Ubutumwa Ngarukakwezi Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko , Mutarama 2025
NimurangamireKristo
Inyigisho n’Ibihango 6:36.
Insanganyamatsiko y’urubyiruko ya 2025 izabafasha guhitamo icyizere hejuru yo gushidikanya n’ukwizera hejuru y’ubwoba.
Kailey w’imyaka cumi n’irindwi yamaze igihe ari umuyobozi w’itsinda rikina umukino wo kwishimisha kugeza igihe yakoraga impanuka ndetse yanamuviriyemo kugira igikomere ku bwonko. Gukira kwe byatumye adashobora no kujya ku ishuri, n’uko atangira kumva afite irungu kandi ari wenyine. Yagize ikibazo mu buryo bw’amaranga mutima ndetse ntiyarazi aho yakura ubufasha. Inshuti ye imusaba ko yaganira n’abavugabutumwa. Bamwigishije ku byerekeye Impongano ya Yesu Kristo. Kwiga kuri Kristo cyane byamuhaye ibyiringiro, n’uko yiyumva nkaho Imana ubwayo ariyo yari yamusanze.
Kailey abwira nyina ati,“Sinigeze niyumvisha ko Imana yankundaga. Ariko ubu ndabizi ko Inkunda.”
Nyina, Michelle, yumva aratunguwe. We n’umugabo we,Bock, bari baravuye mu Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma igihe Kailey yari afite imyaka irindwi ku mpamvu z’ibibazo bitandukanye,gushidikanya, n’impungenge. Batekerejeko umukobwa wabo azishima cyane mu gihe atagiye mu materaniro yose ndetse nta n’iby’amategeko. Ntibigeze batekereza ko icyemezo cyabo kizatuma Kailey atakaza umubano we wahafi n’Imana. Mu gihe Michelle na Brock barebaga uburyo Kailey yahindutse, bamenye ko hashize igihe kinini uhereye igihe biyumvise ko bari hafi y’Imana, n’uko bifuza kongera kwiyumva gutyo.
Bahuye n’umwepisikopi wabo, bidatinze umuryango wose hamwe n’umuvandimwe wa Kailey Braeden, basubira mu itorero. Kwiyumva hafi n’Imana ndetse no kongera kuyiyegereza—cyane mu by’ukuri binyuze mu isengesho—byabagaruriye ukwizera. Kugaruka mu itorero ntibyasubije ibibazo byabo byose ndetse n’impungenge, ariko basanze kugirana umubano ukomeye n’Imana aribyo by’ingenzi cyane kurusha ukutizera kwabo.
Ibi byose byatangiye ubwo inshuti—umwangavu nka mwe— yasabaga Kailey gusanga Kristo. Kandi yarakize.
Yatugiriye inama ati:“Mundebereho muri buri gitekerezo; ntimushidikanye, ntimugire ubwoba (Inyigisho n’Ibihango, 6:36). Iyi niyo mpumeko iri inyuma y’insanganyamatsiko y’urubyiruko 2025. Bidufasha gusangiza uburyo twamenya guhitamo icyizere hejuru yo gushidikanya ndetse n’ukwizera hejuru y’ubwoba mu gihe dusanze Kristo:
Uvuye Ibumoso ugana Iburyo: Mushiki Runia, Umuyobozi Freeman, Mushiki Spannaus
Tamara W. Runia
Iyo ndi mu ngorane, bimfasha igihe cyose gutekereza kuri Yesu Kristo n’amaboko ye ahora arambuye. Iyo murebye, nibuka amagambo ari mu ndirimbo, “Nzagendana na Yesu”: “Ntazigera ansiga, ndetse n’ubwo nagwa.”
Emily Belle Freeman
Iyo nsomye iyi nsanganyamatsiko y’ibyanditswe, nibutswa Petero ku nyanja ya Galileya. Kwita ku miraba byongereye ubwoba bwe no gushidikanya, bimutera kurohama mu muhengeri. Ariko kwita k’Umukiza byamufashije kugera ku kintu atari yarigeze ageraho mbere: yagendeye hejuru y’amazi! Ntibisanzwe, mu byukuri. Ese wagera kuki mu gihe umurangamiye?
Andrea Muñoz Spannaus
Iyo ntangiye kugira ubwoba, ntitaye kuho n’abandi cyangwa ibyo naba ndimo byose mpita nihutira gutekereza ku mubano wanjye na Data wo mu Ijuru ndetse na Yesu Kristo. Nsubiramo inshuro nyinshi mu mutwe wanjye: NDI UMUKOBWA W’IMANA. Nkomeza gukora ibi kugeza igihe numva ntangiye kumera neza. igihe cyose birakora!
Uvuye Ibumoso ugana Iburyo: Umuvandimwe Wilcox, Umuyobozi Lund, Umuvandimwe Nelson
Bradley R. Wilcox
Ibaze nawe ninde ukwitaho kandi akanagukunda cyane. Ni ababyeyi bawe n’abayobozi b’Itorero? Ese ni abantu bo ku mbugankoranyambaga bishoboka ko kuri bo uri umubare gusa? Nimurangamire Data wo mu Ijuru na Kristo. Bakwitayeho by’ukuri!
Steven J. Lund
Mwibuke icyo mwibutswa iyo musubiramo insanganyamatsiko y’itsinda y’Ubutambyi bwa Aroni ndetse n’iy’Urubyiruko rw’Abakobwa. Mugire ukwizera ko Data wo mu Ijuru abafitiye umugambi. Kurangamira Kristo bisobanuye ko Impongano ye iri neza hagati muri uwo mugambi.
Michael T. Nelson
Gusoma ibyanditswe bitagatifu nugusanga Kristo! Ugushidikanya nu bwoba mubusanzwe birashonga iyo twibukijwe ibitangaza n’ inyigisho za Yesu. Dufite amahirwe yokugira uburyo twabona amagambo Ye. Agira uruhari muburyo bwose tubayemo muri ubu buzima.
© 2025 by Intellectual Reserve, Inc. All rights reserved. Cyacapiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ukwemerwa kw’Icyongereza: 6/19. Ukwemerwa k’ubusemuzi: 6/19. Ubusemuzi bwa Monthly For the Strength of Youth Message, January 2025.. Kinyarwanda. 19615 716