Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko
Pasika yacu: Isakaramentu
Kubw’Imbaraga z’Urubyiruko, Werurwe 2026


Ubutumwa Ngarukakwezi bwo Kubw’Imbaraga z’Urubyiruko , Werurwe 2026

Kuva 12

Pasika yacu:Isakaramentu

Hari isano ihuriweho hagati ya Pasika ya kera n’isakaramentu ryacu rya buri cyumweru.

inkumi

Ibishushanyo bya Alyssa Tallent

Mbere yuko Abisirayeli ba kera basiga uburetwa bwabo muri Egiputa, basabwe kumvira amabwiriza yihariye aturuka kuri Nyagasani kugira ngo marayika urimbura abarokore cyangwa abarengere (reba Kuva 12). Bamaze kuva muri Egiputa, Abisirayeli bizihizaga ibirori buri mwaka, byitwa Pasika, kugira ngo bibuke uko Nyagasani yabohoye abantu Be b’igihango.

Mu cyumweru cya nyuma cy’ubuzima Bwe bupfa, Yesu Kristo yari ku ifunguro rya Pasika. Muri iki gihe, turyita Ifunguro rya Nyuma rya Nimugoroba. Umukiza yakoresheje uwo mwanya kugira ngo amenyekanishe umugenzo w’isakaramentu, uwo muri iki gihe twitabira buri cyumweru. (Reba Matayo 26:26–28; Luka 22:19–20; Inyigisho n’Ibihango 20:77, 79.)

Dore ibitekerezo bibiri bihuriweho hagati ya Pasika ya mbere, Ifunguro rya Nyuma rya Nimugoroba rya Nyagasani n’isakaramentu ryo muri iki gihe bishobora kudufasha kwibuka ukubohorwa kwacu binyuze mu Mukiza.

Inkomanizo y’umuryango kuri Pasika
Ifunguro rya Nyuma rya Nimugoroba
umugati n’amazi by’isakaramentu

Umugati

Pasika: Iminsi irindwi, Abisirayeli bariye [umugati] udasembuye (wihuta gukorwa kandi udapfa kubora cyangwa gufurika).

Ifunguro rya Nyuma rya Nimugoroba: Yesu Kristo yahaye umugisha kandi amanyagura [umugati] udasembuye wa Pasika, maze awuha abigishwa. Yababwiye kuwurya bibuka umubiri We yari azi ko bidatinze uzavunagurwa kandi ko uzapfa ariko ukazuka.

Isakaramentu: Turya umugati twibuka umubiri wa Yesu Kristo.

Yesu Kristo ni [Umugati] w’Ubugingo. Binyuze mu Muzuko We, tuzazuka twese dufite imibiri itunganye, itangirika, idapfa. Adukiza urupfu

Amaraso y’Umwana w’Intama

Pasika: Umwana w’intama wa Pasika ntiwagiraga inenge, wari isekurume itaramara umwaka. Waricwaga maze amaraso yawo agakusanyirizwa mu rwabya. Umukamato wa ezobu (icyatsi) winikwaga mu maraso yo mu rwabya maze ugakoreshwa mu [kunyanyagiza] amaraso ku muzenguruko w’inzu no ku nkomanizo zombi z’umuryango. Iki cyari ikimenyetso kigaragara inyuma kiranga abantu b’igihango ba Nyagasani bazarengerwa na malayika urimbura kugira ngo bashobore gukurwa mu buretwa muri Egiputa.

Ifunguro rya Nimugoroba rya Nyuma: Yesu Kristo yakoresheje vino ayigereranya n’amaraso Ye. Yabwiye abigishwa Be kuyinywa bibuka amaraso Ye, yari agiye kubamenerwa kubwo kubabarirwa ibyaha ndetse nk’igice cy’igihango gishya.

Isakaramentu: Tunywa amazi twibuka amaraso ya Yesu Kristo.

Yesu Kristo ni Ntama w’Imana. Amaraso Ye yamenetse ubwo yababazwaga n’ibyaha n’ubumuga byacu. Amaraso Ye n’igitambo Cye biratweza. Adukiza icyaha.