gusobanukirwa imimerere yabo, bizatworohera kumenya uko biyumva ndetse nicyo twakora ngo dufashe.
Kumva ushishikaye, kubaza ibibazo, ndetse no kujya inama hamwe nabo n’ibikorwa by’ingenzi mugusobanukirwa ibyo bacamo. Iga byinshi kuri iki cyigisho mubutumwa bw’amahame yo gukora umurimo w’Imana bwabanjirije ubu.
-
“Ibintu bitanu abumvaneza bakora,” Liahona,Kamena 2018,6.
-
“Mujye inama kubyo bakeneye,” Liahona,Nzeri.2018,6.
-
“Injiza abandi mugukora umurimo w’Imana—igihe bikenewe,” Liahona,Ukwakira 2018, 6.
Ubwo tuzaba dushaka kumenya, tugomba gufata igihe cyo gusobanukirwa imimerere yabo nyirizina aho gukekeranya dushingiye kubyabandi twasuye baciyemo. Bitaba ibyo, twabura ikimenyetso tukabasiga bumva ko batumviswe.
2.Tekereza
Mumbaraga dushyiramo mugukurikiza amasezerano twagiranye n’Imana ariyo kurira hamwe nabarira ndetse no guhumuriza abakeneye guhumurizwa, twasenga kugira ngo Mwuka Wera adufashe gusobanukirwa ibyiyumviro by’umuntu ndetse nuko twafasha.4
Nyuma yo gusobanukirwa n’imimerere y’Umuntu,buri umwe muri twe- biramutse byikoze cyangwe se ntibyikore- waca mumyitozo yo kwibaza icyo twatekereza cyangwa se tukiyumvamo muri uwo mwanya. Gusobanukirwa izo ntekerezo nibyiyumviro, hamwe nubuyobozi bwa Mwuka Wera, byadufasha kugera kugisubizo cyikibazo cyabo.
Uko tuzarushaho gusobanukirwa imemirere yundi ndetse tunibaza nuko baba biyumva, nibyingenzi cyane ko tutabacira urubanza muburyo budakwiriye(reba Matayo 7:1). Kwibaza cyane kuburyo umuntu yageze mukibazo byadutera kutumva uburibwe icyo kibazo kirimo guteza.
3.Subiza
Uko dusubiza nibyingenzi cyane kubera ko nibwo buryo tugaragaza ko dufite ibambe. Hari uburyo bwinshi cyane bwo kuvuga ibyumvikana muburyo bw’amagambo cyangwa se butari ubwamagambo. Nibyingenze ko tugomba kwibuka ko intego yacu Atari ugukemura ibibazo gusa. Kenshi intumbero ni ukuzamura ndetse no gukomeza tubamenyesha ko batari bonyine. Ibi bishatse kuvuga, “Nishimiye ko ubimbwiye” cyangwa se “Mbabarira. Bishobora kuba bibabaza.”
Burigihe ibisubizo byacu bigomba kuba bidakemangwa. Kandi igihe biringombwa, ugomba kureka abandi bakabona intege nke zawe ndetse no kudatekana ibyo byazana umubano hagati yanyu.
Icyo dusabwa gukora
Uko utekereza byimbitse ku mibereho y’abo wigisha, tekereza wishyize mu mwanya wabo kandi utekereze ku kintu cyagufasha uramutse uri bo. Senga ubashe kumenya ibyiyumviro byabo kandi ubishyire mubikorwa. Igisubizo gishobora kuba cyoroheje, ariko kigasobanura byinshi.
© 2019, n’ Intellectual Reserve, Inc. All rights reserved. Printed in USA. Byemewe mu Cyongereza: 6/18. Icyemezo cy’ubusemuzi: 6/18. Translation of Ministering Principles, February 2019. Kinyarwanda. 15763 716