2025
Ubufasha buturutse kuri Yesu Kristo: Ni ubera iki na Ni gute
Kubw’Imbaraga z’Urubyiruko yo muri Mata 2025


Ubutumwa Ngarukakwezi bwa Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko , Mata 2025

Ubufasha buturutse kuri Yesu Kristo: Ni ukubera iki na Ni gute

Kumva neza impamvu Yesu Kristo ari igisubizo n’uburyo abafasha.

Yesu Kristo

Ibishushanyo byashushanyijwe na Dan Wilson

“Numva nkomeza kwitiranya ibintu. Biragoye gukomeza kugerageza.”

“Ibibazo mfite birakomeye. Sinzi neza uko nakomeza imbere.”

“Mfite ubwoba bw’ejo hazaza, Sinzi niba mfite ibisabwa kugira ngo ntsinde.”

“Ndarambiwe, ariko hakiri byinshi byo gukora.”

Ese hari kimwe muri ibi bibazo waba wumva kimeze nk’icyawe? Umuyobozi Russell M. Nelson yarigishigije, ati: “Ibibazo ibyo ari byo byose cyangwa ingorane izo ari zo zose mufite, igisubizo gihora kiboneka mu buzima n’inyigisho bya Yesu Kristo. (“The Answer Is Always Jesus Christ,” Igiterane rusange cyo muri Mata 2023 [Liahona, Gicurasi 2023, 127]).

Biroroshye kuvuga ngo, “Yesu Kristo ni igisubizo.” Bisaba izindi mbaraga zo gusobanukirwa kubera iki na ni gute Yesu Kristo ari igisubizo.

Kubera iki Kristo ari Igisubizo?

Igihe yihanganaga mu gitambo cye cy’impongano, Umukiza yakoze ibintu bitatu by’ingenzi:

  1. Yatsinze urupfu, aduha uburenganzira bwo kuzuka.

  2. Yishyuye igiciro cyose cy’ibyaha, ndetse adufasha kubona amahirwe yo kwihana, tugakura ndetse tugasubira ku Mana. Ibyo bidufasha natwe kubabarira abandi iyo bacumuye kuko Kristo yikoreye ibyaha byabo.

  3. Yumvise ububabare bwose, imibabaro, ibigeragezo, uburwayi, n’ubumuga bwose (reba Aluma7:11–12 Ibyo bisobanura ko azi neza uko yagufasha no kugukiza kandi ashobora kukongerera imbaraga zo kwihanganira ibigeragezo no guharanira kuba mwiza kurushaho.

Hitamo ikibazo icyo ari cyo cyose, kandi ushobora guhuza igisubizo n’ukuri kumwe cyangwa kurenze kuri ibyo bitatu by’ingenzi.

Ubukene? Kubera ko Yesu Kristo yahuye n’ibintu byose, azi neza uko bimera. Ntabwo akuraho buri gihe inzitizi, ariko ashobora gukomeza abantu muri iyo mitwaro (reba Mosaya 24:15).

Gutsindwa? Kuberako Kristo yatsinze icyaha, gutsindwa kwacu ntibikwiye guhoraho. Kwihana birimo gukosora no kuba umuntu mwiza kurushaho, nk’uko azi ko dushobora kuba.

Uburwayi? Kubera ko yatsinze urupfu, twese tuzazukana imibiri itunganye izira uburwayi cyangwa ububabare. Kristo nanone “[yikoreye] … indwara” (Aluma 7:11), bituma aba umuntu wuzuye, witeguye gutanga ihumure n’inkunga.

Ni gute Kristo afasha?

Ariko nubwo tuzi impamvu Umukiza ari igisubizo (kubera uwo ari we n’ibyo yakoze ku bwacu), turacyakeneye kumenya uburyo twabona ubufasha n’imbaraga kuri We. Ubu ni uburyo bumwe:

Isengesho. Binyuze mu gusenga mu izina rya Yesu Kristo, abantu badafite ugutungana nkatwe bashobora kuvugana n’Imana itunganye. Dushobora gusenga dusaba imbaraga dukeneye muri buri kibazo, kandi Imana izasubiza—si buri gihe mu buryo twifuza cyangwa twitega, ariko mu buryo buzaduhesha umugisha. Ubutumire bw’Umukiza ni ukuri: “ Musabe, muzahabwa(Yohani 16:24; 3 Nefi 27:29; Inyigisho n’Ibihango 4:7

Impano ya Roho Mutagatifu. Data wo mu ijuru, Yesu Kristo, na Roho Mutagatifu bafite intego imwe. Bakorera hamwe! Buri gihe wumva ubuyobozi cyangwa ihumure bituruka kuri Roho Mutagatifu, ushobora kubyumva nk’uko Kristo aguha ubufasha nanone.

Kubaha ibihango. Umukuru Dale G. Renlund wo mu Ihuriro ry’Intumwa Cumi n’Ebyibiri yigishije ati: “Ijambo inzira y’ibihango risobanura urukurikirane rw’ibihango bituma tuza kuri Kristo no kwihuza na We. Binyuze muri iri shingiro ry’ibihango, dufite uburenganzira ku bushobozi Bwe bw’ubuziraherezo” (Igiterane rusange cyo muri Mata 2023 [Liyahona, Gicurasi 2023, 36]).

Inema. Iyo tugize ukwizera muri Yesu Kristo kandi tukihana, dushobora kwakira ubufasha n’imbaraga zindi (bikunze kwitwa inema) bidufasha gukora ibyo tudashobora kwishoboza ubwacu (reba Guide to the Scriptures, “Grace”). Izi mbaraga, cyangwa inema, bishobora kuza mu buryo bwinshi: binyuze muri Roho Mutagatifu, inshuti, umunyamahanga, cyangwa amarangamutima. Muri make, ikintu cyose cyiza giturutse kuri Kristo (reba Moroni 7:22). Iyo ubonye kwihangana kwiyongereyeho gato, imbaraga z’inyongera cyangwa ubushobozi bwo kwihanganira ibibazo, menya ko ari Kristo ugufasha.

Ibuka Ni ukubera iki na Ni gute

Rero ubutaha igihe muzaba mukeneye igisubizo cy’iki kibazo cyangwa ingorane, muzarebe kuri Kristo. Ibuka ko kubera intsinzi Ye ku cyaha, urupfu, n’ibindi bibazo byose byo mu buzima bwa muntu, nta kintu kidashoboka. Mushakishe uburyo Yesu Kristo ashobora kubaha imigisha, maze muzabona uruhare Rwe mu buzima bwanyu. Arabakunda byimazeyo!