Amahame y’Umurimo w’Imana, Mutarama 2019
Intego izahindura uburyo dukora Umurimo w’Imana
Nubwo hari intego nyinshi zo gukora Umurimo w’Imana, Imbaraga dukoresha zigomba kuyoborwa n’ubushake bwo gufasha abandi kurushaho guhinduka buri muntu ku giti cye hamwe no kurushaho kumera nk’Umukiza.
Mu gihe dukunda abandi nk’uko Umukiza abikora, tuba dushaka gufasha nk’uko yabikoze. Nk’Umushumba Mwiza, ni urugero rw’ikirenga rwo gukora Umurimo w’Imana ufite ireme.
Mu gukora Umurimo w’Imana nkawe, ni ngombwa ko twibuka ko ibikorwa bye byo gukunda, kuzamura, gufasha no gutanga umugisha byari bifite intego ngari irenze gukemura ikibazo gihari ako kanya. Yari azi neza ibibazo byabo bya buri munsi kandi yari afite impuhwe z’imibabaro yabo. Rero yarakijije, yagaburiye abantu, yarababariye kandi yarigishije. Ariko yashakaga gukora ibirenze kumara inyota y’ako kanya (reba Yohana 4:13–14). Yashakaga ko abamuri hafi bamukurikira (reba Luka 18:22; Yohana 21:22), bamumenya (reba Yohana 10:14; Amahame n’Amasezerano 132:22–24, kandi bakagera ku bumana bifitemo (reba Matayo 5:48. Biracyari ukuri n’uyu munsi (reba Amahame n’Amasezerano 67:13).
Hari inzira zitabarika dushobora guheshamo abandi umugisha, ariko iyo intego nyamukuru yacu yo gukora Umurimo w’Imana ari gufasha abandi kugera aho bamenya Umukiza no kurushaho kumera nka we, tuzaba tuganisha ku munsi tutazongera kwigisha mugenzi wacu kumenya Nyagasani kubera ko twese tuzaba twaramumenye (reba Yeremiya 31:34).
Intego nyamukuru y’Umukiza yari irenze gucyemura ibibazo by’ako kanya
-
Abantu benshi bakoze uko bari bashoboye kose ngo bazane inshuti yabo kuri Yesu ngo ikizwe indwara yo kuremara. Byarangiye Umukiza akijije wa mugabo, ariko yari ashishikajwe cyane cyane no kumubabarira ibyaha bye (reba Luka 5:18–26).
-
Igihe abantu bazaniye Umukiza umugore wafatiwe mu busambanyi, kwanga kumucira urubanza byakijije ubuzima bwe bw’Umubiri. Ariko yashatse no kumukiza mu bugingo, amubwira ati “genda, ntuzakore icyaha ukundi” (reba Yohana 8:2–11).
-
Mariya na Marita bohereje ubutumwa kwa Yesu bamusaba kuza gukiza inshuti ye Lazaro. Yesu, wari warakijije abandi bantu ibihe bitabarika, yatindije kuhagera kwe kugeza aho Lazaro apfiriye. Yesu yari azi icyo umuryango washakaga, ariko mu gusubiza umwuka Lazaro amuvana mu bapfuye, yashimangiye ubuhamya bwabo ku bumana bwe (reba Yohana 11:21–27).
Ni izihe ngero zindi wakongera kuri uru rutonde?
Ni iki twakora?
Niba intego yacu ari gufasha abandi kurushaho kumera nk’Umukiza, bizahindura uburyo dukora Umurimo w’Imana. Hano hari bumwe mu buryo iyi myumvire yaha umurongo ibikorwa byacu by’Umurimo w’Imana.
Huza umurimo n’Umukiza
Ibikorwa byacu byose byo kugira neza ni iby’agaciro, ariko dushobora gushaka amahirwe yo kunoza umurimo wacu tuwuhuza n’Umukiza. Nk’urugero, iyo umuryango ukoraho Umurimo w’Imana warwaye, ifunguro rishobora kuba ryabafasha, ariko ikimenyetso cyawe gito cy’urukundo gishobora gukubwa inshuro nyinshi n’ubuhamya bwawe ku rukundo Umukiza abafitiye. Ubufasha watanga ku mirimo yo mu rugo bushobora guhabwa agaciro, ariko bushobora kugira akarusho hiyongereyeho kubabaza niba wabaha umugisha w’ubutambyi.
“Umuntu ufite umutima mwiza ashobora gufasha undi guhindura ipine, kujyana uwo babana mu cyumba kwa muganga, gusangira n’undi ubabaye, cyangwa kumusekera akanamusuhuza mu rwego rwo kumususurutsa.
“Ariko ukurikiza itegeko rya mbere birumvikana ko azagira icyo arenzaho kuri ibi bikorwa by’ingenzi byo gufasha.”1
Shyira umutima wawe ku nzira y’amasezerano
Aganiriza abanyamuryango inshuro ya mbere nka Perezida w’Itorero, Perezida Russell M. Nelson yaravuze ati:“Mugume mu nzira y’amasezerano.” Gukora no gukomera ku masezerano “bizafungura umuryango kuri buri mugisha mu by’ubugingo no ku ngororano zateganijwe.”2
Nk’Abera b’iminsi ya nyuma, turabatijwe, twaremejwe kandi twakiriye impano za Mwuka wera. Abanyamuryango b’Igitsina gabo b’indakemwa bahabwa ubutambyi. Tujya ku ngoro kugirango twuzuzwe imbaraga z’Imana kandi tubumbirwe hamwe nk’umuryango ubuziraherezo. Iyi mihango y’agakiza n’amasezerano bijyana ni ingenzi kuri twe kugirango duhinduke nka we noneho tubashe kubana na we.
Dushobora kugira uruhare mu gufasha abandi muri iyo nzira mu gihe turiho tubafasha gukomera ku masezerano no kwitegura gukora amasezerano azakurikira.3 Ni gute wafasha abantu cyangwa imiryango ushinzwe kubona umuhango wera uzakurikiraho? Ibi byaba bisobanuye gutegura umubyeyi w’umugabo kubatiza umukobwa we, gusobanura imigisha y’amasezerano azakorwa ku nshuro ikurikira cyangwa kubasangiza ubusobanuro bwimbitse bwo kuvugurura ry’amasezerano yacu igihe turi gufata ku isakaramentu.
Shishikariza kandi utere umwete abandi
Mu gihe gikwiye, ujye inama n’abo witaho ku bijyanye ku guhinduka kwabo ndetse n’ibyo bagerageza gukora ngo barusheho kuba nka Kristu. Babwire ibyiza ubabonaho kandi ubashimaho. Shakisha icyo bifuza kwikosora kandi ubabwire uko wabibafashamo. (Kubindi bisobanuro bijyanye no kujya inama n’abo dushinzwe mu Murimo w’Imana, reba “Counsel about Their Needs,” Liahona, Nzeri. 2018, 6–9.)
Ntugire ubwoba bwo kubasaba gukurikira Umukiza no kumwemerera tubafasha kugera ku bumana bifitemo. Ubu butumire bushobora guhindura ubuzima bwabo, igihe bushimangiwe n’icyizere ubafitemo hamwe n’ukwizera kwawe muri we.
Uburyo butandatu dushobora gufasha abandi gutera intambwe bagana Krito
Ibikurikira ni inama zo gushyigikira abandi mu kuzana impinduka mu buzima no gutera imbere mu nzira y’amasezerano. (Reba Preach My Gospel, Umutwe wa 11, urabona ibindi bitekerezo.)
-
Sangiza abandi Uzabe umwimerere kandi unashire amanga igihe usangiza abandi uburyo Umukiza yagufashije kugerageza kumwiyegereza ushyira mu bikorwa amahame y’Inkuru Nziza nubwo ugeraho ugatsindwa ukanigarura.
-
Imigisha yateganijwe. Abantu bakenera impamvu simusiga yatuma bahinduka kurusha uko bakenera impamvu zo kudahinduka. Gusobanura imigisha ijyanye n’igikorwa runaka bishobora gutera ubushake bwinshi (reba Amahame n’Amasezerano 130:20–21).
-
Shishikariza. Gushyira mu bikorwa Ihame ry’Inkuru Nziza bizana ubuhamya ko iryo hame ari ukuri (reba Yohana 7:17kandi biganisha ku guhinduka byimbitse.4 Muri buri kiganiro hashobora kujyamo kumusaba kugira icyo akora cyabafasha gutera intambwe ariko si ngombwa buri gihe.
-
Mukorere iteganyabikorwa hamwe. Ni iki cyakorwa ngo babashe gukomera kubyo biyemeje guhindura? Ni gute wabafasha? Ese hari igihe ntarengwa bihaye?
-
Bashyigikire. Mugihe byakenerwa, tegura ifashishe abandi bantu bashobora gufasha uwo ushinzwe gukomeza kugira ubushake no kugera ku ntego. Twese dukenera umuntu udutera akanyabugabo.
-
Gukurikirana Muganire kenshi ku ntambwe iterwa. Hanga amaso ku ntego ariko wayivugurura igihe bibaye ngombwa. Wihangane, ugume mu murongo kandi ufashe undi kubona ko bishoboka Impinduka ishobora gutwara igihe.
Icyo dusabwa gukora
Reba uburyo ibikorwa byawe by’Umurimo w’Imana—bigari cyangwa bito—byafasha abandi gushimangira guhinduka kwabo no kurushaho kumera nk’Umukiza.
© 2019, n’ Intellectual Reserve, Inc. All rights reserved. Printed in USA. Byemewe mu Cyongereza: 6/18. Icyemezo cy’ubusemuzi: 6/18. Translation of Ministering Principles, January 2019. Kinyarwanda. 15762 716