“Kubaka Nauvoo,” Inshuti, Nzeri 2025, 26–28.
Ubutumwa ngarukakwezi bw’ Inshuti , Nzeri 2025
Kubaka Nauvoo
Nyagasani yabwiye Abera gukoranira ahantu hashya. Hari hafi y’umugezi munini, hari ubutaka butose kandi bw’icyondo. Byasaga nkaho atari ahantu heza ho kubaka umujyi. Ariko Umuhanuzi Joseph Smith yari azi ko babifashijwemo na Nyagasani, bahagira ahantu heza.
Abera bakoranye umwete kugira ngo bahagire ahantu heza ho gutura. Joseph yise umujyi Nauvoo, bisobanuye “ahantu heza.”
Nyagasani yashakaga ko Abera bubaka ingoro muri Nauvoo. Abantu bahise batangira gukora.
Nyagasani yari afite imigisha ikomeye yo guha abantu Be. Mu ngoro, bagombaga gukora ibihango, cyangwa amasezerano adasanzwe, hamwe na Nyagasani. Bagomabaga kwiga kandi ibijyanye n’umugambi w’ibyishimo wa Data wo mu Ijuru ku bana Be bose.
Abera bakoze cyane kugira ngo bubake ingoro. Byafashe igihe kinini, ariko bari bashishikajwe no kwiga ibijyanye n’amasezerano adasanzwe Nyagasani yari abafitiye mu ngoro Ye.
Paji isigwaho Amabara
Ingoro ni Inzu ya Nyagasani
Ibishushanyo byashushanyijwe na Corey Egbert
Ese wumva umeze ute iyo ubonye ingoro?
© 2025 byakozwe na Intellectual Reserve, Inc. All rights reserved. Cyacapiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ukwemerwa kw’Icyongereza: 6/19. Ukwemerwa k’ubusemuzi: 6/19. Ubusemuzi bwa Monthly Friend Message, September 2025. Kinyarwanda. 19640 716