2022
Ruth and Naomi
Kamena 2022


“Aburahamu na Sara”, Ubutumwa Ngarukakwezi Inshuti , Gashyantare 2022

”Rusi na Nawomi”

Ubutumwa Ngarukakwezi Inshuti , Kamena 2022

Rusi na Nawomi

Rusi ashyingirwa, hamwe n’umuryango wa Nawomi

Ibishushanyo bya Apryl Stott

Nawomi n’umuryango we bagiye mu gihugu gishya kubera inzara. Bahuye n’umukobwa muto witwa Rusi. Rusi yashakanye n’umuhungu wa Nawomi.

Rusi n’umugabo we urimo gusamba

Hanyuma umugabo wa Rusi arapfa. Rusi yarababaye cyane.

Nawomi

Nawomi na we yarababaye cyane. Ntiyari agifite umuryango wo kumwitaho. Yahisemo gusubira mu gihugu yaturutsemo.

Nawomi na Rusi

Nawomi yabwiye Rusi gusubira mu muryango we. Ariko Rusi yakundaga Nawomi. Yiyemeje kujyana na Nawomi ndetse no kumwitaho.

Rusi ahumbira mu mirima

Rusi na Nawomi bari abakene. Rusi rero yakoranye umwete kugira ngo ashakishe ibyo barya.

Bowazi na Rusi mu murima

Umunsi umwe umugabo witwa Bowazi yabonye Rusi atoragura ingano zasigaye mu murima we.

Bowazi hamwe n’umugaragu

Bowazi yari umugwaneza. Yabwiye abakozi be gusigira Rusi ibyo kurya by’inyongera.

Rusi, Bowazi, na Nawomi, hamwe n’umwana

Nyuma Rusi na Bowazi barashyingiranywe. Babyaranye umwana w’umuhungu. Nawomi yamufashije kumwitaho.

umuryango urimo gutanga amafunguro

Nshobora gutanga ubufasha bwo kwita ku bandi. Nshobora kugirira neza abakeneye ubufasha.

Urupapuro rwo Gusigaho Amabara

Nshobora Kwita ku Bandi

abana bari kumwe na sekuru

Kanda ku ifoto kugira ngo uyimure.

Igishushanyo cya Apryl Stott

Ni gute wafasha?