Ijambo risoza
Ubudakemwa bw’umuntu ku giti cye busaba uguhinduka kuzuye kw’intekerezo n’umutima mu kurushaho kuba nka Nyagasani.
Bakundwa bavandimwe na bashiki banjye, uko twegereza umusozo w’iki giterane cy’amateka, turashima Nyagasani kubwo guhumekera mu butumwa n’indirimbo zatwubatse. Twaryohewe by’ukuri n’ibirori by’umwuka.
Tuziko inkuru nziza yagaruwe ya Yesu Kristu izazana ibyiringiro n’umunezero ku bantu bazayumva kandi bagashyira mu bikorwa inyigisho Ze. Kandi tuzi ko buri rugo rwaba ubuturo bw’ukwizera, aho amahoro, urukundo, n’Umwuka wa Nyagasani yatura.
Birumvikana ko, ikirezi kiruta ibindi cy’Igarurwa ari ingoro yera. Imihango yayo yera n’bihango ni ifatizo mu gutunganya abantu biteguye guha Umukiza ikaze mu Kuza Kwe kwa Kabiri. Kuri ubu dufite ingoro 166 zejejwe, ndetse izindi ziracyaza.
Itahwa ry’inzu rizakorwa mbere yo kweza ingoro nshya n’iyavuguruwe. Inshuti nyinshi tudahuje ukwizera zizitabira mu gusura izo ngoro kandi ziziga ikintu ku migisha y’ingoro. Kandi bamwe muri abo bashyitsi bazatwarwa no kumenya byinshi. Bamwe bazabaza bataryarya uburyo bakuzuza ibasabwa mu kubona imigisha yingoro.
Nk’abanyamuryango b’itorero, tugomba kuba twiteguye gusubiza ibibazo byabo. Twasobanura ko imigisha y’ingoro iboneka kuri buri wese n’abantu bose bazitegura. Ariko mbere y’uko binjira mu ngoro yejeje, bagomba kuba bujuje ibisabwa. Nyagasani ashaka ko abana Be bose bakira ku migisha ihoraho iboneka mu ngoro Ye. Yamenyekanishije icyo buri muntu asabwa gukora kugira ngo yuzuze ibisabwa mu kwinjira mu nzu Ye yera.
Ahantu heza kuri twe ho gutangirira aya mahirwe yo kwigisha ni ukwita ku magambo yanditse hanze ku ngoro: “Ukwera kuri Nyagasani: Inzu ya Nyagasani.” Ubutumwa bwa Perezida Henry B. Eyring uyu munsi n’indi byadushishikarije kurushaho kwezwa. Buri ngoro ni ahantu hera; buri mukozi wo mu ngoro aharanira kurushaho kwera.
Ibisabwa byose ku kwinjira mu ngoro bijyanye no kwezwa k’umuntu bwite. Gusuzuma uko kwitegura, buri muntu ushaka kunezererwa imigisha yo mu ngoro azaca mu mabazwa abiri: iryambere hamwe n’umwepiskopi, umujyanama we, cyangwa perezida w’ishami; irya kabiri hamwe n’umukuru w’urumambo cyangwa perezida w’ivugabutumwa cyangwa umwe mu bajyanama be. Muri ayo mabazwa, hazabazwa ibibazo bitandukanye
Bimwe muri ibyo bibazo byasubiwemo kugira ngo bisobanuke. Nshaka kubigusubiriramo ubu:
-
Ufite ukwizera n’ubuhamya bw’Imana, Data Uhoraho; Umwana Wayo, Yesu Kristo; n’Umwuka wera?
-
Ufite ubuhamya bw’Impongano ya Yesu Kristo nk’Umukiza n’Umucunguzi wawe?
-
Ufite ubuhamya bw’inkuru nziza Yagaruwe ya Yesu Kristo?
-
Ushyigikira Perezida w’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma nk’umuhanuzi, umweretswi, n’uhishura nk’umuntu umwe rukumbi ku isi wemerewe gukoresha imfunguzo z’ubutambyi zose?
Ushyigikira abagize Ubuyobozi Bukuru n’Ihuriro ry’Intumwa Cumi n’ebyiri nk’abahanuzi, aberetswi n’abahishura?
Ushyigikira abandi Bayobozi Bakuru ndetse n’abayobozi bo mu karere b’Itorero?
-
Nyagasani yavuze ko ibintu byose “bikorwa mu isuku” imbere Ye (Inyigisho n’Ibihango 42:41).
Uharanira imico isukuye mu ntekerezo zawe n’imyitwarire?
Wubahiriza itegeko ryo kwifata?
-
Ukurikiza inyigisho z’Itorero rya Yesu Kristo wiherereye no mu ruhame hamwe n’abo mu muryango wawe n’abandi?
-
Ushyigikira cyangwa ugasakaza inyigisho izo arizo zose, imigenzo, cyangwa inyigisho zitandukanye niz’Itorero rya Yesu kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma?
-
Uharanira kweza umunsi w’Isabato, mu rugo no ku rusengero; ujya mu nama; wiyeza kugira ngo ufate isakaramentu ubikwiye; ukanabaho bijyanye n’amahame n’amategeko y’inkuru nziza?
-
Uharanira kuba inyangamugayo mu byo ukora byose?
-
Utanga icyacumi cyuzuye?
-
Usobanukiwe ukanubahiriza Ijambo ry’Ubushishozi?
-
Waba ufite inshingano zo kwishyura uwahoze ari uwo mwashakanye cyangwa abana?
Niba ari yego, urimo urubahiriza izo nshingano?
-
Wubahiriza ibihango wagize mu ngoro, harimo kwambara umwambaro w’ingoro nk’uko byavuzwe mu ihabwa ry’ingabire?
-
Haba hari ibyaha bikomeye mu buzima bwawe bikeneye gufashwa n’ububasha bw’ubutambyi nka kimwe mu bigize kwihana?
-
Wibona nk’ukwiriye kwinjira mu nzu ya Nyagasani kandi ukifatanya mu migenzo y’ingoro?
Ejo, ibi bibazo by’ingoro byasubiwemo bizoherezwa ku bayobozi b’Itorero ku isi hose.
Byiyongeye ku gusubiza kwabo ibyo bibazo uvugishije ukuri, birumvikana ko umuntu mukuru wese wabashije kujya mu ngoro azambara umwambaro wera w’ubutambyi munsi y’imyambaro yabo isanzwe. Iki ni ikimenyetso cyo kwiyemeza kwimbitse mu guharanira kumera kurushaho nka Nyagasani buri munsi. Bitwibutsa kandi kuguma turi abizerwa mu bihango twagize tukanagendera mu nzira z’igihango buri munsi mu rwego rwo hejuru no mu buryo bwera kurushaho.
Ubu, muri aka kanya, ndashaka kuvugisha urubyiruko rwacu. Turabashishikariza kuzuza ibisabwa ku gukoresha uruhushya rwo kwinjira mu ngoro mu buryo budasesuye. Uzabazwa ibyo bibazo bikugenewe igihe uzaba urimo kwitegurira imigenzo y’umubatizo w’abapfuye no kwemezwa. Turashimira kubw’ubudakemwa n’ubushake bwo kwifatanya muri uwo murimo wera wo mu ngoro. Turabashimira!
Ubudakemwa bw’umuntu ku giti cye ngo yinjire mu nzu ya Nyagasani bisaba ukwitegura kwinshi mu buryo bw’umwuka k’umuntu ku giti cye. Ariko hamwe n’ubufasha bwa Nyagasani, ntakidashoboka. Rimwe na rimwe, biroroha kubaka ingoro kurusha uko byoroha kubaka abantu biteguriye ingoro. Ubudakemwa bw’umuntu ku giti cye busaba uguhinduka kuzuye ku mutima no mu ntekerezo kugirango ube nka Nyagasani, ube umuturage w’inyangamugayo, no kuba umuntu wejejwe kurushaho.
Ndahamya ko uwo murimo wo kwitegura uzana imigisha itabarika muri ubu buzima n’imigisha utabasha gusobanukirwa mu buzima buzaza, harimo Ubumwe budashira bw’umuryango wawe iteka ryose “mu mimerere y’ibyishimo bidashira.”
Ubu ndashaka kujya ku yindi ngingo: gahunda z’umwaka utaha. Mu rugaryi rw’umwaka 2020, hazaba ari imyaka 200 yuzuye kuva Joseph Smith agize Iyerekwa tuzi nk’Iyerekwa rya Mbere. Imana Data n’Umwana We akunda cyane, Yesu Kristo, babonekeye Joseph, umwana w’imyaka 14. Kiriya gihe cyazanye Ukugarurwa kw’inkuru nziza ya Yesu Kristu mu bwuzure bwayo, neza nk’uko byahanuwe muri Bibiliya Yera.
Nuko haza uruhererekane rwo gusura kw’intumwa zo mu ijuru, harimo Moroni, Yohana Umubatiza, n’intumwa z’ahambere Petero, Yakobo, na Yohana. Abandi barakurikiye, harimo Mose, Elias, na Eliya. Buri umwe yazanye Ububasha bw’Imana bwo guhesha umugisha abana b’Imana nanone hano ku isi.
Mu buryo bw’igitangaza, twabonye Igitabo cya Morumoni: Irindi Sezerano rya Yesu Kristo, ibyanditswe bijyana na Bibiliya Yera. Amahishurirwa yanditswe mu Nyigisho n’Ibihango no mu Isimbi ry’Igiciro Gihanitse nabyo byakujije bihebuje imyumvire yacu y’amategeko y’Imana n’ukuri guhoraho.
Infunguzo n’ubuyobozi bw’ubutambyi byaragaruwe, harimo ubuyobozi bw’Intumwa, Aba Mirongo Irindwi, umutware, umutambyi mukuru, umukuru, umwepiskopi, umutambyi, umwarimu, n’umudiyakoni. N’Abagore bakunda Nyagasani bakorera babishaka mu Muryango w’Ihumure, Ishuri ry’Ibanze, Urubyiruko rw’Abakobwa, Ishuri ryo ku Cyumweru, n’indi mihamagaro yo mu Iterero—Ibice byose by’ingenzi by’Igarurwa ry’Inkuru nziza ya Yesu Kristo mu bwuzure bwayo.
Ku bw’ibyo, umwaka 2020 uzaba utoranyijwe nk’isabukuru y’imyaka 200. Igiterane rusange cyo muri Mata itaha kizaba gitandukanye n’ibindi biterane byakibanjirije. Mu mezi atandatu akurikira, Ndiringira ko buri munyamuryango w’itorero na buri muryango bazitegura ku bw’iki giterane kidasanzwe kizaba cyibuka imisingi y’inkuru nziza yagaruwe.
Ushobora kwifuza gutangira imyiteguro yawe usoma inyandiko za Joseph Smith z’Iyerekwa rya mbere nk’uko zanditswe mu Isimbi ry’Igiciro Gihaniste. Isomo ryo kwiga umwaka utaha muri Ngwino, Nkurikira ni Igitabo cya Morumoni. Ushobora gutekereza byimbitse ku bibazo by’ingenzi nka “Ni gute ubuzima bwanjye bwaba butandukanye igihe ubumenyi nakuye mu Gitabo cya Morumoni bwaba butwawe?” cyangwa “Ni gute ibyakurikiye Iyerekwa rya Mbere byampinduye n’abo nkunda?” Kandi, hamwe n’iboneka ry’amashusho y’Igitabo cya Morumoni, ushobora kwifuza kubishyira mu myigire yawe bwite n’iy’umuryango.
Toranya ibibazo byawe. Kora gahunda yawe. Ijandike mu rumuri ruhebuje rw’Ukugarurwa. Ni mugenza utyo, igiterane rusange muri Mata itaha ntikizibukwa gusa; kizaba ikitazibagirana.
Rero nsoza, Mbasigiye urukundo rwanjye n’umugisha wanjye ko buri wese muri mwe ya kwishima kurushaho no kwera kurushaho buri uko umunsi uhita. Hagati aho, ndabasaba ko mwamenya ko guhishurirwa gukomeje mu Itorero kandi kuzakomeza binyuze mu buyobozi bwa Nyagasani kugeza “ubwo imigambi y’Imana izaba igezweho, na Yehova Uhambaye azavuga umurimo urarangiye.”
Mbahaye ntyo umugisha, nongera kubahamiriza urukundo mbafitiye, hamwe n’ubuhamya bwanjye ko Imana iriho! Yesu ni Kristo! Iri ni Itorero rye kandi turi abantu Be. Mu izina ryera rya Yesu Kristo, amena.