Inshuti
Adamu na Eva
Inshuti yo muri Mutarama 2026


“Adamu na Eva,” Inshuti, Mutarama 2026, 46–48.

Ubutumwa Ngarukakwezi bw’ Inshuti , Mutarama 2026

Adamu na Eva

Adamu na Eva mu Busitani bwa Edeni hamwe n’inyamaswa

Adamu na Eva ni bo bana ba mbere ba Data wo mu Ijuru babayeho ku isi. Babaye mu Busitani bwa Edeni.

Igiti cy’ubugingo

Imana yarabaretse barya ku rubuto rwa buri giti uretse kimwe. Niba barariye ku giti kimenyesha ikiza n’ikibi, bagombaga kuva mu busitani maze amaherezo bagapfa. Ariko Satani yarababeshye. Yavuze ko nibarya ku rubuto, bazamenya ikibi n’icyiza ariko batazapfa.

Eva asoroma urubuto rwo ku giti kimenyesha icyiza n’ikibi

Eva yahisemo kurya ku rubuto.

Ibiganza bya Eva bishyikiriza urubuto mu biganza bya Adamu

Noneho aha Adamu ku rubuto. Na we ahitamo kururya.

Adamu na Eva bihishe mu bihuru igihe Data wo mu Ijuru na Yesu Kristo babonekaga

Imana na Yesu Kristo barabasuye, ariko Adamu na Eva bari bafite ubwoba maze barihisha. Imana yabajije niba barariye ku rubuto rwo ku giti.

Adamu na Eva bambaye imyambaro y’impu kandi bava mu Busitani bwa Edeni

Adamu na Eva bavuze ko bariye ku rubuto. Ubwo bagombaga kuva mu Busitani bwa Edeni. Ariko Imana yari ibafitiye umugambi. Ubwo bari bazi gutandukanya ikiza n’ikibi kandi bashoboraga kugira abana.

Adamu na Eva n’umuryango wabo

Adamu na Eva basezeranyije kubaha amategeko y’Imana. Bize ibyisumbuyeho ku byerekeye Umwana w’Imana, Yesu Kristo. Bari bishimye kubera ko yashoboraga gufasha umuryango wabo kugaruka ku Mana.

Ipaji isigwaho Amabara

Yesu Yaremye Isi

Ipaji ya PDF

Igishushanyo cya Audrey Day

Ese ni ibihe bintu ukunda cyane Yesu Kristo yaremye?