2025
Jane Manning Yerekeza i Nauvoo
Ukwakira 2025


“Jane Manning Yerekeza i Nauvoo,” Inshuti, Ukwakira 2025, 26–28.

Ubutumwa Ngarukakwezi bw’ Inshuti , Ukwakira 2025

Jane Manning Yerekeza i Nauvoo

Umugabo ubatiriza Jane Manning ahantu hafunguye

Aho Jane Manning yabaga, abantu bamwe bamufashe nabi kubera ibara ry’uruhu rwe. Umunsi umwe, yumvise umuvugabutumwa yigisha. Bidatinze yarabatijwe.

Jane n’umuryango we bahagaze ku nkombe hafi y’ubwato

Umuryango wa Jane na wo warabatijwe. Bose bifuzaga kuba hamwe n’Abera i Nauvoo. Noneho batangira urugendo rwabo.

Jane n’umuryango we batwaye udukapu bareba ubwato bukurikira uruzi

Umuryango wa Jane wifuzaga kugenda mu bwato igice cy’urugendo, ariko ntibari bafite amafaranga ahagije. Bagombaga rero kugenda mile 800 (ibirometero 1,300).

Jane n’umuryango we bagendaga bambaye inkweto zishaje n’imyenda yanduye

Bagombaga kwambuka umugezi muremure kandi bakaryama hanze mu mbeho. Ariko bari bariyemeje kugera i Nauvoo. Uko bagendaga, barishimaga ubwabo.

Jane apfuka ikirenge cy’umugabo akoresheje igitambaro

Umuryango wa Jane waragenze kugeza ubwo inkweto zabo zashize maze ibirenge byabo birababara. Ariko igihe basengaga Imana ngo ibafashe, yakijije ibirenge byabo.

Itsinda ry’abantu bareba Jane n’umugore bafashe umwana urwaye

Bafashaga abantu bahuye nabo mu nzira. Ndetse bafashije gukiza umwana urwaye kubera ukwizera kwabo.

Jane ahobera Emma Smith hamwe na Joseph Smith bamwenyura

Amaherezo, Jane n’umuryango we bageze i Nauvoo! Igihe Joseph Smith amaze kumva ibyo banyuzemo byose, abwira Jane ati: “Imana ibahe umugisha. Ubu, muri inshuti.”

Paji isigwaho Amabara

Yesu Ashaka ko Nkunda Abantu bose

Paji ya PDF isigwaho amabara igaragaza abana babiri bicaye hamwe ku ntebe

Igishushanyo cyashushanyijwe na Corey Egbert

Ni gute ugaragariza abandi urukundo?