2025
Joseph Smith Yakira Ibisate bya Zahabu
Gashyantare 2025


Joseph Smith Yakira Ibisate bya Zahabu” Inshuti, Gashyantare 2025, 26–28.

“Nshobora Kuba Umuhamya Ko Igitabo cya Morumoni ari Ukuri,” Inshuti, Gashyantare 2025, 48.

Ubutumwa ngarukakwezi Inshuti , Gashyantare 2025

Joseph Smith Yakira Ibisate bya Zahabu

Ushobora gusoma iyi nkuru muri Joseph Smith—Amateka 1:28–60.

Joseph Smith arebera hanze mu idirishya

Imyaka itatu nyuma y’Iyerekwa rya Mbere, Joseph Smith yiyumvise nabi kubera amakosa amwe n’amwe yakoze. Yarayasengeye kuri Data wo mu Ijuru.

Joseph Smith apfukamye asenga

Ubwo Joseph yarimo asenga, urumuri rwuzuye icyumba. Yabonye malayika ahagaze mu kirere. Izina ry’uwo mu malayika ryari Moroni.

Malayika Moroni asura Joseph Smith mu cyumba cye

Moroni aravuga ngo hari igitabo gikozwe muma paji ya zahabu, cyangwa ibisate. Cyari gishyinguwe mu musozi hafi n’urugo rwa Joseph. Igitabo cyavugaga ku bantu babaye muri Amerika mu gihe kirekire gishize. Moroni aravuga ngo Imana izafasha Joseph mu gusobanura icyo gitabo.

Joseph Smith yitegereza hasi mu mwobo areba ibisate bya zahabu

Joseph yagiye ku musozi nuko abona ibisate munsi y’urutare runini. Moroni araza nuko avuga ko Joseph atari yiteguye kubitwara.

Malayika Moroni avugana na Joseph Smith

Igihe Joseph yari amaze gukura, Moroni yamusanze ku musozi nuko amuha ibisate. Moroni abwira Joseph Smith kubirinda neza.

Joseph Smith avugana n’umuryango

Joseph atangira gusemura ibyo bisate mu Cyongereza. Yakoresheje ibikoresho bidasanzwe biturutse ku Mana kugira ngo bimufashe. Igitabo cyatangajwe mu 1830 nk’Igitabo cya Morumoni. Cyigisha ku bijyanye na Yesu Kristo n’inkuru nziza Ye.

Ipaji isizweho amabara

Naba Umuhamya Ko Igitabo cya Morumoni ari Ukuri

Ipaji isizweho amabara y’umukobwa ahobeye Igitabo cya Morumoni

Ibishushanyo byashushanyijwe na Corey Egbert

Ni gute wafasha abandi kwiga ku bijyanye na Yesu Kristo mu Gitabo cya Morumoni?