2025
Yesu Kristo ni N’uw’Ibihe Byiza
Kubw’Imbaraga z’Urubyiruko ya Nzeri 2025


Ubutumwa Ngarukakwezi bwo Kubw’Imbaraga z’Urubyiruko , Nzeri 2025

Yesu Kristo Ni N’uw’ Ibihe Byiza

Igihe ibintu biri kugenda neza, ese ni gute dushobora gukomeza kwibanda ku Mukiza? Hano hari bimwe mu bitekerezo.

Isura iseka yafashwe hari izuba.

Tekereza niba inshuti imarana umwanya nawe gusa igihe ziri mu bibazo maze zikakwirengagiza igihe ziri mu byishimo. Ese ni umubano mwiza? Oya rwose.

Ese ibyo tubikora Umukiza wacu—kumushaka mu bihebigoye maze tukamwibagirwa mu bihe byiza?

Tuvuga kenshi k’uburyo Yesu Kristo adufasha mu bihe byacu bigoye, wenda kubera ko buri wese, mu gihe kimwe cyangwa ikindi, ahura n’ibihe bigoye.

Ariko hari iminsi (ndetse ibyumweru cyangwa imyaka, niba twagize amahirwe) aho ibintu biba bigenda neza cyane. Kenshi na kenshi twibagirwa Umukiza muri ibyo bihe. Abantu bo Gitabo cya Morumoni barabikoze. Bagubwe neza biturutse mu migisha y’Imana mu gihe kinini ariko bakagwa mu mutego w’ubwibone igihe bayibagiwe.

Ibihe byiza ntibisonuye ko muri uwo mwanya tutagikeneye Yesu Kristo. Ibihe by’uburumbuke ni ibihe bikwiye byo kunezerwana n’Umukiza, si igihe cyo kumwibagirwa.

None ni gute tuguma hamwe na Yesu Kristo na Data wo mu Ijuru igihe ibigeregezo bitari kutwibutsa kubagarukira?

Komeza Kwiyoroshya

Igihe ibintu biri kugenda neza, ni byiza kwishimira imigisha n’ibyo wagezeho. Ariko ntukibagirwe uwatumye bishoboka kugira ngo ube uri aho uri. Umwami Benyamini yabisobanuye muri ubu uburyo mu kibwiriza cye cyo mu Gitabo cya Morumoni:

“Kuko dore, ese twese ntituri abasabirizi? Ese twese ntidutega amakiriro kuri Umwe, ari we Mana, kuko umutungo wose dufite, w’ibyo kurya n’imyambaro, n’uwa zahabu, n’uwa feza, n’uw[’]ubukire bwose dufite w’ubwoko bwose?” (Mosaya 4:19).

Kwiyoroshya kubera ibyo wagezeho wibuka ibyo Data wo mu Ijuru na Yesu Kristo bagukoreye ni iburyo bwiza bwo kubazirikana mu bihe byawe byiza.

Komeza Gushimira

Inyiturano ni kimwe mu birwanya neza ubwibone n’ukwibagirwa. Gushimira Imana bizagufasha kuyibuka hamwe n’ibyiza byose Yo n’Umwana Wayo bagukorera mu buzima. Ibi bigira akamaro mu bihe byiza no mu bihe bigoye.

Komeza Kuba Maso

Kimwe mu bitero bya Satani akunda kugaba ni “[uku]baha amahoro, kandi akabashukashukish[a] umutekano w’umubiri” (2 Nefi 28:21). Mu yandi magambo, azabikunda niwumva unyuzwe kandi utekanye mu bihe byawe byiza maze ukibagirwa iby’ingirakamaro kuruta ibindi. Rero, Ntukibagirwe Imana! Iyo umenye amayeri y’umubisha maze ukayanesha ndetse no mu bihe byawe byiza, ushobora kuguma hafi ya Data wo mu Ijuru na Yesu Kristo.

inkumi

The Good Shepherd [Umwungeri Mwiza], igihangano cyahanzwe na Michael Malm

Komeza kwishingikiriza Kristo

Umuyobozi Russell M. Nelson yigishije ko iyo intumbero y’ubuzima bwacu iri ku mugambi w’agakiza w’Imana na Yesu Kristo n’inkuru nziza Ye, dushobora kwiyumvamo umunezero tutitaye ku birimo kuba (cyangwa ibitarimo kuba) mu buzima bwacu. Umunezero uturuka kandi uza kubera We. Ni we soko y’umunezero wose.

Ese ni kangahe utekereza kuri uku kuri kujyanye n’umunezero iyo ubuzima buri kugenda neza? Iyi ntabwo ari inama itanga ihumure gusa igihe bikomeye. Ihora ari ukuri, harimo no mu bihe byawe byiza. Rero kora ibishoboka byose kugira ngo wibande kuri Kristo, haba mu bibi no mu byiza.

Aho byavuye

  1. Russell M. Nelson, Oct. 2016 general conference (Ensign or Liahona, Nov. 2016, 82).