“Umuhanuzi Mose,” Inshuti, Werurwe 2026, 46–48.
Ubutumwa Ngarukakwezi bw’ Inshuti , Werurwe 2026
Umuhanuzi Mose
Mose yari Umwisirayeli, ariko yarezwe n’umukobwa wa Farawo mu Egiputa. Mose yababajwe nuko Abanyegiputa bagirira nabi Abisirayeli babagira abacakara babo.
Umunsi umwe, Mose yabonye Umunyegiputa akubita Umwisirayeli. Mose yarwaniriye Umunyesirayeli.
Farawo abyumvise ashaka kwica Mose, ariko Mose ahunga Egiputa.
Mose yageze ahantu hitwa Midiyani, ahahurira n’umugore witwa Zipora. Barashyingiranywe maze babyarana abana.
Mu gihe Mose yabaga i Midiyani, yabonye igihuru cyaka umuriro, ariko umuriro ntiwatwitse igihuru. Nyagasani abonekera mu muriro maze avugana na Mose.
Nyagasani yavuze ko yari azi ko Abisirayeli bari bari kubabarira muri Egiputa. Yategetse Mose gusubira muri Egiputa akabwira Farawo kureka Abisirayeli bakagenda. Nyagasani yavuze ko azafasha Mose kubohora Abisirayeli no kubageza mu gihugu cy’isezerano.
Paji isigwaho Amabara
Nshobora Kubera Abandi Umugwaneza.
Ibishushanyo byahanzwe na Audrey Day. Bishobora gukopororwa kubwo gukoreshwa mu Itorero gusa.
Ese ni iki wakora muri iki cyumweru kugira ngo ube umugwaneza?
© 2026 byakozwe na Intellectual Reserve, Inc. All rights reserved. Cyacapiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ukwemerwa kw’Icyongereza: 6/19. Ukwemerwa k’ubusemuzi: 6/19. Ubusemuzi bwa Monthly Friend Message, March 2026. Kinyarwanda. 19938 716