2025
Abera Berekeza i Burengerazuba
Inshuti yo mu Ukuboza 2025


“Abera Berekeza i Burengerazuba,” Inshuti, Ukuboza 2025, 26–28.

Ubutumwa ngarukakwezi bw’ Inshuti , Ukuboza 2025

Abera Berekeza i Burengerazuba

Brigham Young yitegereza uko abantu bubaka Ingoro ya Nauvoo itararangira

Nyuma y’uko Joseph Smith apfuye, Brigham Young n’izindi Ntumwa bayoboye Itorero. Brigham yari azi ko Abera bagombaga kuva i Nauvoo kubera ko hatari hatekanye. Ariko Nyagasani yashakaga ko babanza kurangiza kubaka ingoro.

Brigham Young aha abantu ikaze mu ngoro

Igihe ingoro yari irangiye, Abera ibihumbi bagiranye ibihango na Nyagasani kandi bafatanywa nk’imiryango.

Abera bagendera mu rubura rurimo umuyaga

Ubu cyari igihe cyo gutangira urugendo rwabo berekeza i burengerazuba. Ikirere cyari gikonje, kandi abantu bari barwaye ndetse bashonje.

Imiryango ifasha abandi kubona ibiryo n’ibiringiti mu mbeho

Brigham yasengeye ubufasha. Nyagasani yavuze ko bakwiye gufashanya, kandi ko azabaha umugisha ndetse akabafasha.

Umuryango upfukamye hafi y’imva

Urugendo n’ubundi rwari rugoye. Abantu bamwe barapfuye. Ariko kubera ibihango byabo by’ingoro, Abera bari bazi ko bazongera kubona abagize imiryango yabo.

Brigham Young ari mu igare areba Ikibaya cya Salt Lake

Abera ba mbere bageze mu Kibaya cya Salt Lake mu 1847 Hano bashoboraga kuramya Nyagasani no gukora umurimo We mu mahoro.

Amashusho y’ingoro n’abavugabutumwa hamwe n’umubumbe uri inyuma

Uko imyaka yagiye ihita, Abera benshi baraje maze bubaka ingoro nyinshi. Abavugabutumwa bagiye hirya no hino ku isi kugira ngo bigishe inkuru nziza ya Yesu Kristo. Itorero ry’Umukiza ryakomeje gukura, rihesha umugisha abana ba Data wo mu Ijuru ahantu hose.

Paji isigwaho Amabara

Ni Urumuri, Ubugingo n’Ibyiringiro by’Isi

Paji ya PDF isigwaho amabara y’uruhinja Yesu mu muvure n’umwana w’intama

Igishushanyo cya Corey Egbert

Ese ni iki mukora kuri Noheli kugira ngo mwibuke Yesu Kristo?