Inshuti
Pasika
Inshuti yo muri Mata 2026


“Pasika,” Inshuti, Mata 2026, 46–48.

Ubutumwa ngarukakwezi bw’Inshuti , Mata 2026

Pasika

Igishushanyo cya Mose na Aroni bavugisha Farawo

Mose yasanze Farawo maze amusaba kubohora abacakara b’Abisirayeli. Farawo yarabyanze. Nyagasani yohereje ibyago muri Egiputa, ariko Farawo arakomeza aranga.

Igishushanyo cya Mose avugisha abantu

Nyagasani yavuze ko azohereza icyago cya nyuma. Umwana w’imfura wa buri muryango muri Egiputa agapfa. Ariko niba Abisirayeli bakurikije amabwiriza Ye, icyago kizabanyuraho.

Igishushanyo cy’umugabo usiga irebe ry’umuryango irangi, hamwe n’abana bamwitegereje

Nyagasani yabwiye Abisirayeli gutamba umwana w’intama y’ingabo utunganye maze bagasiga amaraso yayo hejuru y’imiryango yabo.

Igishushanyo cya Farawo ahogozwa n’umuhungu we wapfuye

Icyago cyaraje. Abana b’imfura bose ba Banyegiputa barapfuye, harimo n’umuhungu wa Farawo. Ariko imfura z’Abisirayeli zararokose kubera ko bumviye Nyagasani.

Igishushanyo cya Farawo urakaye yohereza ingabo

Farawo yabwiye Mose n’Abisirayeli kuva muri Egiputa. Ariko Farawo yari arakaye. We n’ingabo ze babirukanse inyuma.

Igishushanyo cy’Abisirayeli birukankwaho n’ingabo

Abisirayeli baciye ingando ku Nyanja Itukura. Ubwo babonaga Abanyegiputa baza, bagize ubwoba. Mose avuga ko Nyagasani ari bubarinde.

Igishushanyo cya Mose atundukanya Inyanja Itukura

Mose yazamuye inkoni ye, maze Nyagasani atandukanya inyanja. Abisirayeli bambukira ku butaka bwumye.

Igishushanyo cy’Inyanja Itukura irohamisha ingabo z’Abanyegiputa

Ubwo Abisirayeli bari batekanye ku rundi ruhande rw’inyanja, amazi yarasubiranye maze aroha ingabo. Amaherezo Abisirayeli barabohoka.

Paji isigwaho Amabara

Yesu Kristo Yazuwe kubwanjye.

Paji ya PDF isigwaho amabara y’igituro cy’Umukiza kirimo ubusa

Ibishushanyo bya Audrey Day. Bishobora kwiganwa kubw’imikoreshereze yo mu Itorero gusa.

Ese ni iki mushobora gukora kugira ngo mwibuke Yesu Kristo iyi Pasika n’umwaka wose?