“Lucy amenya ukuri,” Inshuti, Mata 2025, 26–28.
Ubutumwa ngarukakwezi bw’ Inshuti , Mata 2025
Lucy amenya ukuri
Umunsi umwe, Lucy Morley w’imyaka 15 yarimo afasha umuturanyi we, Abigail Daniels, kudoda imyenda. Mu gihe barimo bakora, abavugabutumwa batatu bakomanze ku rugi. Bavuze ko Yesu Kristo yabohereje kubasangiza ubutumwa.
Abo bagabo babwiye Abigail na Lucy ko Yesu yahamagaye Joseph Smith kuba umuhanuzi. Ndetse banababwira inkuru y’Igitabo cya Morumoni.
Icyatangaje Lucy, Abigail yararakaye. Atuma abavugabutumwa bagenda.
Lucy yari azi ko abo bavugabutumwa bari abakozi b’Imana. Abasaba gusura umuryango hafi aho munsi y’umuhanda.
Abavugabutumwa bajya mu rugo rwa Morley. Ababyeyi ba Lucy batumiye abavugabutumwa ngo babigishe hamwe n’inshuti zabo.
Muri iryo joro ababntu 17 barabatijwe. Mu minsi mike yakurikiyeho, abandi 50 bumvise abavugabutumwa ni uko barabatizwa nabo. Ndetse na Lucy umuturanyi wa Abigail yahinduye intekerezo ze. We n’umugabo we, hamwe na Lucy n’abandi bo mu muryango we, bahisemo gukurikira Yesu Kristo binyuze mu kubatizwa.
Ipaji isizweho amabara
Kubera Yesu Kristo, Nzazuka
Ibishushanyo byashushanyijwe na Corey Egbert
Esei gute wibuka Yesu mu bihe bya Pasika?
© 2025 byakozwe na Intellectual Reserve, Inc. All rights reserved. Cyacapiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ukwemerwa kw’Icyongereza: 6/19. Ukwemerwa k’ubusemuzi: 6/19. Ubusemuzi bwa Monthly Friend Message, April 2025.. Kinyarwanda. 19631 716