2025
Ese ni gute tuba mu isi maze “tugashyira ku ruhande ibintu by’iyi si”?
Werurwe 2025


Ubutumwa Ngarukakwezi bwa Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko , Werurwe 2025

Ese ni gute tuba mu isi maze “tugashyira ku ruhande ibintu by’iyi si”?

Yesu Kristo yimika abigishwa b’Abanefi

The Disciples Whom He Had Chosen [Abigishwa Yari Yaratoranyije], igihangano cyahanzwe na Casey Childs

Nyagasani yaravuze ati: “Uzashyira ku ruhande ibintu by’iyi si, maze ugashakisha kuragwa ibintu birushijeho kuba byiza” (Inyigisho n’Ibihango 25:10). Ibi ntabwo bisobanuye ko twirengagiza ibyo dukeneye mu mubiri n’ibikoresho, ariko bisobanuye ko tuterekeza imitima yacu ku butunzi, ububasha, umwanya, cyangwa kwemerwa n’isi. Hano hari amahitamo amwe twigishijwe ku byerekeranye no kubaho mu isi:

Gushyira ibintu by’Imana imbere. “Mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo” (Matayo 6:33). Mu mitima yacu no mu buzima bwacu, amategeko y’Imana n’ibihango byacu na Yo ni ingenzi cyane kuri twe.

Mushakishe kumenya. Uko mumenya ibyerekeranye n’isi ibakikije, mwige kandi ibyerekeranye n’Umukiza. Uko urushaho kumenya, ni ko urushaho gufasha kubaka ubwami bw’Imana kandi ukabera isi urugero rwiza” (For the Strength of Youth: A Guide for Making Choices [2022], 31, 32).

Umurimo. Umurimo ni ihame ry’inkuru nziza ry’ingirakamaro. Ushyira imbere ubukure kandi uduteza imbere. Nyagasani ntabwo ashaka ko dutunga imiryango yacu gusa ashaka kandi ko ‘twinjirana umwete mu mugambi mwiza’ [Inyigisho n’Ibihango 58:27] (“Employment,” Ingingo n’Ibibazo, Isomero ry’Inkuru Nziza).