Ubutumwa Ngarukakwezi bwo Kubw’Imbaraga z’Urubyiruko , Ukwakira 2025
Ni ukubera iki Nyagasani afite Itorero?
Intego y’Itorero rya Kristo ni “ugushoboza abantu n’imiryango gufasha Imana mu gusohoza umurimo Wayo w’agakiza n’ikuzwa.” Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma rifasha abana b’Imana kuzuza ibijyane n’ikuzo ryo ku rwego rwo hejuru cyane, ari ryo ikuzwa cyangwa ubugingo buhoraho.”
Umukiza yashinze Itorero kugira ngo asohoze imigambi Ye, ariyo: Kwamamaza inkuru Ye nziza, gukora imigenzo Ye n’ibihango no gutuma ububasha Bwe budutsindishiriza kandi bukadutagatifuza.
Abanyamuryango b’Itorero bahabwa ububasha bwa Yesu Kristo n’imigisha binyuze mu bushobozi bw’ubutambyi n’imfunguzo zabwo, ibihango n’imigenzo, ubuyobozi bw’ubuhanuzi, ibyanditswe bitagatifu n’ihuriro ry’Abera.
Itorero naryo ryategetswe “[gu]haguruka no [gu]shashagirana, kugira ngo urumuri [rwaryo] rushobore kuba ibendera kubw’amahanga” (Inyigisho n’Ibihango 115:5).
Abanyamuryango b’Itorero baharanira “gushashagirana” babaho bakurikiza inkuru nziza, bahamagarira abantu bose kwakira inkuru nziza, bahuza imiryango by’ubuziraherezo kandi bita ku bakene n’abatishoboye. Uyu ni umurimo w’Imana w’agakiza n’ikuzwa.
© 2025 byakozwe na Intellectual Reserve, Inc. All rights reserved. Cyacapiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ukwemerwa kw’Icyongereza: 6/19. Ukwemerwa k’ubusemuzi: 6/19. Ubusemuzi bwa Monthly For the Strength of Youth Message, October 2025. Kinyarwanda. 19624 716