Ubutumwa ngarukakwezi bw’ Inshuti , Kamena 2025
Kubaka Ingoro ya Kirtland
Nyagasani yabwiye Joseph Smith ko cyari igihe cyo kubaka ingoro muri Kirtland, Ohio, USA. Hagombaga kuba ahantu hihariye Nyagasani yagombaga gusurira abantu Be kandi akagirana amasezerano na bo.
Abera batangiye kubaka ingoro. Byatwaye amafaranga menshi kandi bisaba akazi kenshi. Ariko bari bishimiye cyane kwakira imigisha ya Nyagasani.
Uko abakozi bakoraga ku ngoro, amafaranga yatangiye kubashirana. Basenze Imana basaba ubufasha.
Umugore witwa Caroline Tippets n’muryango we bari barazigamye amafaranga menshi. Bemereye Itorero ryiguriza amafaranga yo gufasha kubaka ingoro.
Abera barakoze cyane. Bamwe batwaraga amagare yuzuye amabuye. Abandi bakoraga imyambaro ndetse bagategura amafunguro y’abakozi.
Abana bakusanyaga ibisate by’ibirahure byamenetse bakabigabanyamo uruce duto ndetse bakabyomeka ku nkuta z’ingoro hanyuma bikarabagirana mu rumuri rw’izuba.
Vuba ingoro yari irangiye! Abera bibishimiye kujya mu nzu ya Nyagasani kugira ngo bakire imigisha yari yarabasezeranyije.
Paji isigwaho Amabara
Nyagasani Azi Uwo Ndi We kandi Arankunda
Ibishushanyo byashushanyijwe na Corey Egbert
Shushanya isura yawe mu ruziga. Ese ni gute umenya ko Yesu Kristo agukunda?
© 2025 byakozwe na Intellectual Reserve, Inc. All rights reserved. Cyacapiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ukwemerwa kw’Icyongereza: 6/19. Ukwemerwa k’ubusemuzi: 6/19. Ubusemuzi bwa Monthly Friend Message, June 2025.. Kinyarwanda. 19643 716