Ubutumwa Ngarukakwezi bwo Kubw’Imbaraga z’Urubyiruko, Mata 2026
Nyuma y’Amakosa Yanyu, Ndetse n’Akomeye Cyane
Dushobora kwigira byinshi ku Ntumwa Petero byerekeranye n’Umukiza, Impongano Ye no kongera kugerageza.
Peter’s Denial [Ukwihakana kwa Petero], igihangano cya Carl Bloch
Abenshi muri twe hari urwibutse rumwe dufite twifuza ko byadushobokera guhita tuwibagirwa. Byaba ari igihe cy’igisebo gikomeye, impanuka yagize ingaruka ku mubiri, cyangwa impaka aho mwavugiyemo amagambo mwifuza ko mutari kuvuga, hari ibihe byinshi mu buzima igihe gukanda kuri “subiramo” cyangwa “siba” byaba byiza cyane.
Ubuhanuzi Bukakaye Bwuzuzwa
Intumwa Petero yari umuntu ushamaje mu Isezerano Rishya. Yari afite ukwizera n’ubutwari bwo kugendera hejuru y’amazi asanga Yesu, ari nyuma y’akanya gato yatumye ubwoba bwe bumurenga maze atangira kurohama, atakira Nyagasani kubw’ubufasha (reba Matayo 14:28–31). Nubwo tutazi ibintu byose ku buzima bwa Petero, tuzi igihe yarize cyane.
Amasaha make gusa mbere y’uko Yesu Kristo atabwa muri yombi, yahanuye ko Petero yari bumuhakane inshuro eshatu mbere y’uko isake ibika kabiri. Petero yanze kwemera ubuhanuzi nk’ubwo maze “arirenga arahamya ati: Naho byatuma mpfana nawe, sindi bukwihakane na hato” (Mariko 14:31).
Birumvikana ko, ubuhanuzi bw’Umukiza bwaje gusohoza. Abitewe n’impagarara n’ubwoba byaranze itabwa muri yombi ry’Umukiza, ubutwari bwa Petero bwaranze. Nyuma y’uko yari amaze kwihakana ko azi Umukiza inshuro ebyiri, kandi akongera kubihatwa inshuro ya gatatu, Petero “atangira kwivuma no kurahira ati: Sinzi uwo muntu muvuga uwo ari we” (Mariko 14:71).
Igihe isake yabikaga kabiri maze Petero akibuka ubuhanuzi bw’Umukiza, “ararira cyane” (Matayo 26:75).
Ariko ntabwo ari aho inkuru ye irangirira!
Impinduka ikomeye yarabaye, Burundu
Mu bintu byose dushobora kwigira mu byanditswe bitagatifu, ubwoba bwa Petero ntibwongeye na rimwe kuganza ubuhamya bwe kuri Yesu Kristo. Yahamyaga iby’Umukiza ashize amanga buri uko abonye amahirwe, atitaye ku kaga yahura na ko mu kubikora. Mwibuke, Petero yarimo yigisha umuntu wari umaze kubamba Yesu Kristo! Akaga kari gahari koko.
Igihe Petero yakizaga umuntu wari umugaye kuba akivuka, amutegeka, “Mu izina rya Yesu Kristo w’i Nazareti, haguruka ugende” (Ibyakozwe 3:6), yatawe muri yombi ari kumwe na Yohana maze abazwa uburyo yakozemo iki gitangaza.
Petero yasubije ashize amanga ati: “Ariko mumenye mwese n’abantu bose bo mu Bisirayeli, yuko ari izina rya Yesu Kristo w’i Nazareti, uwo mwabambye Imana ikamuzura, ari ryo ritumye uyu muntu ahagarara imbere yanyu ari muzima.
“[Iri ni] ibuye ryahinyuwe namwe abubatsi, kandi ryahindutse irikomeza imfuruka. Kandi nta wundi agakiza kabonerwamo, kuko ari nta rindi zina munsi y’ijuru ryahawe abantu, dukwiriye gukirizwamo” (Ibyakozwe 4:10–12).
Mbega igisubizo cyuzuye ubutwari! Na gihamya igaragaza neza imyizerere ye.
Abagaragu n’Abaja Badatunganye, Babasha Gukora Bitunganye
Buri wese muri twe azakora icyaha muri ubu buzima. Nubwo dukora iyo bwabaga rwose, tuzageraho tutagera ku byiringiro n’imigambi yacu rimwe na rimwe. Nk’uko Umuyobozi Jeffrey R. Holland (1940–2025), Umuyobozi w’Ihuriro ry’Intumwa Cumi n’Ebyiri, rimwe yigishije ko keretse ubwo yakoranaga n’Umwana Wayo w’Ikinege utunganye wenyine, abantu badatunganye ari bo Imana yagiye ikorana na bo.
Agaciro kanyu mu bya roho ntigasobanurwa cyangwa ngo kazitirwe n’amakosa yanyu, ndetse n’akomeye cyane! Kubera ko yihannye kandi Kristo akamubabarira, ukwihakana Kristo kwa Petero ntikwamubujije guhamya, kwigisha no guhundura afite ububasha bukomeye nyuma y’aho. Ibyanditswe bitagatifu byuzuye ingero z’abandi bigishwa bakoze ibyaha, bakihana, maze bagakomeza bafite ukwizera muri Kristo.
Satani azahora agerageza kubemeza ko amakosa yanyu akomeza kwirundanya kandi ko mutazigera mubasha kuyarangaho. Mwirengagize ibinyoma bye!
Mushiki wacu Tamara W. Runia, Umujyanama wa Mbere mu Buyobozi Rusange bw’Inkumi, yarigishije ati: “Mukeneye kumva ibi, bityo ndavuga aya magambo ndangurura nti: Ntaho muhuriye n’iryo jwi ribari mu mutwe cyangwa amakose mwakoze. Namwe mushobora gukenera kuvuga ibyo muranguruye. Mubwire Satani muti: ‘“Uyu munsi ntidushaka kwakira ibitekerezo [byawe].’ Mumushyire inyuma yanyu.
“Mwiyumvemo kugaruka hafi y’Umukiza [wanyu], ishavu ry’Imana ri[ba]hindukiza ri[be]rekeza ku Mukiza [wanyu], maze murebe inema Ye yinjira mu buzima bwanyu n’ubuzima bw’abo mukunda. Ndasezeranya ko umunota tumuzaniyeho umutima umenetse mu butwari, ako kanya aba ahari.”
Christus Consolator [Kristo Umuhoza], igihangano cya Carl Bloch
Ibyiza Biri Imbere
Muri iki gihe cya Pasika, uko murushaho gutekereza byimbitse ku Mpongano y’Umukiza mu buryo bwuzuye, mwibuke ko ubushobozi bwo kwihana no kongera kugerageza ari imwe mu mpano zikomeye kuruta izindi mushobora kuzigera mwakira. Kubera Yesu Kristo, amakosa yanyu mabi cyane ashobora kubabarirwa maze ubundi agatererwa hirya nk’iminyururu iremereye.
Mushiki wacu Runia yarigishije ati: “Umukiza iteka ryose arabagirana cyane kuruta umwijima w’ikimwaro.”
Kubera Yesu Kristo, ibyiringiro bishobora guhora birabagiranira imbere uko mugumya kumwibandaho.
© 2026 by Intellectual Reserve, Inc. All rights reserved. Cyacapiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Ukwemerwa kw’Icyongereza: 6/19. Ukwemerwa k’ubusemuzi: 6/19. Ubusemuzi bwa Monthly For the Strength of Youth Message, April 2026. Kinyarwanda.. 20064 716