2024
Imana Irokora Aluma na Amuleki
Kamena 2024


“Imana Irokora Aluma na Amuleki,” Inshuti, Kamena 2024, 26–27.

Ubutumwa ngarukakwezi Inshuti , Kamena 2024

Imana Irokora Aluma na Amuleki

Aluma na Amuleki bigisha

Ibishushanyo byashushanyijwe na Andrew Bosley

Aluma na Amuleki bagiye mumugi witwa Amoniha. Bigishije abantu kubya Yesu Kristo. Ariko abantu barakariye ibyo babigishije. Aluma na Amuleki mu nzu y’imbohe.

Aluma na Amuleki baboshywe mu nzu y’imbohe

Abantu bakomerekeje Aluma na Amuleki. Bari mu nzu y’imbohe iminsi myinshi.

inkuta z’inzu y’imbohe zigwa hasi iruhande rwa Aluma na Amuleki

Aluma na Amuleki basenze basaba intege. Bari bafite ukwizera mu Mana. Yabahaye imbaraga zo guca imigozi yari ibaziritse amaboko.

Aluma na Amuleki bataziritse bahagaze mu itongo

Nuko isi yahinze umushyitsi. Inkuta z’inzu y’Imbohe zaguye hasi! Imana yafashije kurokora Aluma na Amuleki Bavuye muri amaniha bajya kwigisha abandi bantu ibya Yesu Kristo.

Urupapuro rusigwaho Amabara

Ndabizi ko Jesu Akunda

Abana babiri bazengurutswe n’ibidukikije, ibyanditswe bitagatifu, n’Ingoro y’Imana

Igishushanyo cyashushanyijwe na Adam Koford

Ni iyihe nkuru ikwibutsa urukundo rwa Yesu Kristo?