2025
Gereza ya Liberty
Gicurasi 2025


“Gereza ya Liberty” Inshuti, Kanama 2025, 26–28.

Ubutumwa Ngarukakwezi bw’ Inshuti , Kanama 2025

Gereza ya Liberty

Amazu agurumana n’abantu barakaye bitwaje imbunda

Abantu benshi muri Missouri ntabwo bakundaga Abera. Guverineri yohereje abasirikare kugira ngo babirukane.

Umuntu uri ku ifarashi atunga Joseph Smith inkota

Abasirikare bafata Joseph Smith n’abandi bayobozi b’Itorero. Ijoro rimwe, abarinzi basekaga ibintu bibi bakoreye Abera.

Joseph Smith afite iminyururu ku bujana bwe, arahagarara maze avugana n’abagabo

Joseph arahaguruka maze arataka ati: “Ceceka!” Yavuganaga ububasha bw’Imana Abarinzi bavuze ko bababajwe kandi bareka kuvuga.

Joseph Smith n’abandi bagabo bari muri Gereza ya Liberty basa n’ababaye n’abakonje

Nyuma, Joseph n’inshuti ze bashyizwe muri gereza yo mu mujyi witwa Liberty. Gereza yari ikonje, nto, kandi yijimye. Bari bafite ibyatsi byanduye byo kuryamaho gusa. Ibiryo bahawe byatumye barwara.

Joseph Smith arimo kurira n’umugabo arimo kumuhumuriza

Joseph ahangayikishwa n’Abera. Ariko ntacyo yashoboye gukora ngo abafashe.

Joseph Smith apfukamye asengera muri gereza

Joseph yarasenze cyane. Yabajije niba Imana yaramwibagiwe n’abanyamuryango b’Itorero.

Joseph Smith apfukamiye muri gereza, areba hejuru yitegereza izuba rituruka mu idirishya rito

Imana yasubije isengesho rya Joseph. Aravuga ati, “Mwana wanjye, amahoro abe kuri roho yawe.” Imana yabwiye Joseph ko imbogamizi ze zitazahoraho kandi ko zizabaho kubw’inyungu ze. Yasezeranije ko azabana na Joseph “ubuziraherezo n’iteka ryose” (Inyigisho n’Ibihango 121:7, 46).

Paji isigwaho Amabara

Nshobora Kubera Abandi Umucyo

Igikorwa cya paji isigwaho amabara y’ibikorwa hamwe n’umunara umurika, inkombe y’urutare n’ubwato mu nyanja

Igishushanyo cyashushanyijwe na Corey Egbert

Ese ni gute wereka abandi urugero rwiza?