2025
Ubutambyi Burimo Kugarurwa
Werurwe 2025


“Ubutambyi Burimo Kugarurwa, Inshuti, Gashyantare 2025, 26–28.

Ubutumwa Ngarukakwezi bw’ Inshuti , Werurwe 2025

Ubutambyi Burimo Kugarurwa

Ushobora gusoma iyi nkuru muri Joseph Smith—Amateka 1:66–73 no mu Inyigisho n’Ibihango 27:12.

Ishusho ya Joseph Smith avugisha Oliver Cowdery hamwe n’akabumba k’ibyo batekereza barimo gusura Abanefi

Nyuma y’uko Joseph Smith yakiriye ibisate bya zahabu, yatangiye kubisemura. Oliver Cowdery yanditse ibyo yavuze. Uko bakoraga, bamenye ko Yesu Kristo yashakaga ko buri wese abatizwa.

Joseph Smith na Oliver Cowdery barimo gusengera mu ishyamba

Joseph na Oliver bibazaga umuntu wari ufite ububasha bw’Imana bwo kubatiza abantu. Bagiye mu ishyamba gusenga no gusaba Imana.

Umumarayika arambuye ibiganza bye ku mutwe wa Joseph Smith

Uko basengaga, umumarayika araboneka. Yavuze ko yari Yohana Umubatiza, wabatije Yesu Kristo kera cyane. Yahaye Joseph na Oliver Ubutambyi bwa Aroni kugira ngo babatize abandi. Ubutambyi ni ububasha bw’Imana. Bukoreshwa mu guhesha umugisha abana b’Imana.

Joseph Smith arimo kubatiza Oliver Cowdery

Yohana Umubatiza yabwiye Joseph na Oliver kubatizwa. Bagiye mu mugezi maze barabatizanya. Igihe bavaga mu mazi, bari buzuye Roho Mutagatifu. Bari bishimye cyane!

Abamarayika batatu barambuye ibiganza byabo ku mutwe wa Joseph Smith

Nyuma y’aho, abandi bamarayika baraje. Batatu mu Ntumwa za Yesu Kristo: Petero, Yakobo, na Yohana bahaye Joseph na Oliver Ubutambyi bwa Melikizedeki. Ubu Joseph na Oliver bashoboraga guha abandi impano ya Roho Mutagatifu.

Ipaji isizweho amabara

Yesu Akunda Indirimbo y’Umutima

Umutima

Ibishushanyo byashushanyijwe na Corey Egbert

Ese wumva umerewe ute iyo urimo kwiga ibyerekeranye na Yesu Kristo?