“Nowa n’Inkuge,” Inshuti, Gashyantare 2026, 46–48.
Ubutumwa ngarukakwezi bw’ Inshuti , Gashyantare 2026
Nowa n’Inkuge
Nowa n’umuryango we bumviye Nyagasani. Abandi bantu bari abagome cyane. Nyagasani yabwiye Nowa ku umwuzure uzaza mu isi niba abantu batihannye.
Nowa yabwiye abantu ko Nyagasani abakunda kandi ashaka ko bihana kandi bagira ukwizera muri Yesu Kristo. Banze gutega amatwi.
Nyagasani yabwiye Nowa kubaka ubwato bunini bwitwa inkuge. Inkuge yari burinde umuryango wa Nowa mu gihe cy’umwuzure.
Umuryango wa Nowa winjije ibiryo mu nkuge. Nyagasani yohereje nibura inyamaswa ebyiri za buri bwoko kugira ngo Nowa azishyire mu nkuge. Noneho imvura itangira kubwa.
Imvura yaguye iminsi 40 n’amajoro 40. Umwuzure wuzuye isi, nk’uko Nyagasani yari yarabibaburiye.
Umuryango wa Nowa n’inyamaswa zose ziri mu nkuge bari hejuru y’amazi batekanye.
Igihe umwuzure washiraga, inkuge yagiye ku butaka bwumye. Nowa n’umuryango we bashimiye Nyagasani kubwo kubarinda. Nyagasani yasezeranije ko atazongera guteza umwuzure ku isi ukundi. Yohereje umukororombya nk’urwibutso rw’isezerano Rye.
Paji isigwaho Amabara
Gukurikira Umuhanuzi wa Nyagasani bizampesha Umugisha
Igishushanyo cya Audrey Day
Ese ni iki mushobora gukora kugira ngo mukurikire umuhanuzi?
© 2026 byakozwe na Intellectual Reserve, Inc. All rights reserved. Cyacapiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ukwemerwa kw’Icyongereza: 6/19. Ukwemerwa k’ubusemuzi: 6/19. Ubusemuzi bwa Monthly Friend Message, February 2026. Kinyarwanda. 19927 716