Ubutumwa Ngarukakwezi bwo Kubw’Imbaraga z’Urubyiruko , Gashyantare 2026
Ese Mushaka Kwishima Kurushaho? Mugerageze Ugushimira
Iyo ubuzima bwawe bwuzuye impinduka, ugushimira gushobora gufasha gukomeza gutekereza neza no kugira ibyiringiro.
Ibishushanyo bya Maggie Stephenson
“Ntuzigera urushaho kwishima kuruta uko ushimira.“
Nk’uko iyi nsimburamvugo y’Umukuru Gary B. Sabin w’Aba Mirongo Irindwi ibivuga, uburyo wishimye biterwa neza neza n’ukuntu ushimira. Birumvikana rwose: iyo ushimira, uba urimo kwibanda ku bintu byiza aho kuba ibintu bitari byiza.
Gusa n’ubundi, ubuzima ntwabo buhora bugenda uko bitegenyijwe. Impinduka zititezwe zishobora kurushaho kuguhangayikisha, kukubabaza, cyangwa kukurakaza kuruta uko zagushimisha. Ariko iyo ibintu bigoye, ugushimira gushobora kubafasha kugumana ibyiringiro. Gerageza ubu buryo butatu kugira ngo urusheho gushimira mu buzima bwawe.
1. Mushakishe kureba Ibyiza
Akenshi na kenshi, biragorana cyane gushimira iyo mwumva ko hari ikintu mubura. Ariko se ni iyihe migisha mushobora kuba mwirengagiza mu kwibanda ku byo mudafite aho kwibanda ku byo mufite ?
Uko mushakisha ibyiza mu buzima bwanyu, nyuma y’igihe bizarushaho koroha kubibona.
2. Mugerageze Gushimira Uwatanze
Iyo mubara imigisha yanyu, ntimukibagirwe aho ituruka.
Gushimira Data wo mu Ijuru impano Ze (harimo impano y’Umwana We) bishobora kongera urukundo rwanyu mukunda n’ukwizera kwanyu muri We. Umuyobozi D. Todd Christofferson, Umujyanama wa Kabiri mu Buyobozi bwa Mbere, na we yaratangaje ati: “Kwiyumvamo no gushimira Imana … bidutera kuramya dufite umunezero uvuguruye,” bikuzanira umunezero n’imbaraga kandi bifasha ubuhamya bwawe kuguma bukomeye.
3. Mwibande ku Mugambi wa Data wo mu Ijuru
Birumvikana ko, gushimira bidasobanuye kwirengagiza ibintu bigoranye mu buzima cyangwa guhora mwishimye igihe cyose. Ndetse na Yesu Kristo ubwe yumvise kandi amenya umubabaro (reba Aluma 7:11; Inyigisho n’Ibihango 19:18–19). Umubabaro ni igice gisanzwe cy’ubuzima bupfa.
Ariko hatitawe ku kiba, ikintu kimwe ntikijya gihinduka: umugambi w’impuhwe wa Data wo mu Ijuru. Umubabaro n’ishavu muhura na byo mu buzima bizashira kubera Yesu Kristo n’Impongano Ye (reba Ibyahishuwe 21:4).
Umukuru Dieter F. Uchtdorf w’Ihuriro ry’Intumwa Cumi n’Ebyiri atwibutsa ko gushimira mu bihe bigoranye bitavuze ko dushimishijwe n’imimerere yacu. Bisobanuye ko binyuze mu maso y’ukwizera tutita ku mbogamizi duhura na zo mu gihe turimo.”
© 2026 byakozwe na Intellectual Reserve, Inc. All rights reserved. Cyacapiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ukwemerwa kw’Icyongereza: 6/19. Ukwemerwa k’ubusemuzi: 6/19. Ubusemuzi bwa Monthly For the Strength of Youth Message, February 2026. Kinyarwanda. 19935 716