Ubutumwa Ngarukakwezi bw’ Inshuti , ya Nyakanga 2025
Intumwa Zivugira Ubutumwa mu Bwongereza
Nyagasani yabwiye Joseph Smith kohereza zimwe mu Ntumwa mu butumwa mu Bwongereza. Byari bigoye Intumwa gusiga imiryango yazo, ariko Nyagasani yasezeranije kuziha umugisha.
Heber C. Kimball n’umugore we, Vilate bari bafite umuryango muto. Abenshi muri bo bari barwaye.
Brigham Young na we yari arwaye, kandi umuryango we wari ukennye. Ariko umugore wa Brigham, Mary Ann, yaramubwiye ati: “Genda kandi usohoze ubutumwa bwawe, nuko Nyagasani azaguha umugisha.”
Heber na Brigham barorohewe, ariko bari bafite intege nke. Bashakaga kubwiriza inkuru nziza, bityo basezeye imiryango yabo maze burira inyuma mu igare ry’ifarashi kugira ngo batangire urugendo rwabo.
Nyuma y’urugendo rurerure bambuka inyanja, Heber na Brigham bageze mu Bwongereza. Bari kumwe n’izindi Ntumwa, bigishije abantu benshi inkuru nziza. Ibihumbi n’ibihumbi by’abantu byabatirijwe mu Itorero rya Yesu Kristo. Abenshi muri bo baje mu bwato bambuka inyanja kugira ngo bisunge Abera bo muri Leta zunze Ubumwe.
Nyagasani yubahirije isezerano Rye ryo kwita ku miryango ya Heber na Brigham mu gihe barimo kumukorera nk’abavugabutumwa.
Paji isigwaho Amabara
Imana Yaremye Buri Kiremwa ku Isi
Ibishushanyo byashushanyijwe na Corey Egbert
Ese ikiremwa ukunda cyane ni ikihe?
© 2025 byakozwe na Intellectual Reserve, Inc. All rights reserved. Cyacapiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ukwemerwa kw’Icyongereza: 6/19. Ukwemerwa k’ubusemuzi: 6/19. Ubusemuzi bwa Monthly Friend Message, July 2025. Kinyarwanda. 19639 716